konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Dore ibimenyetso bishobora kukwereka ko impyiko zawe zidakora neza

Dore ibimenyetso bishobora kukwereka ko impyiko zawe zidakora neza
21-12-2017 saa 09:43' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 6814 | Ibitekerezo 1

Impyiko zacu ziri mu bice by’ingenzi mu mubiri wacu kubera akazi gakomeye zikora ko kuyungurura amaraso imyanda ikavamo. Zinafasha kandi kuringaniza umuvuduko w’amaraso ukajya kuri gahunda. Impyiko kandi zitanga ikinyabutabire cyitwa erythropoietin gifasha gukorwa k’uturemangingo tw’amaraso. Ese iyo zatangiye gukora nabi urabimenya? Reka turebere hamwe bimwe mu bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zatangiye gukora nabi.

Nk’uko abahanga mu by’ubuzima babitangaza, ngo nuramuka ubonye bimwe muri ibi bimenyetso bikurikira, uzamenye ko impyiko zawe zatangiye gukora nabi. Muri byo twavuga:

1. Gushaka kunyara kenshi: Niba ushaka kujya kunyara kenshi cyane cyane ninjoro, icyo gishobora kuba ikimenyetso cy’impyiko zidakora neza.

2. Umunaniro ukabije: Nyuma yo gukora akazi umuntu ashobora kunanirwa, ibi biba bisanzwe ariko iyo ubonye uhorana umunaniro kabone n’iyo waba waruhutse bihagije, icyo gishobora kuba ikimenyetso cy’impyiko zidakora neza. Akenshi bishobora guterwa n’imyanda iba yabaye myinshi mu mubiri kubera impyiko ziba zitayungurura neza amaraso.

3. Kwihagarika inkari zikazamo amaraso: Impyiko ziyungurura amaraso zigakuramo imyanda, iyo rero ziri gukora nabi uturemangingo tw’amaraso dushobora gusohoka mu nkari.

4. Kwireka kw’amazi mu bice by’umubiri: Kwibika kw’amazi mu mubiri akenshi nabyo bishobora guterwa n’impyiko zidakora neza. Mu gitondo ushobora kubona amaguru yabyimbye, iki rero gishobora kuba ikimenyetso cy’impyiko zidakora neza.

5. Kudasinzira neza: Iyo impyiko zidakora neza imyanda iba myinshi, ibi rero bituma umuntu adasinzira neza.

6. Umuvuduko w’amaraso uri hejuru: Impyiko zigira uruhare mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso,zikora umusemburo bita rennin, iyo rero impyiko zidakora neza uyu musemburo ntutangwa neza, bityo bigatuma umuvuduko w’amaraso uzamuka.

Ibimenyetso byinshi bishobora guhuza n’izindi ndwara, bityo iyo ubonye ibimenyetso twavuze haruguru, ni byiza kujya kwa muganga kugira ngo harebwe niba ari impyiko zirwaye.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere yagufasha ku burwayi bw’impyiko?

Kubera akazi gakomeye impyiko zikora, ni ngombwa kuzisigasira zigakora neza, gusa hari igihe ushobora kuba uzirwaye, cyangwa baragusuzumye bakakubwira ko zidakora neza. Ubu rero habonetse imiti ikozwe mu bimera, ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration), ikaba ifasha impyiko kuyungurura neza amaraso, irazisana iyo zangiritse, ndetse ikica udukoko twazangiza. Muri iyo miti twavugamo nka: Kidney tonifying capsule, Cordyceps plus Capsules, Soybean Lecithin capsules, Kudding plus tea,...

Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302. Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Byamungu john Kuya 22-12-2017

Muri uganda mufiteyo ishami ndi hoima mundangire

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...