konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Umusore yishe umugore amuziza ko yamwanduje SIDA

Kigali: Umusore yishe umugore amuziza ko yamwanduje SIDA
9-02-2018 saa 14:37' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 10007 | Ibitekerezo 7

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018, i Gasogi mu kagari ka Rudashya, Umurenge wa Ndera, akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali, Umusore yishe umugore bigeze kubana nk’umugore n’umugabo ndetse bakaba bari banafitanye umwana aho yamujije ko uyu mugore yamwanduje SIDA.

Uyu musore ukurikiranyweho kwica umugore we ndetse akaba anabyemera yitwa Munyaneza Innocent, yari atuye muri Nyarugunga, aho yishe umugore we witwaga Mukeshimana Rebecca bakaba bari barigeze kubana nk’umugore n’umugabo ndetse banabyarana umwana umwe.

Uyu Nyakwigendera yakoraga imirimo yo mu rugo aho yakoraga mu rugo rw’uwitwa Havugimana mu mudugudu w’Akamahoro ndetse akaba ari naho uyu mugabo we yamusanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Iyamuremye Francois yemeje aya makuru maze abwira Ukwezi.com ko uyu musore koko yemera ko ariwe wishe uyu nyakwigendera ndetse akavuga ko icyatumye amwica ari uko yamwanduje agakoko gatera Sida.

Gitifu Francois yagize ati “Nibyo koko natwe umusore yabitwemereye ndetse avuga ko icyatumye amwica ari uko uyu mukobwa yamwanduje Sida, urumva rero twe nta kindi twarenzaho umusore yashyikirijwe ubugenzacyaha kugirango busuzume neza icyaha yakoze”

Gitifu kandi yavuze ko uyu musore ubu yamaze kugera mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali aho agiye gukorerwa dosiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
wizwiz iradukunda Kuya 12-02-2018

ni ikibazo

Dave Kuya 12-02-2018

Ariko nibaza nkumuntu uvuga ngo bagarure igihano cyurupfu, abona ko aricyo dukeneye ngo dukire ubukene bwakarande, ikiza nuko utazongera gupfushubusa umwanya nguratanga ibitekerezo bibi byawe bisenya, #Jean

Dave Kuya 12-02-2018

Ariko nibaza nkumuntu uvuga ngo bagarure igihano cyurupfu, abona ko aricyo dukeneye ngo dukire ubukene bwakarande, ikiza nuko utazongera gupfushubusa umwanya nguratanga ibitekerezo bibi byawe bisenya, #Jean

JEAN Kuya 11-02-2018

ARIKONGENARUMIWE,NGOICYA HANIKIMUHAMA UBWOSE MURUMVAKITAMUHAMA AHUBWO BAGARUREHO IGIHANOCYURUPFU KUBANTUBICA AABANDINKANA

dany Kuya 10-02-2018

ariko ubu abanyamakuru mwabaye mute koko! ngo umusore yishe umugore? ngo kandi uwo Rebecca yakoraga akazi ko murugo, ngo babyaranye umwana, mugakomeza muti kandi uwo mugabo wishe umugore we..... it nkuru nta bunyamwuga

rukundo jean de Dieu Kuya 9-02-2018

ibyo bintu nindenga kamere uwo musore akanirwe urumukwiye icyaha nikimuhama icyerekezo cyokwihanira twakivuyemwo

mm Kuya 9-02-2018

ariko namwe!! ngo babanye nkumugabo n’umugore banabyarana umwana ariko umusore yishe umugore. ubwo se ni umusore??

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...