konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Intimba mu muryango n’inshuti za Muhawenimana wishwe amaze amezi 3 akoze ubukwe

Intimba mu muryango n’inshuti za Muhawenimana wishwe amaze amezi 3 akoze ubukwe
24-10-2017 saa 21:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 43619 | Ibitekerezo 30

Muhawenimana Quesie wari umukozi wa Banki ya Kigali, ishami rya Buhanda mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, yishwe n’abagizi ba nabi mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2017, akaba yishwe n’abantu bitwaje intwaro bamusanze muri banki bakiba amafaranga hanyuma bakanarasa abantu batatu barimo we wahise apfa n’abandi bakozi batatu bakomeretse bakajyanwa mu bitaro. Urupfu rwe, rwateje intimba n’agahinda mu muryango n’inshuti ze, dore ko bari bamaze amezi atatu bamushyingiye.

Inkuru y’incamugongo y’ubujura bwakozwe muri Banki ya Kigali, mu ishami rya Buhanda i Gitwe muri Ruhango, yamenyekanye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri. Ubu bujura ndetse n’ubwicanyi, byakozwe hakiri kare, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota micye.

Muhawenimana Quesie wari umukozi ushinzwe kwakira no gutanga amafaranga muri BK ya Buhanda (Cashier) yahise yicwa, bagenzi be batatu barakomereka bajyanwa mu bitaro bya Gitwe ari naho bakomeje kuvurirwa, ababarashe bo bakaba bahise batorokana ibikapu byuzuye amafaranga menshi ataramenyekana umubare kuko Polisi yahise itangira iperereza ari nako hakorwa ibikorwa by’ubutabazi.

Muhawenimana Quesie yishwe arashwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana

Amakuru Ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha bamwe mu nshuti n’abo mu muryango wa Muhawenimana Quesie, ni uko bashenguwe n’intimba cyane ko hari hashize igihe gito bamushyingiye, dore ko tariki 23 Nyakanga 2017 ari bwo yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we witwa Christophe, nk’uko basezeranye ko bazatandukanywa n’urupfu rukaba koko ari rwo rubatandukanyije.

Muhawenimana Quesie n’umugabo bari bamaranye amezi atatu bakoze ubukwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 30
Ntivuguremmy Kuya 29-10-2017

Twababajwe cyane nurupfu rwuyu nyakwigendera.Imana imwakire kdi umutware wa nyakwigendera Imana imuhe kwihangana.Amabandi nayo nafatwa polisi izamenyeshe abanyarwanda. Emmy

jean pierre Kuya 29-10-2017

Ohh!!!MANA tabara abagizi banabi bakomeje kwiyongera.??ababyeyi MUHAWENIMANA bakomeze kugira ukwihangana kuko iyamubahaye niyo yamwisubije.christoph nawe ihangane kuko isezerano ry’Imana riratinda ntirisaza icyo nicyo gihe cyuko risohora gusa nawe izakomeze igufashe muri ubwobuzima usigayemo

jean pierre Kuya 29-10-2017

Ohh!!!MANA tabara abagizi banabi bakomeje kwiyongera.??ababyeyi MUHAWENIMANA bakomeze kugira ukwihangana kuko iyamubahaye niyo yamwisubije.christoph nawe ihangane kuko isezerano ry’Imana riratinda ntirisaza icyo nicyo gihe cyuko risohora gusa nawe izakomeze igufashe muri ubwobuzima usigayemo

jean pierre Kuya 29-10-2017

Ohh!!!MANA tabara abagizi banabi bakomeje kwiyongera.??ababyeyi MUHAWENIMANA bakomeze kugira ukwihangana kuko iyamubahaye niyo yamwisubije.christoph nawe ihangane kuko isezerano ry’Imana riratinda ntirisaza icyo nicyo gihe cyuko risohora gusa nawe izakomeze igufashe muri ubwobuzima usigayemo

senge Kuya 28-10-2017

RIP

Uwiringiyimana Cyprien Kuya 27-10-2017

Imana imwakire mubayo kdi Umuryangowe niwihangane
Byumwihariko Umugabowe
Nkuko baribasezeranye kobazatandukanywa nurupfu
nubundi nirwo rubatandukanije
Muhawenimana Quesie Rest in Peace
in garden

