konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abanyarwanda bose basabwe gukaza umurego mu kurwanya ihohoterwa buri munota

Abanyarwanda bose basabwe gukaza umurego mu kurwanya ihohoterwa buri munota
13-12-2017 saa 12:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 279 | Ibitekerezo

Mu gusoza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa niho hatangiwe ubutumwa busaba abanyarwanda bose gukaza umurego mu kurirwanya buri saha na buri munota. Ni umuhango watangijwe n’urugendo rwakozwe n’urubyiruko rw’abagore n’abagabo, abasore n’inkumi mu mutuzo, rwahereye kuri stade nto ya Remera rwerekeza ahatangiwe ibiganiro ku Kimihurura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AJPRODHO Jijukirwa, bwana Antony Busingye yashimiye abagize uruhare mu gutuma imirimo yaranze iki gihe cy’iminsi 16 igenda neza , yabwiye abitabiriye isozwa ry’iyi minsi 16 ko, ihohoterwa ritarangiye uyu munsi, kandi kurirwanya bikaba bitagomba kurangira uyu munsi.

Yagize ati”Nta kurihishira, ntabwo ihohoterwa rirangira uyu munsi, kandi buri munsi hari ubuzima bw’umuntu tugomba kurengera. Buri munsi hari ubuzima bw’umwana, hari ubuzima bw’umutegarugori n’undi munyarwanda uwo ariwe wese tugomba kurengera, nzi neza ko uko turi aha buri wese azi icyo ihohoterwa ari cyo, n’icyo rihungabanya ku bukungu bw’igihugu,dore ko rinangiriza rihereye kubana bakiri bato bo Rwanda rw’ejo, dufatanye turirwanye twivuye inyuma” ngo umwana w’isi cg w’umunyarwanda ntakwiye gutwara inda itifuzwa,biteye isoni, ngo ni uguhangana naryo kugeza igihe rirangiriye burundu.

Umuryango nterankunga w’abadage GIZ wateye inkunga ibikorwa byaranze iyi minsi 16, mu ijabo rya Florien Hansen uwuhagarariye yabwiye abasore n’inkumi zari aho ku kimihurura ko mu mwaka wa 2016 igikorwa nk’iki kitari cyashyizwemo imbaraga nyinshi kuko mu gihe hari imiryango 3 yonyine ariyo yari yashyizeho akayo ngo ubu mu wa 2017 ho yabaye imiryango 5.

Yagize ati”Buri muryango uri gushyira imbaraga mu kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nka RPP+ iragaragaza isano iri hagati y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA, Pax Press nayo irafasha mu guha abanyamakuru ubumenyi bukenewe mu gukora inkuru zirwanya iri Hohoterwa binyuze mu mahugurwa, Umuryango HAGURUKA urimo gutanga ubufasha ku miryango yahuye n’ihohoterwa mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi, HDI nayo irimo irigisha ubuzima bw’imyororokere n’uko inda zitifuzwa zakirindwa, AJEPRODO nayo irarwanya ihohoterwa hifashishijwe imbaraga z’urubyiruko, twizeye ko uruhare rwa buri umwe muri iyi miryango hari icyo rumaze mu kugabanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa cyane cyane irishingiye ku gitsina”

Umuryango wa Mugabonake Theonas na Muhawenimana Josephine utuye mu kagali ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro watanze ubuhamya uhamya ko wahoze uhohoterana none ubu ukaba ubanye neza nyuma yo gukura amasomo mu mugoroba w’ababyeyi.

Thomas Mugabonake yagize ati “Umugore wanjye yari uwo mu rugo aho nakoreshaga itegeko ko atagomba kugira aho ajya, aho ariho hose, namuhaga ibyo akeneye byose, gusa naje kujya mu mahugurwa y’umugoroba w’ababyeyi nsanga inyigisho zawo zingaragariza ko umugore wanjye muhohotera, maze mvuyeyo mubwira ko namuhohoteraga, byatumye umugore yirekura anangezaho u mushinga wo gucuruza amazi ku ivomo ryabaga mu kagali kacu dutangije ihumbi 30 gusa”.

Muhawenimana Josephine we ati: “Nahoranaga ubwoba bigatuma umugabo ankandamiza nkatinya kumugaragariza ko mpohoterwa kuko nari Imfubyi nkumva aramutse anyirukanye ntabona ahandi njya, Gusa nyuma yo kuba ubwe yarivumburiye ko yampohoteraga, nyuma yo kunsaba imbabazi no kumvikana ubu twateye imbere, ntitukiba mu nkodeshanyo, dufite n’ubundi butaka bwo guhing, iterambere mu rugo rwacu ririgaragaza”. Uyu muryango wasabye abagabo bagihohotera abagore babo kujya bajya mu nama z’i migoroba y’ababyeyi, kuko bazahakura impanuro zituma ingo zabo ziganzamo amahoro n’ubwumvikane iterambere rikazitaha.

Guhera ku tariki 25 Ugushyingo kugeza tariki ya 10 Ukuboza buri mwaka, Isi yose ikora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) gusa muri gahunda z’uyu mwaka wa 2017 urimo gusozwa, zibanzwe ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Inzanganyamatsiko y’uyu mwaka ugenekereje mu Kinyarwanda iragira iti ”Mubivuge muhereye none, murwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...