konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Impungenge ni zose ku bagana ikigo nderabuzima cya Gihogwe

Kigali: Impungenge ni zose ku bagana ikigo nderabuzima cya Gihogwe
4-01-2018 saa 09:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1484 | Ibitekerezo 5

Abaturage bivuriza n’abagana serivisi zitangwa n’ikigo nderabuzima cya Gihogwe giherereye mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo ho Mujyi wa Kigali batewe impungene zikomeye n’umuhanda werekeza kuri iki kigo nderabuzima wangiritse ku buryo bukomeye aho mu gihe cy’izuba uba urumo ivumbi ryinshi cyane rishobora kubateza ibibazo by’umwihariko abagore bajya kuhabyarira

Bamwe mu baturage bavuganye na Ukwezi.com mu ntangiriro za Mutarama 2018, bavuze ko uyu muhanda umaze igihe kitari gito wangiritse ndetse kuri ubu bikaba ari ikibazo gikomeye kuri bo by’umwihariko abagore bajya kubyarira kuri iki kigo nderabuzima cya Gihogwe aho bavuga ko baba bafite impungenge z’uko ushobora kuza kwivuza indwara imwe ugatahana indi watewe ‘ivumbi ryinshi.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Ushobora kuba waje urwaye malariya kubera rya vumbi ukahava uhakuye giripe (ibicurane), kubera umuhanda w’igitaka wangiritse kandi koko urumi ivumbi ryinshi ariko uyu muhanda ukozwe (….) kandi koko ni kwa muganga , kwa muganga ntabwo hakwiye kuba ivumbi rero ukozwe byaba byiza byanaturinda n’izo ngaruka ”

Yakomeje agira ati “Nk’umuntu uje kuri moto aje kubyara nyine iramucugusa ugasanga iyo ari umuntu ugira ikibazo cyo kuruka, akaruka no kugera ku gitanda agerayo ivumbi ryamurenze nk’umuntu urembye bashaka kumujyana Kibagagaba ajya kugerayo ambulance yamucundaguye kubera kugenda yitiba mu mikuku iterwa n’umuhanda udakoze neza” Uyu muhanda warangiritse ku buryo bukomeye cyane

Abagana iki kigo nderabuzima kandi bavuga ko cyahoze gifite abaganga batita ku babagana by’umwihariko ababyeyi ariko kuri ubu aba baganga bakaba barikubise agashyi ndetse n’impuhwe zaragarutse

Umwe muri aba badamu yagize ati “Ibyo kubyarira mu nzira n’abaganga batitaga ku babyeyi byagiye bibaho ariko ubona kuri ubu impuhwe zaragarutse ndetse n’abaganga barahindutse basigaye bita ku barwayi

Umureshyankwano Bernadette, Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bwite bwa Leta bukizi ndetse bahora bakora ubuvugizi ngo kibe cyacyemurwa uyu muhanda ubashe kubakwa cyangwa iri vumbi rishakirwe umuti.

Bernadette akandi avuga ko bakora uko bashoboye kugirango barinde abantu baje kwivuza bakabashyira ahantu hadashobora kugerwa n’ivumbi mu rwego rwo kubarinda izindi ngaruka zakururwa n’iri vumbi Bavuga ko uyu muhanda wangiritse ubateye impungenge zikomeye Umureshyankwano Bernadette, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gihogwe

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
UBUVUGIZI Kuya 9-01-2018

Umva twe tuhataha twarumiwe nukuri,ko imihanda ahandi ikorwa twe baduhora iki koko?utwite ho ntushobora gutekereza gutega moto kuko wagera iyo ujya inda yavuyemo.Gasabo rwose mugerageze ese kaburimbo ibananiye na laterite yabananira koko.TURABABAYE PE KUKO MURI KIGALI YOSE HARIYA NIHI HARI UMUHANDA MUBI,URABASEBYA RWOSE.MURAKOZE

DUTERIMBERE Kuya 4-01-2018

Uyu muhanda iyo uwunyuzemo wibaza niba ari muri Gasabo. Urababaje. Usibye iki kigonderabuzima, imodoka zijya ku bitaro byahoze ari ibya Rutongo niho zinyura. Akarere, Umugi wa Kigali na MININFRA nibatabare.

Ndemezo Kuya 4-01-2018

Uyu muhanda urababaje cyane uretse nabagana centre de santé nabahatuye kuhagera nubibazo bikomeye,,,Ambulance ijyanye umurwayi uva centre de santé ya Jali ajya kubagabaga,,agerayo upfa yafuye kubera uwo muhanda,,ikindi uwo muhanda canalisation irakoze byose nta numuntu wasenyera ukozwe,,ariko wagirango si muri Gasabo rwose kuko ni hatari uhageraranije nigice cya gasabo y’uburasirazuba, Remera gukomeza ujya hirya.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...