konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mukamurangira wari umuforomokazi, yaretse akazi yiyemeza kuba umuja w’abarwayi batamuhemba

Mukamurangira wari umuforomokazi, yaretse akazi yiyemeza kuba umuja w’abarwayi batamuhemba
1-07-2016 saa 22:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6968 | Ibitekerezo 19

Mukamurangira Viviane, ni umubyeyi w’imyaka 47, utuye mu murenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Ni umubyeyi w’abasore babiri yabyaye n’abandi b’impfubyi arera, akaba ari umupfakazi ariko ufite umutima, urukundo n’ibyiringiro bidasanzwe, byatumye yemera kureka akazi yakoraga k’ubuforomo akiyemeza kuba umuja w’abarwayi batagira kivurira baba bararembeye mu bitaro badafite ubitaho.

Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda havuzwe inkuru y’umubyeyi wari urwariye mu bitaro bya CHUK arwajwe n’umwana we w’imyaka 6. Mukamurangira Viviane yahise ajya kurwaza uyu mubyeyi akibyumva, aha hakaba ari naho ikinyamakuru Ukwezi.com cyamusanze bwa mbere. Ku bw’amahirwe macye ariko, uyu murwayi yari arwaje yaje gupfa mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Umunyamakuru yatunguwe no kongera kumva ko Mukamurangira Viviane arimo kwita ku wundi murwayi wo mu bitaro bya Kibagabaga, bituma agira amatsiko ashaka kumenya byinshi kuri we, ku byo akora n’uburyo abikoramo, maze baraganira amuha ubuhamya bushobora gukora abatari bacye ku mutima.

Mu gushaka kumenya imibereho y’uyu mubyeyi, aho akomoka n’ubuzima abayeho, ikinyamakuru Ukwezi.com cyamusuye aho acumbitse ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, munsi y’ibiro by’umurenge. Acumbitse mu gipangu kirimo andi mazu menshi, mu nzu iciriritse akodesha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu na bitanu ku kwezi (55.000).

Mukamurangira Viviane, yize amashuri y’ubuforomo, ndetse yanabukoze igihe kirekire i Zaza mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko aka kazi yaje kugahagarika muri 2003 ubwo yumvaga umutima umubwira kujya kwiga amashuri ajyanye n’iby’iyobokamana. Yahise abyiga imyaka itandatu y’amashuri yisumbuye mu mashuri ya ADEPR Kiyovu, ayarangije ajya kwiga i Nakuru muri Kenya aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu by’ubumenyi ku iyobokamana n’ivugabutumwa (Evangelization and missiology).

Avuga ko akimara kurangiza aya masomo, yari afite gahunda yo kugenda abwiriza abantu ubutumwa bwiza, ndetse akaba yarahise abitangira, akajya anasengera abantu batandukanye barimo abarwayi baba bararembeye mu bitaro. Ubwa mbere yagiye gusengera umurwayi wari urwariye mu bitaro bya Kibagabaga, aramusengera bucyeye abona arakize arataha. Yasubiye muri ibi bitaro, asangayo umuntu wakoze impanuka, adafite umurwaza nta n’undi umwitayeho. Aha niho yasanze adakwiye gusengera abarwayi gusa, ahubwo akwiye kujya anarwaza aba badafite ubitaho.

Mukamurangira Viviane ati: “Natangiye ubwo, numvise ko nkwiye kujya njya mu bitaro nkareba ba barwayi baba badafite ubitaho nkabarwaza, nkabasabira ibiryo kuko babaga badafite ubagemurira, nkabakarabya, nkabogosha kuko ubu nanaguze imashini yogosha nifashisha nogosha abo barwayi…”

Ibyo byose Mukamurangira yabikoraga abana bari ku ishuri mu biruhuko. Afite abana babiri b’abahungu, umukuru ufite imyaka 22 n’umuto ufite imyaka 20, akagira n’abandi babiri b’impfubyi arera, umuhungu w’imyaka 21 n’umukobwa w’imyaka 18. Aba bose, ikinyamakuru Ukwezi.com cyabasanze mu rugo aho babana na Mukamurangira Viviane, bose barangije amashuri yisumbuye Babura amahirwe yo gukomeza muri Kaminuza, nta n’akazi barabasha kubona. Nyamara ntibinuba uyu mubyeyi ujya ubasiga kenshi akajya gufasha abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga, i Masaka, CHUK n’ahandi.

Nta kandi kazi Mukamurangira Viviane afite kamutunga, nawe ubwe abura uko asobanura uburyo abayeho n’uyu muryango we. Avuga ko kwishyura inzu no kubona ibimutunga n’aba bana bane, atari ibintu byoroshye ariko Imana ikaba ibinyuza mu nzira zayo, akabona nk’umuntu ufite umutima w’urukundo amwishyuriye inzu ukwezi kumwe cyangwa abiri. Ubona ari umubyeyi ufite urukundo n’ibyiringiro, ubona ari umuntu woroheje ariko watwawe umutima no gufasha n’ubwo nawe agaragara nk’utishoboye. Minisiteri y’ubuzima yamuhaye icyemezo kimufasha kwinjira mu bitaro bitandukanye akita ku barwayi, kugirango abantu batazajya bamwikangamo umutekamutwe.

