konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abayisenga Pierra wari wagobotswe na Leta y’u Rwanda yaguye mu Buhinde

Abayisenga Pierra wari wagobotswe na Leta y’u Rwanda yaguye mu Buhinde
8-01-2018 saa 12:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10133 | Ibitekerezo 8

Mu minsi micye ishize, Ikinyamakuru Ukwezi.com cyari cyabagejejeho inkuru y’uruhinja rwitwa Pierra Abayisenga Nishimirwe rwagize uburwayi bukomeye rwari rukeneye abagiraneza ngo rwe kubura ubuzima, abantu batandukanye bakaba baragiye bafasha umuryango w’uyu mwana ndetse Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima, yemera gutabara uyu mwana ikamwishyurira ubuvuzi mu Buhinde na RwandAir yemera kwishyura ibijyanye n’urugendo, gusa nyuma y’igihe gito uyu mwana avurirwa mu Buhinde, yaguye mu maboko y’abaganga.

Pierra Abayisenga Nishimirwe, yari umwana w’amezi atandatu gusa y’amavuko, akaba yari imfura ya Mukangemanyi Chantal na Nsengumuremyi Jean Paul bamaze umwaka n’amezi macye bashakanye. Uyu mwana, akivuka yagize uburwayi bw’umutima ndetse nk’uko twari twabitangaje mu nkuru iheruka, hari hakenewe ubutabazi bwihutirwa cyane ngo ajyanwe mu Buhinde gukurikiranwa n’abaganga baho.

Nyuma y’uko ababyeyi ba Pierra batabazaga basaba abagiraneza kubafasha ngo bajye kuvuza umwana wabo, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba, yahamije ko uyu mwana azavuzwa na Leta ariko Leta ikaba itazamutangira ibindi bisabwa birimo amafaranga y’urugendo ndetse n’ibizatunga abazamurwaza mu gihe cyose bazamara mu Buhinde.Abantu batandukanye bafashije uyu muryango ndetse RwandAir yemera ibijyanye n’urugendo rw’uyu mwana n’umubyeyi we, maze bahaguruka tariki 15 Ukuboza 2017 berekeza mu Buhinde.

Pierra Abayisenga Nishimirwe yashizemo umwuka arimo kuvuzwa mu Buhinde

Nyuma y’iminsi Pierra yitabwaho n’abaganga, tariki 3 Mutarama 2018 yaguye mu maboko y’abaganga, ndetse umuryango we wahise ugaruka i Kigali, umurambo w’uyu mwana ukaba warashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018, mu irimbi ry’i Nyamirambo.

Mukangemanyi Chantal, umubyeyi wa nyakwigendera, yabwiye Ukwezi.com ko bashimira abantu bababaye hafi bakabafasha mu burwayi bw’umwana wabo, n’ubwo bitakunze ko akomeza kubaho ariko ngo bazazirikana iteka ineza ya buri wese wabafashije.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWARI TWAGIRANYE MBERE N’UMUBYEYI WA PIERRA HANO:

Abayisenga Nishimirwe Pierra aha yari kumwe n’umubyeyi we Mukangemanyi Chantal


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
gaba Kuya 8-01-2018

Imana yagukunze kuruta uko ababyeyi bawe bagukundaga ruhukira mumaboko ya NYAGASANI@RIP Pierra

gaba Kuya 8-01-2018

Imana yagukunze kuruta uko ababyeyi bawe bagukundaga ruhukira mumaboko ya NYAGASANI@RIP Pierra

Hirwa Raoul Kuya 8-01-2018

Ruhukira mu mahoro muziranenge,Imana ikwakire mu bamarayika bayo.

dada Kuya 8-01-2018

RIP little Angel .

mugeni Kuya 8-01-2018

Pierra, warambabaje cyaneeee ntanakuzi!! Iruhukire kibondo!!

gruec Kuya 8-01-2018

Ayiiiga Mana, nyamara Imana yavugiye muruyu mumarayika, ndasabye Mana ngo uhe uyu muryango kumva ubutumwa bwawe boye guheranwa n’agahinda. Sinshidikanya ko uyu mumarayika wamwicaje iburyo bwawe Amen!

kwizera Kuya 8-01-2018

Imana imwakire mubayo kandiaruhukire mumahoro yari umuziranenge

muko Kuya 8-01-2018

Sad News! RIP

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...