AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uyu mugore avuga ko yaterewe inda n’ ikivejuru muri Area 51

Uyu mugore avuga ko yaterewe inda n’ ikivejuru muri Area 51
1er-11-2019 saa 08:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9864 | Ibitekerezo

Umugore umaze imyaka 3 akorera ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gikora ubushakashatsi mu ibanga avuga ko yatewe inda n’ ikivejuru ‘alien’ gifungiye muri area 51.

Jenny Morgans ufite impamyabumenyi y’ ikirenga mu bijyanye n’ ubuzima yakuye muri Kaminuza ya Yale, akorera ikigo kitwa Defense Advanced Research Project Agency (DARPA).

Morgans yabwiye ikinyamakuru Nevada Helard ko kubera kumarana igihe kinini n’ ibi biremwa bidasanzwe yageze aho akamenyerena nabyo kugeza asambanye na kimwe muri byo.

Agira ati “Ntabwo twashoboraga kuvugana ariko cyamenye icyo nshaka…yari imibonano mpuzabitsina iryoshye bidasanzwe, ni ubwa mbere nari ndyohewe cyane n’ imibonano mpuzabitsina”.

Uyu mugore w’ imyaka 34 avuga ko ikigo yakoreraga kimaze kumenya ibyabaye cyamurakariye, bikamutera impungenge we n’ uwo atwite bituma afata icyemezo cyo kwikura ku kazi.

Afite ubwoba ko Leta zunze ubumwe za Amerika izamuhiga ikamwica bitewe n’ amabanga yayo azi.

Amarembo yinjira mu butayu bwa Nevada ahari zone 51/ Area 51

Akomeza avuga ko impamvu yashatse ko inkuru ye ijya mu itangazamakuru ari ukwishinganisha kuko atekereza ko Leta zunze ubumwe za Amerika itamwica igihe inkuru yaba yaramaze kumenyekana.

Uyu mugore utwite inda y’ imvutsi magingo aya yihishe ahantu h’ibanga kuko urwego rushinzwe kugenza ibyaha mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika rwatangiye kumuhiga rumushinja ibyaha birimo kugambanira igihugu no kwiba ibikoresho bya gisirikare.

Agira ati “Namaze guhimbirwa ibirego birimo ubugambanyi, n’ ubujura bishobora gutuma nkatirwa imyaka 35 y’ igifungo nkanishyura ihazabu y’ ibihumbi 970 by’ amadorali y’ Amerika”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA