AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Yagaragaye mu ndege yambaye shitingi idasanzwe mu rwego rwo kwirinda Corona Virus

Yagaragaye mu ndege yambaye shitingi idasanzwe mu rwego rwo kwirinda Corona Virus
18-02-2020 saa 16:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3571 | Ibitekerezo

mugabo w’umucuruzi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaye mu ndege yambaye shitingi idasanzwe yakoze mu rwego rwo gufata abantu kwirinda icyorezo cya corona virusi kiri guhitana abantu muri iyi minsi.

Rick Pescovitz ni umuyobozi mukuru w’ikigo StadiumPod, gisanzwe gikora amashitingi yo kurinda abantu imvura n’izuba.

Uyu mugabo yafotowe ubwo yari mu igerageza ry’iyi shitingi yakoze ngo arebe ko ishobora kurinda abantu kwandura iyi virusi imaze guhitana abarenga 1500.

Umuvandimwe wa Pescovitz, witwa David niwe watangaje ko iyi foto yafashwe ubwo mukuru we yarimo agerageza iyi shitingi ngo arebe ko ifite ubushobozi bwarinda abantu kwandura iyi virusi yandurira mu mwuka abantu bahumeka.

David ati "Muri iyi minsi abangenzi bakomeje gushaka uko bahangana na corona virus, ni muri urwo rwego umuvandimwe wanjye nawe arimo gushaka uko yarinda abantu akoresheje ikigo cye StadiumPod”

Rick Pescovitz ari gushaka uko izi shitingi yakoze zakoreshwa n’ abagenzi bo mu ndege zikabarinda kwandura iyi virusi. Corona virus yatangiriye mu Bushinwa ariko magingo aya abamaze kuyandura barenga ibihumbi 40.

Kompanyi zitandukanye z’ indege zahagaritse ingendo zerekeza mu Bushinwa. Mugihe byagaragara ko izi shitingi zifite ubushozi bwo kurinda abantu kwandura bwashoboka ko izi kompanyi zakongera gufungura ingendo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...