konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Hatoraguwe umurambo w’Uruhinja rw’amezi abiri munsi y’ikiraro

Kigali: Hatoraguwe umurambo w’Uruhinja rw’amezi abiri munsi y’ikiraro
17-11-2017 saa 15:03' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2290 | Ibitekerezo 1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017, Umurambo w’umwana w’uruhinja ruri mu kigero cy’amezi abiri watoraguwe munsi y’ikiraro mu mugezi ugabanya Umurenge wa Kacyiru n’uwa Gisozi. Gusa kugeza ubu Polisi ifatanije n’abaturage baracyashakisha uwaba yataye uru ruhinja

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt Emmanuel Hitayezu yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com koko ko uru ruhinja rwatoraguwe rwamaze kwitaba Imana ariko kugeza ubu hakaba hakomeje gushakishwa nyina ushobora kuba ari nawe warutayemo.

Supt Hitayezu yagize ati “Nibyo koko ahagana saa yine z’igitondo nibwo uruhinja ruri mu kigero cy’amezi abiri rwatowe muri uyu mugezi ariko kugeza ubu iperereza rirakomeje kuko ntabwo twari twamenya uwataye uyu mwana, ariko birumvikana ko intandaro y’ibi byose ni kumwe abakobwa batwara inda zitateguwe ari nabyo dukangurira abanyarwanda kwirinda”

Supt Hitayezu yakomeje aburira abanyarwanda kugira umuco wo gutanga amakuru ku gihe cyane ko ngo iyo abaturanyi ba nyir’uguta uyu mwana baba babimenyesheje inzego z’umutekano hakiri kare uyu mwana aba yabonywe atarapfa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
mugiraneza faustin Kuya 17-11-2017

kbs nibiza ko dutagira amakuru kugihe nyacyo

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...