konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

MINISANTE yaciye burundu itabi rya SHISHA mu Rwanda

MINISANTE yaciye burundu  itabi rya SHISHA mu Rwanda
15-12-2017 saa 07:30' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2579 | Ibitekerezo 1

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017, ihagaritse burundu itabi rizwi nka Shisha mu Rwanda dore ko ryari rimaze kwigarurira benshi mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali, kandi ryarashyizwe mu majwi mu kugira ingaruka zikomeye mu buzima bw’abantu.

Nk’uko tubikesha urubuga Wikipedia, SHISHA ni uruvange rw’ibintu binyuranye bitwikirwa mu gikoresho cyabugenewe, bigatanga umwotsi, ari wo umuntu akurura yifashishije umupira ucometseho bita ‘hookah’. Bimwe muri ibyo batumaguramo ni nk’ifu, ibikamba bya pome cyangwa se orbite, chocola, umuneke, ’watermelon’ n’ibindi.

Mu itangazo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yashyizeho umukono, yavuze ko itabi rya shisha rigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abarinywa ndetse n’abatumirwa imyotsi yaryo nk’uburwayi bwa kanseri, indwara z’umutima n’izizndi zitandukanye.

Minisiteri y’Ubuzima ishingiye kuri izi ngaruka yahise itegeka ko rihagarikwa ahantu hose ricururizwa mu Rwanda nko mu tubari n’ahandi hatandukanye, inasaba abanyarwanda bose muri rusange ko bakirinda kurinywa, kuryamamaza cyangwa kuritumiza hanzez hagamijwe kuricuruza.

Iri tabi ryo mu bwoko bwa Shisha ryari rimazze kwigarurira urubyiruko rwo mu Rwanda cyane cyane urwo mu mujyi wa Kigali aho wasangaga mu tubari dutandukanye abasore n’inkumi barinywa cyane biziwe ari nako barivangavanga n’amayoga.

Abashakashatsi bagaragaje ko ubukana bwa Shisha bwifitemo gaz yo mu bwoko bwa ‘monoxydes de carbone’, ingana n’inshuro zirindwi ziba mu itabi risanzwe, iyi gaz ikaba ari mbi cyane ku buzima bwa muntu n’ibindi binyabuzima.

Dore ingaruka mbi za SHISHA ku buzima bw’umuntu:

Nk’uko tubikesha urubuga quitshisha, mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “The Effects of Smoking Shisha”, dore zimwe mu ngorane wagira niba ukunda kunywa SHISHA:

Muri shisha harimo uburozi bwa CO (carbon monoxide): Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubu burozi ari bwinshi kurenza ububa mu gutumura isigara. Ubu burozi ni bubi ku bihaha kuko butuma umubiri utakira umwuka mwiza wa oxygen
uhagije bityo ingaruka zikaba kubura ingufu mu mubiri, no mu bwonko by’umwihariko.

Habamo ibitera kanseri: Kunywa SHISHA byongera mu mubiri uburozi bwa nicotine, tar, CO, cobalt, plomb byose bikaba ari ibyangiza uturemangingo tukugize, bigatera kanseri.

Yangiza ibice bitandukanye by’umubiri.:Uretse kuba umwotsi utera uburwayi, unangiza inyama zo mu nda cyane cyane umutima n’ ibihaha. Ibi nubwo bidahita bigaragara ako kanya nyamara buhoro buhoro bigenda byangirika.

Muri shisha habamo n’itabi: Nubwo abenshi batabizi ariko haba harimo itabi. Itabi rikunze gukoreshwamo ni iryitwa Maassel, gusa kubera impumuro riba rifite ntiwatahura ko ari ryo.

Ikara rikoreshwa ryongera ibyago byo kurwara: Kugirango uriya mwotsi uboneke, hakoreshwa ikara riba ryaka, rigatwika ibintu bikiri bibisi. Ibyo byose bituma muri wa mwotsi utumura hagendamo ibinyabutabire byinshi bibi, byose bikaba byongera ibyago byo kurwara indwara zinyuranye cyane cyane izo mu buhumekero na za kanseri.

Ituma uba imbata yayo: Nkuko kunywa itabi bibata umuntu ku buryo kurireka biba ikibazo, ni kimwe no kuri shisha kuko uburozi bwa nicotine butera ububata buba mu itabi ni nabwo buyigize. Ubu burozi butuma habaho irekurwa rya dopamine, uyu ukaba umusemburo utuma wumva ufite akanyamuneza. Nubwo bamwe bashobora kuyisimbuza itabi, nyamara na yo itera ububata nk’ubuterwa n’itabi.

Ku bagore batwite igira ingaruka ku mwana uri mu nda: Kuyinywa utwite bigira ingaruka ku mwana uri mu nda zo kuvuka adafite ibiro bihagije, n’ibindi bibazo binyuranye umwana ashobora kuvukana.

SHISHA ikwirakwiza indwara zitandukanye: Kubera ko inyobwaho n’abantu benshi ku muheha umwe, yafasha mu gukwirakwiza indwara zinyuranye nk’igituntu, hepatite,infections n’izindi ndwara zinyuranye zandurira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Mob Kuya 16-12-2017

Byiza cyane toka shetani

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...