AMAKURU

UKWEZI
pax

Yatwitse umukobwa we nyuma yo kumva avuga ko agiye kuva muri Islam akajya mu Bakirisitu

Yatwitse umukobwa we nyuma yo kumva avuga ko agiye kuva muri Islam akajya mu Bakirisitu
3-06-2020 saa 14:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3106 | Ibitekerezo 7

Umukobwa w’imyaka 24 witwa Rahema Kyomuhendo wo mu gihugu cya Uganda ari kuvurirwa mu bitaro by’ikitegererezo bya Mbale nyuma yo gutwikwa na se amuziza ko yavuze ko agiye kuba mu idini ya Islam.

Tariki 4 Gicurasi 2020 nibwo uyu mukobwa Rehema yatwitswe na se. Sheikh Hussein Byaruhanga, usanzwe ari umuvugabutumwa mu idini ya Isalam muri Uganda yasutse essence kumukobwa yibyariye aramutwika kuko agiye kujya mu bakirisitu.

Uyu mukobwa yahiye hafi umubiri wose, kuko yajyanywe ku bitaro afite ibikomere ku maguru, mu nda, mu mbavu, ku ijosi, mu mugongo, no ku mbutwe.

Uyu mukobwa yatwitswe na se ubwo bari bajyanye mu kazi mu mujyi wa Mbarara nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru kitwa Morning Star. Ubwo yari Mbarara ingendo nibwo zahagaritswe kubera covid-19 agumayo kwa mukuru we akajya yumva radio ya gikirisitu birangiye yumvise agomba kuva muri Islam.

Aganira n’itangazamakuru ari ku gitanda cyo kwa muganga yagize ati “Ubwo naganiraga n’inshuti ya papa yakundaga kumva radio ya gikirisitu yansobanuriye Kristu numva ndanyuzwe mfata icyemezo cyo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza”.

Akomeza agira ati “Ubwo naganiraga n’iyo nshuti ya papa, Papa yumvise turi kuvuga ibintu bya gikirisitu ahita abyuka araza arankubita, inshyi, n’imigeri”.

Nyuma yo kumukubita imigeri nibwo ngo yasanze bidahagije ajya kuzana akabido ka essence aramudoka avuga ‘ngo ku kwica aho kugira ngo uzage mu bakirisitu’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Fofo Kuya 16-06-2020

Ihangane nshuti kdi ukomere uwo Ni Satan urikumukoresha kugirango bakuvutse ijuru. Mwizina rya Yesu uzakora kdi uzanambe kukuri wa menye.

Colina kanyana Kuya 10-06-2020

Imanayabo barayirwanirira ,njyembona batazi iyoberekeza !

Colina kanyana Kuya 10-06-2020

Imanayabo barayirwanirira ,njyembona batazi iyoberekeza !

kiki Kuya 8-06-2020

imana ya kiyisilamu nta mbaraga ifite kuko irwanirirwa n’ abantu. ariko Jehovah Ise w’ Umwami wacu Yesu Kristo iravuga iti" ku bwange nzabyikorera nta cyatuma izina ryanjye ritukwa" Kandi yarirahiriye iti" icyubahiro cyanjye ntawe tuzagisangira"

cla Kuya 5-06-2020

Ariko aba Islam sinzi ukuntu babaye, ugatwika umwana wawe wibyariye ngo nuko ashaka kuba umukristo, twebwe abakristo ko mumiryango yacu, abifuza guhindura babe abasiramu ko tubareka bakagenda, ko tutabavuma cangwa tubagirire nabi, yemwe ni hatari, Imana imurengere uyo mwana pe

Mukirisito Kuya 3-06-2020

Komeza inzira wahisemo nubwo yakwirukana mu rugo rwe lmana izakurwanaho iyo uza kuba mu Rwanda wari kuza tukabana ariko ntekereza ko aho uri hari aba kritu bagenzi bacu. Komera.

Mukirisito Kuya 3-06-2020

Komeza inzira wahisemo nubwo yakwirukana mu rugo rwe lmana izakurwanaho iyo uza kuba mu Rwanda wari kuza tukabana ariko ntekereza ko aho uri hari aba kritu bagenzi bacu. Komera.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...