AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Wa mugore uherutse gutera ivi yatangaje akandi gashya azakorera umukunzi we

Wa mugore uherutse gutera ivi yatangaje akandi gashya azakorera umukunzi we
24-05-2019 saa 14:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4311 | Ibitekerezo

Zodwa Wabantu wa mugore wo muri Afurika y’ Epfo wamamaye kubera kubyina yambaye ubusa nyuma yo gutera ivi agasaba umukunzi we kumubera umugabo akabimwemerera yatangaje ko umugabo we ariwe uzafata izina rye.

Uyu mugore ubusanzwe witwa Zodwa Libram akomeje kugenda ahindura ibintu bijyanye n’ uko bigenda mu gushyingirwa.

Avuga ko azohereza umuhagarariye akajya kumvikana ku nkwano n’ umuryango w’ umuhungu bakundana Ntobeko Linda. Bivuze ko nubwo ari umugore ariwe uzakwa umugabo we.

Mu kiganiro Zodwa Wabantu yagiranye na Dail sun yavuze ko Ntobeko Linda ariwe uzahindura amazina nibamara gushyingiranwa.

Uyu mugore uvuga ko umuco udakwiye kubuza abantu guhitamo uko babaho ati “Twamaze kubiganira n’ umukunzi wanjye kandi twabyemeranyijeho”.

Yagize ati “Umuco ntacyo uturebaho, ntabwo turi muri cya gihe abakuze aribo bakora ibintu mu buryo bwabo. Twifatira imyanzuro, turatandukanye kandi dushaka no gukora ikinyuranyo. Hari abantu badakunda ibyo dukora badashaka no kubikora. Nkunda abafana banjye ariko iki ni ikibazo cyanjye”

Zodwa Wabantu azwi cyane kubera kugaragara ku rubyiniro atambaye ikariso. Uretse ibi yakoze akandi gashya ko kuba yaraguze isanduku ngo napfa bazayimushyinguremo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA