AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Yajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya impapuro z’isuku yibwira ko zizamurinda Coronavirus

Yajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya impapuro z’isuku yibwira ko zizamurinda Coronavirus
18-03-2020 saa 15:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2526 | Ibitekerezo 2

Umugabo wo muri Leta ya Mississippi arembeye mu bitaro nyuma yo kurya impapuro z’isuku Papier Hygienique yibwira ko zizatuma atandura coronavirus.

Jeremy Glasgow w’ imyaka 34 yabwiye itangazamakur ko yumvise ko hari icyorezo cyateye mu Isi abona abantu batangiye kugura impapuro z’isuku cyane agira ngo izo mpapuro ni izo kurya kugira ngo birinde kwandura.

Yagize ati “Numvise abantu bose bari kuvuga coronavirus, bakagura impapuro z’ isuku ngira ngo izo mpapuro zikiza coronavirus”.

Sue Ellen, nyina w’ uyu mugabo yemereye itangazamakuru ko ariwe wakoreye umuhungu we isupu y’izi mpapuro. Ati “Naraziseye nzimukoreramo isupu nyinshi kuko nari mfite ubwoba ko zizashira”

Ellen avuga ko mu minsi itatu uyu muhungu ashobora kuba yarariye impapuro z’isuku 164 akurikije izo yari yaguze.

Abaganga bo ku bitaro bya Vicksburg’s Promise biri kuvura uyu musore bivuga ko afite ikibazo cy’impatwe ikabije cyokora ngo bafite icyizere ko azakira.

Kugeza ubu icyorezo cya coronavirus bivugwa ko hari imiti ishobora kugikiza gusa ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS nta muti wa Coronavirus riremeza.

Birashobora ko abantu uyu musore yabonye bagura impapuro z’isuku ku bwinshi ari abagira ngo bage babona icyo bihanaguza nyuma yo gukaraba mu ntoki kuko OMS ishishikariza abantu gukaraba mu ntoki kenshi nk’uburyo bwo kwirinda coronavirus.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Samuel Kuya 23-03-2020

Ewan birakaze naho kurya impapuro! twebwe tuzarye isabune,

Iyizire Fabrice Kuya 20-03-2020

Aha namasengesho menci

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...