konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Umugabo bamusanze mu nzu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Kigali: Umugabo bamusanze mu nzu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
3-01-2018 saa 11:02' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3575 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Habarurema Protais w’imyaka 71 y’amavuko wari utuye mu kagari ka Bwabuhoro, mu murenge wa Jabana, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2018, yasanzwe munzu yabagamo yapfuye bikekwako yiyahuye kuko abamubonye bamusanganye ikibiriti mu ntoki.

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Ukwezi.com ko uyu mugabo yari umaze amezi atandatu aba wenyine mu nzu dore ko abana n’umugore bari baramutaye kubera amakimbirane ashingiye ku mitungo n’amasambu bagiranye.

Uzayisenga Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana yavuze ko uyu mugabo yari amaze amezi atandatu atandukanye n’umugore we kubera amakimbirane yari amaze iminsi mu rugo rwabo ariko na none icyo kwiyahura hakaba hagitegerejwe ibizava mu iperereza riri gukorwa na Polisi.

Yagize ati “Yari amaze amezi atandatu atandukanye n’umugore we biturutse ku makimbirane ajyanye n’imitungo ariko kugeza ubu turacyategereje Polisi kuko iri gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye”

Icyo kuba uyu musaza yariyahuye, Gitifu Jean Bosco yagize ati “Aba bombi bari baratandukanye kubera ayo makimbirane ariko kugeza ubu bari bataratandukana byemewe n’amategeko rero dukeka ko kwiyahura nabyo bishoboka ahanini bitewe n’ayo makimbirane yagiranye n’umugore we.”

Gitifu Jean Bosco kandi yakomeje asaba abaturage ko mu gihe bamenye amakuru y’ingo zitameranye neza bajyabayatanga hakiri kare kugira ngo ubuyobozi bwihutire kunga iyo miryango cyangwa harebwe icyakorwa ariko abantu batarafata umwanzuro wo kwishyira mu mugozi.

Nyakwigendera bamusanganye ikibiriti mu ntoki bikekwako yiyahuye abitewe n’agahinda yatewe n’umugore wamutaye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...