konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abakeka ko hari ababo baba bafungiwe mu nzererezi i Gikondo bararira ayo kwarika

Abakeka ko hari ababo baba bafungiwe mu nzererezi i Gikondo bararira ayo kwarika
13-07-2016 saa 10:42' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4017 | Ibitekerezo 3

Bamwe mu baturage bakeka ko hari abo mu miryango yabo baba bafungiwe mu kigo ngororamuco cy’i Gikondo kijyanwamo inzererezi, bararira ayo kwakira kuko gahunda n’imikorere by’iki kigo bituma hari abamara igihe kirekire batanazi neza niba ababo baburiye irengero bafungiwe muri iki kigo, bigatuma bahora umutima uhagaze.

Ubwo kuri uyu wa Kabiri umunyamakuru wa Ukwezi.com yageraga i Gikondo aho iki kigo giherereye, yasanze hari abaturage benshi biganjemo abagore bakuze, bicaye hafi y’ikigo bamwe bavugana amarira n’agahinda ko bashaka gutakambira abakozi bacyo bakabarebera niba abantu babo babuze baba bafungiwemo, nyamara baruhiraga ubusa kuko bitoroshye kuba wahabwa amakuru y’uko uwawe arimo cyangwa atarimo.

Ababa bashaka kumenya ko abantu babo bahafungiwe ni benshi, ariko ntibyoroha kubimenyeshwa nk’uko babivuga

Amategeko y’iki kigo nk’uko anemezwa n’abapolisi bagicunga, avuga ko gutanga amazina y’abahafungiwe bikorwa mu gihe cy’amasaha atatu gusa mu cyumweru cyose, kuwa Mbere kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine. Uhageze kuwa Mbere saa yine n’igice ukabaza niba hari uwawe uhafungiwe, nta gisubizo watahana ahubwo wabwirwa kuzagaruka ku wundi wa Mbere wazindutse. Kubera igihe gito, hari n’abo amasaha agereraho batarabwirwa niba abantu babo bahari cyangwa badahari.

Bamwe mu bo twahasanze, bavuga ko baturutse mu turere two mu Ntara turi kure y’umujyi wa Kigali, nyuma yo guhabwa amakuru ko hari ababo bafashwe na Polisi bakajyanwa mu nzererezi. Umwe muri aba, ni umubyeyi w’imyaka 55 uvuga ko umuhungu we yaturutse iwabo mu karere ka Nyagatare, yagera i Kigali bakamufata ariko akaba atazi aho bamujyanye. Avuga ko kugera i Kigali bimuhenda, kandi akaba atabasha kuva iwabo kuwa Mbere mu gitondo, ngo azabashe kugera aha i Gikondo mbere ya saa yine. Ngo ntiyarara muri Kigali kandi kuko ntawe ahazi, akumva atitonze nawe yakwitwa inzererezi.

Ubuyobozi bwa Polisi mu mujyi wa Kigali, buvuga ko butari buzi ko ari uko bikorwa, cyane ko n’ubwo uburinzi bw’ikigo bukorwa n’abapolisi, imiyoborere n’amategeko akigenga atari ibya Polisi, ahubwo ari iby’umujyi wa Kigali. Sup Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yemereye Ukwezi.com ko n’ubwo iki kigo kititwa gereza, ubusanzwe umuryango w’ufunzwe ufite uburenganzira bwo kumenyeshwa ko umuntu wabo yafunzwe, ndetse n’impamvu yafunzwe kandi ukabimenyeshwa vuba, bityo uhashaka umuntu we yanamubura agatangira gushakishiriza ahandi.

JPEG - 21.2 kb

Sup Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali

Kuba hari abifuza ko hategurwa ikayi izajya yandikwamo abinjijwe muri iki kigo uje gushakamo umuntu we bakamurebera muri iyo kayi, nabyo agaragaza ko cyaba ari igitekerezo cyiza kuko byajya byorohereza impande zombi.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyanavuganye na Judith Kazayire ; umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, tumubaza icyo ubuyobozi bw’umujyi buvuga kuri iki kibazo, avuga ko Umujyi wa Kigali utari warigeze umenya ko hari ababangamiwe n’aya masaha atatu mu cyumweru, ariko avuga ko mu gihe byaba bigaragaye nk’ikibazo gifite abo kibangamira, bazongera bakicara bakabyigaho bakareba icyakorwa.

JPEG - 68.8 kb

Judith Kazayire ; umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
abas Kuya 20-07-2016

persindent na tabare rwose abahafungiye babayeho nabi cyane!

Nzitunga Kuya 14-07-2016

Ariko mwaretse ubusutwa bwo gufungira abantu ahatazwi ubushize ntimwari mwatubwiye ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bari bavuze ko hari ahafungirwa abantu muburyo butemewe mwari mwabihakanye.

ccccc Kuya 14-07-2016

Ahubwo bamwe mu bapolisi bakuru bakigize ahantu ho kumvishiriza abo bafitanye ibibazo. reba nk’ubu hari hafungiwemo abarimu babiri bibwe muri GS Kiyanza bavanye ku kazi bafungirwa muri CID ibyumweru bibiri none mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu burijwe bus saa saba z’ijoro bajyanwa Iwawa gusa kuko ngo Afande atagushaka ugahinduewa inzererezi uri umugabo witunze. Ibi bintu ni agahinda

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...