konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya igitera umugore kubura ububobere mu gutera akabariro n’uko icyo kibazo cyakemuka

Menya igitera umugore kubura ububobere mu gutera akabariro n’uko icyo kibazo cyakemuka
9-01-2018 saa 18:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 36739 | Ibitekerezo 5

Kutagira ububobere mu gitsina ku mugore (sécheresse vaginale) bigira ingaruka mbi ku migendekere myiza y’igihe cy’imibonano mpuzabitsina n’imibanire muri rusange hagati y’abashakanye. Hari impamvu zinyuranye zishobora gutera iki kibazo.

Nk’uko urubuga rwandika ku buzima doctissimo.com, rubitangaza, umugore 1 kuri 6 (1/6) agira ububabare mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba biterwa n’uko mu gitsina nta bubobere buhagije buba burimo. Kutagira ububobere mu gitsina bishobora gufata umugore mu bihe bitandukanye by’ubuzima bitewe n’impamvu zitandukanye. Abagore bageze mu myaka yo gucura (menopause) nibo bakunze kwibasirwa n’ubu burwayi, ariko n’abagore bakiri bato bashobora kugira icyo kibazo cy’ububobere bucye mu gitsina.

Dr Iba Mayere, umuganga uvura indwara z’abagore( gynécologue) mu bitaro bitandukanye biherereye mu Mujyi wa Kigali yagize icyo atubwira kuri iki kibazo.

Dr Iba yadusobanuriye ko kugirango umugore abure ububobere kandi yarabuhoranye biterwa n’impamvu zinyuranye harimo izituruka mu mitekerereze cyangwa izindi zinyuranye. Muri izo harimo: gushyingirwa ku gahato, kubana abantu badashingiye ku rukundo bafite ikindi bakurikiye, gufatwa ku ngufu, ibibazo binyuranye byo mu kazi cyangwa biri hagati y’abashakanye.

Mu bindi bitera iki kibazo harimo n’uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro cyane ubukoresha inshinge ku bagore bamwe na bamwe kuko bitabagiraho ingaruka ku buryo bumwe. Bishobora kandi guterwa indwara zinyuranye cyangwa bigaterwa n’izindi mpamvu.

Ese iki kibazo kiravurwa kigakira?

Dr Iba yamaze impungenge abagore bafite iki kibazo. Yagize ati: "Ikibazo cyo kutagira ububobere kiravurwa kigakira iyo ugifite agiye kwivuza kwa muganga."
Mu buryo yadusobanuriye bifashisha bavura iki kibazo , hari imiti yabugenewe yitwa Oestrogene ikoze mu bwoko bw’imisemburo. Bitewe n’inkomoko y’ikibazo, muganga Iba avuga ko bashobora kuvura umugore bakoresheje uburyo bwo kumugira inama.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo n’umuti wacyo, twanegereye bamwe mu baganga bazwiho gufasha cyane abafite iki kibazo bakoresheje imiti y’umwimerere ikoze mu bimera, badusobanurira uburyo bafasha aba bagore ndetse n’igitera icyo kibazo.

Umwe yagize ati: “ Biterwa n’imihindukire y’imitekerereze ariko ahanini nanone bigaterwa n’umusemburo wa Oestrogene uba wagabanutse. Nko mu ivuriro ryacu dufite imiti y’umwimerere ikomoka ku bimera duha abagore ikabafasha gusubirana ububobere ndetse n’amavangingo, ikanongera ubushake bwo gutera akabariro kandi ni imiti y’umwimerere.”

Iyi miti ngo uretse kongera ubobere, inafasha uwayikoresheje kugira uruhu rwiza bitewe n’uko umubiri uba ukora neza n’imisemburo ituma uruhu ruhorana ubuhehere igakorwa nta nkomyi.

Ushobora kuba uri umugore ufite ikibazo cyo kubura ububobere n’amavangingo cyangwa se cyo kugira ubushake bucye bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ukaba wifuza kubona uyu muti. Ushobora no kuba uri umugabo ukabona umugore wawe atakunyura, ukifuza ko wamushakira uyu muti aho kuba wamuca inyuma. Niba uri mu ntara cyangwa mu mujyi wa Kigali, wahamagara ugasobanurirwa uko uyu muti wakugeraho, uburyo bwo kuwukoresha n’ibindi bisobanuro byose wakenera. Wahamagara kuri 0788449901 cyangwa 0728449902.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Niyihaba desire Kuya 12-01-2018

Imana ikomeziturinde Gusa ntabapfiragushira baragirangobasozimigambiyabo ariko bazahagarikwa nibaducika nimanantibazayicika umuryangowe n, abanyarwandatwese twihangane

juillie Kuya 26-10-2017

nimukenera ibisobanuro bihagije muzabaze uyu muganga yaramvuye ndakira burundu afasha abagore bose 0738354067

Emilly kundwa Kuya 3-11-2016

None se iyo miti muvu iba ikozwe muburyo bwimisemburo, ibikozwe mubiki nibiki? Cg nimisemburo yabandi bantu baba bifashishije?

Emilly kundwa Kuya 3-11-2016

None se iyo miti muvu iba ikozwe muburyo bwimisemburo, ibikozwe mubiki nibiki? Cg nimisemburo yabandi bantu baba bifashishije?

mukamusoni Agnès Kuya 25-10-2016

murakoze cyane kurubwo busobanuro nizo nama muduhaye, gusa nagirango mbibarize utubazo 2. 1:mbereyo kukuvura babanza kugusuzuma bakamenya uburwayi bwawe ulo bungana? cgwa nuko uba wabibabwiye gusa bakakwandikira imiti? 2: iyo urangije imiti ntukire iyo usubiyeyo urongera ukishyura cgwa bakuvurira ubuntu kuko uba warishyuye mbere?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...