konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

MINISANTE iramagana abavuga ko kuringaniza urubyaro bigira ingaruka mbi

MINISANTE iramagana abavuga ko kuringaniza urubyaro bigira ingaruka mbi
24-08-2017 saa 15:41' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2173 | Ibitekerezo 1

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hakiri abantu bagifite imyumvire y’uko uburyo bwo kuringaniza imbyaro bugira ingaruka mbi ku babikora, iboneraho kubasaba guhindura iyo myumvire ngo kuko kubikora nta kibazo bitera.Iyi Minisiteri yasabye abafite iyi myumvire ko babireka ngo kuko binatera abafite gahunda yo kuringaniza imbyaro kubireka.

Iyi Minisiteri yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2017 ubwo yatangizaga ibikorwa byo gutegura inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro izabera mu Rwanda tariki ya 13 kugeza 15 Ugushyingo 2018.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hakiri inzitizi nyinshi zituma uburyo bwo kuboneza imbyaro budakurikizwa bitewe n’uko imyumvire y’Abanyarwanda itaratera imbere mu gushyira mu bikorwa no kumva umumaro w’ubu buryo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Jean Pierre Nyemazi gahunda yashyizweho yo kujyana uburyo bwo kuboneza urubyaro mu midugudu bizakuraho imwe mu nzitizi abantu bahuraga nayo yo gukora ingendo ndende bajya gushaka ubu buryo bwo kuboneza imbyaro.

Dr. Jean Pierre Nyemazi kandi yanagarutse ku zindi nzitizi Abanyarwanda bahura nazo mu kwitabira uburyo bwo kuringaniza imbyaro, aho yavuze ko hakiri abantu bafite imyumvire y’uko ubu buryo bugira ingaruka mbi ku buzima bw’ababukoresha.

Yagize ati "[....] Haracyariho bamwe bagitekereza ko uburyo bwo kuboneza imbyaro bufite ingaruka, icyo kikaba inzitizi.Imyumvire iyo igize ikiyikoma mu nkokora, ugasanga hari abavuga ngo ariko ubu buryo bushobora guteza ingaruka, ntabwo abantu bitabira ari benshi."

Yakomeje avuga ko inzego zitandukanye zaba izo kwa muganga cyangwa se izo ku midugudu zakanguriwe kugira umwanya bashobora guhuriramo n’urubyiruko kugira ngo narwo rukangurirwe ubu buryo kuko narwo ruhura n’ikibazo cy’inda zitateganyijwe.

Yagize ati :”Inzego zo kwa mugaga, inzego zo ku midigudu nazo zakanguriwe kugira umwanya bashobora guhuriramo n’urubyiruko, twasabye ibigo nderabuzi ko bishakisha umunsi wabo nimugoroba nko kuwa gatandatu bakagira uburyo bashobora guhura n’urubyiruko rwonyine kuko nibahahurira n’umubyeyi cyangwa umuntu mukuru bagiye gusaba serivisi (yo kuboneza urubyaro) ashobora kugira ikibazo akaba yatinya kujyayo."

Iyi nama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro, iri gutegurwa kuzabera i Kigali mu Rwanda, izahuza abantu 3,500 bakazaba baturutse mu bihugu bigera ku ijana (100) ikazaba mu minsi itatu kuva tariki ya 13 kugeza 15 Ugushyingo 2018.

Inama nk’iyi iherutse kubera Nusa Dua mu gihugu cya Indonesia mu mwaka ushize wa 2016 naho muri 2013 yabereye Addis Ababa muri Ethiopie muri 2011 yakiriwe na Senegal I Dakar mu mwaka wa 2009 ikaba yarabereye i Kampala muri Uganda akaba ari naho yabaye ku nshuro yayo ya mbere.


Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Jean Pierre Nyemazi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
claude Kuya 27-08-2017

Noneho dushyigikire nabakabwa baruringaniza batararubona, aribyo bibatera gushaka ntibabyare? Mujye musuzuma imiti abazungu baduha ko yizewe Gusa njyewe iwanjye ntituzayifata kko tuyitinya.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...