konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Burera: Abaturage babangamiwe no kujya kuvoma i Bugande bagahohoterwa

Burera: Abaturage babangamiwe no kujya kuvoma i Bugande bagahohoterwa
4-10-2017 saa 18:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 815 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera uhana imbibi n’igihugu cya Uganda, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba batagerwaho n’amazi meza bigatuma bajya kuvoma i Bugande aho bamwe bafatwa bagahohoterwa.

Kivuye, ni umwe mu mirenge y’akarere ka Burera ihana imbibi na Uganda, bamwe mu baturage bo muri uyu murenge bakaba bavuga ko bambuka umupaka bakajya kuvoma mu kindi gihugu kubera kutagerwaho n’amazi meza, abandi bakavoma ibinamba.

Dukundane Pascal atuye mu murenge wa Kivuye, avuga ko begerejwe umuyoboro w’amazi ariko ngo ntayarimo. Ibi ngo bituma hari umubare utari muto ujya kuvoma mu Bugande rimwe na rimwe ngo bagahohoterwa.

Yagize ati: "Twebwe dutuye kuri Duwane (Duane) hari amazi bagerageje kuhazana ariko ayo mazi nta muntu uyavoma, asa nk’aho agaragara ko adahari, ahubwo iyo abantu bagize ikibazo bajya mu Bugande bagerayo ugasanga abaturage bari kuvuga ngo mwituvomera amazi, musubire iwanyu mu Rwanda ntidushaka ko mudukamiriza amazi. Iyo tubuze uburyo tugaruka hano mu gishanga cya Rugezi tukaba ariho tuvoma”

Abaturage bo mu murenge wa Kivuye bavuga ko aho batuye babona imiyoboro y’amazi n’ibigega ariko ngo nta mazi babona. Iyo babajije abayobozi ngo bababwira ko imigezi yapfuye. Yagize ati: "Batubwira ngo imigezi yarapfuye, imigezi irahari n’ibigega birahari ariko kuvoma ntabwo bishoboka”

Aba baturage basaba ubuyobozi ko bwakora ibishoboka byose bukabagezaho amazi meza, bakaruhuka gushyirwa ku nkeke n’abagande bababuza kuvoma amazi yabo.

Ubuyozi bw’umurenge wa Kivuye buvuga ko imiyoboro y’amazi yari ifite ikibazo igiye gukorwa mu gihe cya vuba. MUGIRANEZA Ignac, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivuye ati: “Hari harabaye ikibazo cy’amamashini ariko icyo kibazo cyarakosotse kuburyo n’ejo ubu tuvugana navuganye n’ushinzwe koherezayo amazi, ndahamya yuko vuba aho hari harangiritse haraba harangije gukorwa ku buryo amazi araba ahari”

Ku kibazo cy’abavoma mu Bugande, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivuye avuga ko atabibonamo ikibazo. Yagize ati”Umurenge wa Kivuye impande zose zikora ku Bugande. Utugari 3 akagari kamwe ni ko kadakora ku Bugande, bivuze ko iyo umuturanyi muturanye kandi mubana neza ni ngombwa ko musangira ibyo mufite”

Gahunda y’ibikorwa bya guverinoma y’imyaka 7 iherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe igaragaza ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku gipimo cy’ijana ku ijana. Ibi bibaye bikozwe byaba bisobanuye ko n’abaturage bo mu karere ka Burera bavoma i Bugande baruhuka uwo mutwaro.

Tito DUSABIREMA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...