-xxxx- Kuya 27-10-2017

RIP to Quesie

-xxxx- Kuya 27-10-2017

RIP to Quesie

Bona Kuya 27-10-2017

Twatewe agahinda n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muryango mushya twari twungutse. Mu gihe niteguraga kujya gusura abageni nibwo numvise inkuru y’ incamugongo. Christophe n’ imiryango yombi natwe inshuti nitwihangane. Njye byandenze kubera ukuntu n’ ubusanzwe nabskundaga. RIP Quesie

NIYIBIZI Kuya 26-10-2017

nihanganishije uwo muryango kbs

gatera Kuya 26-10-2017

Birababaje.Imana imwakire mu bayo ikomeza umuryango we wasigaye

pacy Kuya 26-10-2017

imana imwakire mubayo kd birababaje hakorwe iperereza

Chris Kuya 26-10-2017

Imana ishoborabyose imwakire,kandi ikomeze abasigaye!
Ndizerako abamwishe ari munsi no mw’ijuru bazabona ibihano bibakwiye

Twungubumwe Aimable Kuya 25-10-2017

Ntawabona icyo avuga ,gusa Imana ikomeze gufasha abo asize by ’umwihariko umugabo we.

Nsekana Bo Jendediue Kuya 25-10-2017

imana irebe kandi ihane abo bagizibana bi ibabuze amahoro niba bishoboka uwabarogesha bakamenyekana

dada Kuya 25-10-2017

So sad RIP

-xxxx- Kuya 25-10-2017

Imana imwakiremubayo.

betty musabyimana Kuya 25-10-2017

Niyiruhukire imiruho nimihate byo muri iyi gusa umutware we akomeze kwihanganira icyo kigeragezo kimibayeho kuko nubundi urupfu turagendana aho tujya hose ibyo dukora byose

betty musabyimana Kuya 25-10-2017

Niyiruhukire imiruho nimihate byo muri iyi gusa umutware we akomeze kwihanganira icyo kigeragezo kimibayeho kuko nubundi urupfu turagendana aho tujya hose ibyo dukora byose

NSENGUMUREMYI Jacques Kuya 25-10-2017

Biteye agahinda. Imana imwakire mu bayo, aruhukire mu mahoro, n’imiryago yabo igire ukwihangana. Abo bajura bashakishwe uruhindu, nibafatwa bazakanirwe urubakwiye.

Monique Kuya 25-10-2017

Imana imwakire mubayo kdi I mana ikomeze kwihanganisha umuryango we

Hakiziyaremye pacifique Kuya 25-10-2017

Imana imwakire mubayo, kandi polisi ishakishe ibisambo

Bizimungu jmv Kuya 25-10-2017

Yo Imana imwakire mubayo kd imubabarire ibicumuro bye doreko yatunguwe atabonye akanya ko kwihana naho umuryango w’inzira karengane nawo wihangane. Thenks

Bizimungu jmv Kuya 25-10-2017

Yo Imana imwakire mubayo kd imubabarire ibicumuro bye doreko yatunguwe atabonye akanya ko kwihana naho umuryango w’inzira karengane nawo wihangane. Thenks

y Kuya 25-10-2017

Imana imwakire mubayo..ugirango ubukene nubushomeri biri aha hanze bamwe turahasiga ubuzima.nanjye baherutse kunigagura baranyambura kubwamahirwe sinapfuye bankandaguye ingoto nongeye kuvuga hashize igihe kinini..ark ntibizoroha pe

Providence Kuya 25-10-2017

Muhawenimana imana imwakire mubayo kd twifatanije numuryango we mukababaro

kabanga Kuya 25-10-2017

Umutware w’uwo mu mudamu w’i Buhanda Ruhango wazize igico cyabajura bateye BK Buhanda yihangane Imana izamushumbusha,gs uwatabarutse Imana imwakire my bayo

TURATSINZE Innocent Kuya 25-10-2017

Imana Imwakire mubayo.

Augustin Kuya 25-10-2017

Mbega inkuru ibabaje we!Imana ikomeze kwihanganisha uyu muryango muri ibi bihe bikomeye

Eric Kuya 24-10-2017

Niyiruhukire mumahoro! gusa turababaye cyaneee. Twihanganishije numutware we

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...