konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya ingaruka ziteye ubwoba zo kunywa inzoga cyane n’uko wazireka zikakuvamo burundu

Menya ingaruka ziteye ubwoba zo kunywa inzoga cyane n’uko wazireka zikakuvamo burundu
14-02-2018 saa 12:49' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 2388 | Ibitekerezo 1

Muri iki gihe abantu benshi baba abakuze ndetse n’abato usanga bakunda kunywa inzoga bitwaje ko zibibagiza ibibazo bafite cyangwa se mu buryo bwo kwishimisha, gusa n’ubwo inzoga inyowe mu rugero ntacyo itwara umuntu, abanywa gake bakabibasha wababara.

Iyo tuvuga inzoga, tuba tuvuga ibinyobwa byose bisembuye, cyaba ikigage, urwagwa, primus, amstel, waragi, whisky, kanyanga, yewemuntu, umurahanyoni, umumanurajipo n’izindi zihimbwa amazina atandukanye.

Izi zose zihurira ku kuba zirimo alukolo, zigatandukanira ku gipimo cya alukolo irimo uko ingana. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingaruka zo kunywa inzoga nyinshi ukarenza urugero ndetse turebere hamwe n’uko wabyitwaramo bigakemuka.

Ese ni ibihe bibi by’inzoga?

Iyo unyweye inzoga nyinshi, zigutera ibibazo haba mu mubiri wawe ndetse no mu muryango. Reka turebere hamwe ingaruka z’inzoga ku bice bitandukanye by’umubiri.

1. Ku bwonko:

  • Unanirwa gufata imyanzuro
  • Ugira ikibazo cyo kureba neza
  • Kudidimanga

2. Ikibazo cyo mu ngingo:

  • Gususumira

3. Ku mutima:

  • Kubyimba k’umutima
  • Umuvuduko udasanzwe w’amaraso
  • Guteragura kw’umutima ku buryo budasanzwe
  • Gutera kw’umutima inshuro nyinshi ku munota

4. Ku gifu:

  • Bitera kubyimba inda ( kuzana nyakubahwa)
  • Bitera kuruka kuko iyo inzoga ibaye nyinshi ihinduka uburozi
  • Bitera ibibazo mu gifu ndetse bishobora kugutera kanseri y’igifu

5. Ku mwijima:

  • Kunywa nyinshi bitobagura umwijima:
  • Zitera kubyimba kw’umwijima
  • Zitera kanseri y’umwijima, iyo kanseri ituma iyo ukomeretse amaraso adakama
  • Kutabasha kuyungurura amaraso ngo zivanemo imyanda na mikorobe
  • Kurwara diyabete

6. Ku myororokere:

  • Inzoga nyinshi zituma ucika intege mu gukora imibonano mpuzabitsina
  • Umwana uvutse ku babyeyi banywa inzoga cyane nta bwenge buhagije agira (si kuri bose)
  • Kubabara cyane uri mu mihango
  • Kutiyobora mu bijyanye n’imibonano, bishobora gutuma wiyandarika
  • Imihango iza uko yiboneye, igihe wayiteganyaga ntibe ariho iza
  • Kuba watwitira inyuma yumura (ectopic pregnancy)

Ese wari uzi ko hari umuti wagufasha kureka inzoga burundu ndetse ikavura n’ingaruka zayo?

Kunywa inzoga nyinshi si byiza kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu nk’uko twabibonye haruguru. Ubu rero habonetse umuti ukoze mu bimera ufasha kureka inzoga buri wese ubyifuza, uvura ingaruka z’inzoga, woza mu mwijima ndetse no mu mubiri muri rusange ugakuramo ya myanda yasizwemo n’inzoga. Uyu muti witwa PINE POLLEN TEA ukaba ukozwe mu bimera, uri mu bwoko bw’icyayi.

Uyu muti urizewe kandi ukoreshwa ku rwego mpuzamahanga kuko ufite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration). Twabibutsa ko uyu muti nta ngaruka ugira ku muntu wawukoresheje. Uramutse ukeneye iki cyayi wahamagara kuri 0788700952/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Bizimana Pierre Kuya 16-02-2018

Igitekerezo Mfite Ntakuntu Mwajya Mugeza Iyomiti Mubyaro Nabo Bakabasha Kuyibona?Kand Ikind Ese Iyo Miti Igiciro Cyayo Nangahe? Murakoze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...