Umunya-Canada yujuje ibisabwa kugira ngo ahabwa n’ abaganga ubufasha bwo kwiyambura ubuzima nk’ uko we ubwe yabyitangarije mu kiganiro yagiranye na Calgary Times.
Anthony McDonald w’ imyaka 36 avuga ko arambiwe guhora akenwa na bagenzi bamuziza ko afite umusasti utukura bityo akaba asanga kubaho ntacyo bikimumariye.
McDonald avuga ko adashobora kugira umukobwa atereka kubera ko afite umusatsi n’ ubwoya bw’ umutuku ujya gusa na orange ku mubiri wose no ku myanya y’ ibanga harimo.
Agira ati “Iyo nkuyemo imyenda ndi kumwe n’ umukobwa cyangwa umugore mu cyumba ahita aseka iyo akubise amaso ubwoya bwa orange bunyuzuye ku mubiri agahita ansiga mu cyumba agasohoka. Umugore twaryamanye rimwe ni umugore wari ufite ubumuga bwo kutabona”.
Akomeza agira ati “Nibura iyo mvuka ndi umutinganyi cyangwa nkavuka ndi umwirabura aho kugira ngo mvuke ndi gatwe gatukura”.
Avuga ko nubwo akunda gukina fortnite no kurya Twizzlers ngo ibi ntibihagije kuko yumva arambiwe ubuzima bwo kubaho mu bwigunge no kwikinisha.
Umuvugi wa Minisiteri y’ Ubuzima muri Canada avuga ko uyu mugabo yujuje ibisabwa kugira ngo yemererwe binyuze mu mategeko uburenganzira bwo gushyira iherezo ku buzima bwe.
Ati “Nta mpamvu n’ imwe yari gutuma tumwima ubwo burenganzira”
Anthony McDonald niwe muntu wa mbere wasabye uburenganzira gufasha n’ abaganga kwiyahura kubera ko afite umusatsi umutera ipfunwe mu bandi akabyemererwa. Inzobere mu by’ imiterere zitekereza ko nubwo ari uwambere ubyemerewe bishobora kuzafungurira amarembo bagenzi be bikabyara ikibazo gikomeye.
Kugira umusatsi utukura ni ikibazo kiba ku bantu 2%, kikaba giterwa n’ uko uwo muntu aba afite ikibazo cy’ imisemburo mike ya melanine. Imisemburo ya melanine iyo ibaye myinshi mu mubiri ituma umuntu ahinduka umwirabura akagira n’ umusatsi wirabura.