konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya uko umugore yaca ukubiri no kubura ubushake n’ububobere mu gutera akabariro

Menya uko umugore yaca ukubiri no kubura ubushake n’ububobere mu gutera akabariro
20-01-2018 saa 09:35' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 4932 | Ibitekerezo 2

Uko isi igenda itera imbere n’indwara zitabagaho zigenda ziyongera. Muri iki gihe usanga abagore benshi bashwana n’abagabo babo ndetse bagacana inyuma bitewe n’ibibazo biba mu gutera akabariro cyangwa se mu mibonano mpuzabitsina, ugasanga umugore ntagira ubushake ndetse nta n’ububobere agira, yewe hari n’ibyo bita kugira amazi cyangwa se kunyara. Ibi ni ibibazo by’ingutu bihangayikishije abagore muri iyi minsi.

Kutagira ubushake no kubura ububobere mu gutera akabariro bivuze iki?

Kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo, ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desir sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina, yanayikora ntagire icyo yumva ndetse ntagere no kubyishimo bya nyuma (orgasme), bikamera nk’aho ntacyo yakoze.

Akenshi ibi ni nabyo bitera ikindi kibazo cyo kubura ububobere mu gitsina, ndetse n’amazi ntaboneke, ugasanga habayeho no gukomereka mu gitsina mu gihe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kirimo gukorwa.

Dore ibishobora gutera ibi bibazo:

Ibi bibazo biba ku bagore bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Akenshi iki kibazo kigaragara ku bagore bakuze (Bacuze cyangwa bari hafi gucura), ibi ahanini bigaterwa n’imisemburo iba yaragabanutse mu mubiri wabo bita "estrogen", bigatuma umugore yumva nta mibonano mpuzabitsina ashaka, ndetse n’ububobere bukagabanuka.

Dore ibindi byatera iki kibazo twavugamo:

  • Uburwayi nka diyabete, indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, Hepatite, Cancer n’izindi.
  • Ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ku ngufu ndetse no gutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano.
  • Ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye
  • Kumara igihe kirekire udakora imibonano.
  • Umubyibuho ukabije
  • Stress n’ibindi

Ese wari uzi ko watandukana n’ibi bibazo?

Ibi ni ibibazo bikomeye cyane ko bagore kuko bishobora no kubasenyera burundu,ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ikaba yongera imisemburo ndetse ikanayiringaniza,Iyi miti irizewe kuko ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga ndetse ikaba ifite n’ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration),Muri iyo miti twavugamo: Soy power capsule,Royal Jelly Capsule,…..

Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
-xxxx- Kuya 26-01-2018

None se imyaka yo gucura iri hagati y ’ingahe?

dusabikiza flororien Kuya 25-01-2018

murakoze kubwibiganiro byiza mutugezaho thx.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...