Mukamurangira Viviane avuga ko azi uburyo kubaho nabi cyangwa kubaho ntawe ukwitaho bibabaza, kuko nawe yabaye impfubyi akiri muto akabyibonera. Yavukiye i Burundi, nyina ahita apfirayo naho se aza kugwa mu cyitwaga Zaire, ariko ibyo byose ntabwo yabyiboneye kuko yari muto, yabibwiwe na mukuru we. Uyu mukuru we nawe ariko yapfuye mu 1994, umuvandimwe afite kugeza ubu ni musaza we w’umu dogiteri (Doctor) ariko nawe yamwanze amuziza ko yaretse akazi ngo agiye kwita ku barwayi, bivuga ko ntacyo amufasha mu kurera aba bana be cyangwa mu mibereho ya buri munsi.

Amaherezo ya Mukamurangira Viviane, ubuzima abaho n’abana be, iyo muganira urabimubaza akakubwira yisekera ko Imana ari yo ibizi. Usanga ashishikajwe cyane no kwita ku barwayi, ariko nabyo akavuga ko abiboneramo imbogamizi. Muri izo harimo kuba ajya abura ubushobozi bwo kubaha ibyo baba bakeneye byose mu bitaro, ndetse rimwe na rimwe bamara gukira bakabura amafaranga yo kwishyura ibitaro. Ababazwa kandi n’uko abona nta bantu benshi bafite umutima wo gufasha abarwayi ngo babereke urukundo babiteho, n’ubigerageje akumva ko gutanga amafaranga n’ibyo kurya gusa bihagije, ariko nabyo ababikora arabashimira cyane.

Bamwe mu barwayi arwaza, abasabira ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) mu bagiraneza ku baba batabufite, ari nako ashaka uburyo yabona ikibatunga mu bitaro cyangwa imyambaro ku baba batayifite. We ubwe, agaragaza ko imyenda yari afite yagiye ayiyambuye akayiha abarwayi babaga babuze icyo bambara, kuburyo yamushiranye akaba atabona indi atanga. Ajya kandi anakora ivugabutumwa akanahura n’abandi mu byumba by’amasengesho, aho abakangurira kujya bita ku barwayi n’abatishoboye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 19
Kibwa Kuya 10-07-2016

Mana ushoborabyose urigitangaza njyewe narize bikomeye ariko sindijijwe nibyuwomubyeyi akora kuko afite iherezo ryiza Kandi ukorikiza ukagisangimbere ndijijwe nabandi basanze bafite umutima wujurukundo impuhwe ubugwaneza bataribazi aho babikoresha cg aho izomuhwe nubugwaneza bazishyikiriza nukuri nanjye nizubuganga nabitekereje mbonyimbabare muri 94, 95 ubwo nibajije aho nashyirizompuhwe zanjye mpitamo kwiga ubuganga mubyukuri mwishime murinyagasani turagukunda Kandi courage Mama mwiza

Bizimana Straton Kuya 7-07-2016

Mama Komerezaho Ibyiza Birimbere Ntaho Imana Itagukura Ntanaho Itakugeza Abavuga Bareke Bivugire Ukobabyumva Icyonzineza Kandi Nemera Ntawakoreye Imana Uzikorera Amaboko Komeza Impanoyawe Ingororano Ziragutegereje Mama Ndishimye Arikokandi Ndababaye Nibutse Abafite Ibintu byabasagutse Ariko Ntamutima Ufasha Bigirira Komerezaho Impanoyawe Ifitwenabacye Kandi Igihekimwe Uzahabwa Ibiruta Ibyowarikubona Wicaye Muribiro. Ndagusabiye Imana Igutabare Kandi Izaguhe Iherezoryiza.Basomyikandi Nshutizanjye Ufite Umutima Utabarakandi Haricyo Ufite Ukowashoborakose Wafasha Uyumumama Wumugiraneza Twekumera Nkabavuzeko Ntabwenge Agira Imana Iduhe Umutima Ukunda

Paul Kuya 5-07-2016

Mwe mwese mwagaye ubwitange bw’uyu Mu Mama Imana Ibababarire!.
uyu ni umuhamagaro udasazwe.
Turetse nibyo Iyo wumva Ba Gisa Rwigema, kuba baritanze suko bari babayeho nabi; ahubwo barebye igikenewe bituma bashyira ubuzima bwabo Mukaga.None ubu turaririmba intsinzi.
ubutwari ni ugukora icyo abandi badashoboye.
cyane no neho mu murimo nkuyu.
kwa Muganga hariyo benshi baba babaye.
Nshimishijwe nuko uyu mu Mama yize iyo atiga muba muvuze ibirenze aha.
Imana niyo izabona icyo iguhemba.
Naho ibyubu buzima byo ...

ineza Kuya 5-07-2016

Gufasha ni byiza ariko ijambo ry’Imana ridusaba no kumenya ubwenge kandi natwe dusoma iyi nkuru tugire ubushishozi.

mmukamurangira Kuya 4-07-2016

Mubyukuri abana banjye ntivabindenganyiriza, ntago ari amaburakindi, kuko nabo ubwabo babonesha amaso yabo imigisha isumba kure akazi! Tubonera hamwe ukuboko kw’Imana,nkiyo ntaheruka baransaba ngo naubireyo cyangwa se bakanshakira ibyo kubagemurira kugirango nkunde nsubire k umurimo .naho ibyo kwiga byo twizerako bazajyayo kuko ntagihindura umugambi w ’Imana, baziga!kandi nshimiye inkunga buriwese anteye, Imana ibahe umugisha?

Janine Kuya 4-07-2016

Imana iza gukubira inshuro ijana

Turibamwe phenias Kuya 3-07-2016

mubyukuri nshimishijwe numuntu umeze gutya uyu mubyeyi akomeze umurimo w’imana kuko iyo mpano siyaburi wese kdi ari nibyo yize byose biragaragarako yabikoresheje mumpano ze ari ubuganga nivugabutumwa birigukora umurimo wimana nkuko matayo 5:1....... icyo gice havuga nukuri uyu mubyeyi arahirwa kdi akomeze umurimo gusa ubu biranshimishije sindi murwanda mwemereye inkunga yanjye nyuma y’amezi ane ingana na 50,000frws yo kumufasha muruwo murimo wubgitange kdi imana imuhe umugisha kdi bidatinze imana izamuhemba ibirushijeho mumumpere izi number ninza nzahita nyamuha 250788789656

lsabelle Kuya 3-07-2016

Uyu mu mama nsanzwe muzi aho nakoraga Stage Kibagabaga rwose ibi nanjye ndabihamya yirirwagayo akora ibikorwa nk ibyo byose byo gufasha abarwayi buri musi yarahazindukiraga nkuje ku kazi ahemberwa akirirwa yoza abarwayi batagira kirwaza abaganga bamwe na bamwe koko bakamwita umutekamutwe ntangajwe no kumubona hano rwose ko yakomeje iki gikorwa kuko kuva icyo gihe hashize imyaka itanu !!lmana imuhe umugisha

Bebe Kuya 2-07-2016

Oya rwose namwe mujye mushyira mukuri,umuntu areka akazi afite abana mwarangiza ngo ni byiza,ntiyabafasha se anakora ubwo ibyo yagiye kwiga iyo akomeza ubuganga ntaba ari Dr nka musaza we,ubwose murumva atavunisha musaza we basigaranye ,nuko atari mwebwe biriho sha,nabana be ndibaza ko batishimiye kuburara nikubira uko bagira bakubaha umubyeyi nyine ariko yarakosheje rwose ,yagombaga kwiga akanafasha abaryayi ni byiza pe,ariko akanakora inshingano ze nk umubyeyi ubuse ko batiga bimaze iki oya rwose ntimugashime ibyo mutakora namwe .

ISHIMWE FAZZO Kuya 2-07-2016

Byanga Bikunze Uko Kugira Neza Ndagufite Ark Sindagushyira Mu Bikorwa 100% kubera amashuri,,,, mama ndagukundaaaaa kandi ndabizi ko nzajyera ikirenge mu cyawe kbs,,,

mumy Kuya 2-07-2016

Uyu mubyeyi nari nsanzwe muzi bisanzwe ariko nkamubona mo umutima w’urukundo udasanzwe sinarinziko akora uyu murimo utashoborwa na buri wese uretse impano Imana yamwihereye komereza aho kandi uzahembwa nukuri

mumy Kuya 2-07-2016

Uyu mubyeyi nari nsanzwe muzi bisanzwe ariko nkamubona mo umutima w’urukundo udasanzwe sinarinziko akora uyu murimo utashoborwa na buri wese uretse impano Imana yamwihereye komereza aho kandi uzahembwa nukuri

THEODORE TWAGIRAYEZU Kuya 1-07-2016

Rwose IMANA izabimuhere umugisha akiri mu isi kandi izanamuhe ubugingo buhoraho

ingabire Kuya 1-07-2016

Ndashaka gufatanya nawe

Ukwezi Kuya 1-07-2016

Abifuza numero y’uyu mugore, ni 0788215162

Mm Kuya 1-07-2016

Phone ye ni 0788215162

tj Kuya 1-07-2016

Imana niyo ibimushoboza pe! naho ubundi nta muntu wabyishoboza.Imana ikomeze ibane nawe

NIYIFITAMAHORO Emmanuel Kuya 1-07-2016

Mwaduha phone number ye? rwose mugerageze muyitubonere.

Mahoro Kuya 1-07-2016

Imana izamwiture iyo neza kalijana.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...