AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yigize komanda wa polisi kugira ngo arye inkoko yokeje

Yigize komanda wa polisi kugira ngo arye inkoko yokeje
20-11-2019 saa 18:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8580 | Ibitekerezo

Umugore wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatawe muri yombi mu kwezi gushize nyuma yo kwiyitirira umuyobozi wungirije wa polisi mu gace k’ iwabo akarya amafunguro 20 abyitwaje.

Shanice Johnson w’ imyaka 31 w’ amavuko yari yambaye imyenda ya polisi, afite imbunda ku mukandara, afite itumanaho rya polisi n’ icyangombwa kimuranga (badge).

Johnson yagendaga abwira ba nyiri amaresitora ko ari gukora ubugenzuzi bw’ isuku akabasaba ko bamwarurira.

Umuvugizi wa polisi mu gace ka Jackson byabereyemo Michael Franklin avuga ko uyu mugore yemeye ko yariye amapura 20 n’ inkoko yokeje buri munsi kugeza itatu irangiye.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Jacson muri Leta ya Missouri Michael Franklin

Michael Franklin ati “Buri munsi yariraga ibihumbi 150$ bivuzeko yaririye ibihumbi nka 400$ mu minsi itatu”.

Shanice Johnson akurikiranyweho kwiyitirira urwego adakorera, kunyereza umutungo wa Leta, gukoresha impampuro mpimbano, no kunyereza imisoro.

Uyu mugore ibyaha byose akurikiranyweho bimuhamye yahanishwa igifungo cy’ imyaka 465 n’ ihazabu ya miliyoni na 760 y’ amadorali ya Amerika.

Uyu mugore azatangira kuburanishwa tariki 16 Mutarama mu mwaka utaha wa 2020 nk’ uko bitangazwa n’ ibinyamakuru byo muri Leta ya Missouri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA