konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Huye : Imigati izwi nka ‘Bajiya’ ipfunyikwa mu birere ishobora gushyira ubuzima bwa bamwe mu kaga

Huye : Imigati izwi nka ‘Bajiya’ ipfunyikwa mu birere ishobora gushyira ubuzima bwa bamwe mu kaga
15-02-2018 saa 16:23' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 825 | Ibitekerezo 1

Abaturage bo mu bice bitandukanye bigize Akarere ka huye by’umwihariko abarema isoko riherereye mu kagari ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira, akarere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo bafite imigati izwi ku izina rya ‘Bajiya’ishobora gushyira mu kaga ubuzima bwa benshi bitewe n’uburyo icuruzwamo ndetse n’ibyo ikozemo bisa n’ibifite ubuziranenge butizewe.

Iri soko riherereye i Kiruhura muri Huye rirema ku wa Kabiri no ku wa Gatanu ariko by’akarusho mu masaha y’umugoroba aho usanga imbaga y’abantu bateranye abenshi baba bavuye mu mirimo itandukanye baje guhaha ibyo bararya ku mugoroba.

Umunyamakuru wa Ukwezi.com wageze muri iri soko hari ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize yahuye n’abana bato bavuye ku ishuri aho nabo bari banyuze muri iri soko ubona rito ariko ryakira abantu benshi.

Bamwe muri aba bana bafite amafaranga icumi n’abafite makumyabiri 10Frw, 20Frw, kugeza ku ijana bose babaga baje kugura bajiya kandi ubona babyigana cyane sabo gusa kuko n’abyeyi bakuze baraziguraga yewe bakanabapfunyikira bakazijyana murugo ariko uburyo bazipfunyikamo buteje akaga cyane .

Uburyo izi ‘Bajiya’ zipfunyikwamo hifashishijwe bimwe mu bisigarizwa by’ibirere byumye bakura ku mitumba y’insina bimwe baba baciye bashaburira insina.

Mu kiganiro umunyamakuru wa Ukwezi.com yagiranye n’umudamu umwe warimo acuruza izo bajiya, yambwiye ko afata ifarini akayivanga na soya yashyizemo n’umunyu agacanira mu mavuta byamara guhindura ibara akabyarura byamara guhora akabona kubizana kubicuruza . Bajiya zipfunyikwa mu birere

Abajijwe iby’uko abigenza iyo araye adasoje kubicuruza yansubije ko kuko biba byagiye mu mavuta ntakibazo yongera akabigarura ku munsi wejo akabicuruza ati “ko bitagaga c! n’ejo n’ejobundi nabigarura kandi bakabigura”.

Mu kugira impungenge z’uko apfunyikira abakiriya be izo bajiya, umunyamakuru yabajije uyu mugore niba nta bwoba afite iyo apfunyikira abantu mu birere kandi bisa nabi nawe ati “ Ariko ubundi ko urimo kumbaza ibibazo byinshi wa muhungu we ko ibi bintu mbimazemo imyaka myinshi ntawurapfa kuko namupfunyikiye muri ibi birere,kandi ntanurataka indwara ariko mbere yo kubizana hano mba na banje kubyanika kuzuba bikumuka"

Umwana umwe twaganiriye avuye kwishyuri agahitira mu’isoko amaze kuzigura baranamupfunyikira arataha yanyemereye kuzifotora uko zipfunyikwa mubajije niba bitamutera indwara arambwira ati“ Na mama se ko ajya azizana zimeze uku ntacyo naba yanampamirije ko we aho kugirango umugurire irindazi rimwe ry’ijana wamugurira bajiya 4 z’ijana”.

Iyo barimo kugurisha izi bajiya baba bakozamo intoki nazo zidasa neza habe nagato kongeraho ibyo bazibikamo” ibitebo” kandi abaturage baba bazigura ku bwinshi ntacyo bitayeho Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda bamaze igihe mu bukangurambaga bwo kurwanya umwanda haba ku mubiri mu biribwa ndetse no mungo zabo ariko ikigaragara baracyafite akazi gakomeye,ugereranyije n’ubuzima abaturage babayemo.

Ahanini ibi bisigarizwa by’insina ibirere bikunda kuba byihishemo udusimba dutandukanye cyangwa se insina zikaba zirwaye na kirabiranya ,tutirengagije nibyo kandi nanone umwanda ushobora gukwira kwizwa n’intoki zibikoramo ushobora gutera diyare cyangwa impiswi . Ibirere byo gupfunyikamo izi bajiya biba ari byinshi dore ko n’abaguzi baba ari benshi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
MUZIRANENGE Kuya 16-02-2018

sha twibagirwa vuba tukarengwa vuba !!! ubu bajiya utaraziriye kuva mu bwana ni nde !!!! ubuse ari ugupfunyika mu kirere k insina no gupfunyika mu gipapuro k isima cg mu gipapuro cyuzuyeho ifu ya cartouche cyatoraguwe muri poubelle tutazi kikazingirwa iyo tutazi wahitamo iki !!!! icyo mbona ibibi birarutana !!! nimureke ucuruza yibereho yishakire ikimutunga ubwo buziranenge murata naza super market ntizibwuzuza !!!!! bizi boulette mperutse kugura muri imwe muri super market nkaziha imbwa kubera uko zari zimeze !!!! narumiwe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...