konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa bivanwe mu mujyi rwagati

Ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa bivanwe mu mujyi rwagati
12-02-2018 saa 09:18' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4339 | Ibitekerezo

Mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali ndetse no gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe ku bijyanye n’imyubakire by’umwihariko, ibitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK bigiye kwimurwa bivanwe mu mujyi rwagati, bijyanwe i Masaka mu karere ka Kicukiro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yabwiye The New Times ko inyigo ijyanye n’imyubakire y’ibitaro bya CHUK i Masaka igeze kure ikorwa ndetse ikaba yenda kurangira, ku bufatanye n’inkunga bya Guverinoma y’u Bushinwa.

Yavuze ko ibi bitaro bizatangira kubakwa muri uyu mwaka wa 2018, ariko amatariki bizarangiriraho yo akaba azamenyekana nyuma yo kunoza neza inyigo y’imyubakire y’ibyo bitaro. Ibijyanye n’amafaranga azakoreshwa mu kubaka ibi bitaro bishya bizaba bijyanye n’igihe, nabyo kugeza ubu ntibiramenyekana mu gihe hakinozwa inyigo.

Ubusanzwe ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, bigaragaza ko aho ibitaro bya CHUK biri kugeza ubu, hagenewe kubakwa amacumbi agezweho (apartments).

Ibitaro bya CHUK byubatswe mu 1918 ariko bitangira gukora mu 1928, aho byatangiye ari ikigo ndeabuzima bikaza kuba ibitaro mu 1965.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...