konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Musanze: Abanyeshuri 82 bajyanwe kwa muganga igitaraganya bazira ibiryo bagaburiwe

Musanze: Abanyeshuri 82 bajyanwe kwa muganga igitaraganya bazira ibiryo bagaburiwe
15-02-2018 saa 12:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1576 | Ibitekerezo 1

Abanyeshuri 82 biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Muko ruhereye mu Murenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze, bajyanwe mu bitaro igitaranganya nyuma yo kugaburirwa ibiryo nyuma bikabagwa nabi cyane aho baribwaga mu nda.

Aya mafunguro yaguye nabi aba banyeshuri bigatuma bajyanwa kwa muganga igitaraganya, ni ayo bari bafashe ya saa sita kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2018, yari agizwe na Kawunga n’ ibishyimbo bivanze n’imboga.

Urwunge rw’Amashuri rwa Muko rusanzwe rwigamo abanyeshuri 400, bose bakaba barafatiye ifunguro hamwe, ariko biza kuba urujijo ubwo abagera ku 100 muri bo bafashwe n’uburwayi bwo kuribwa mu nda cyane nyuma y’igihe gito bamaze gufata amafunguro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamdouni Twizerimana yabwiye Ukwezi.com ko abana bagera kuri 82 bafashwe n’uburwayi butunguranye bwo kuribwa mu nda nyuma yo gufata amafunguro ya saa sita, bahita bajyanwa kwa muganga.

CIP Hamdouni Twizerimana yakomeje avuga ko 60 muri abo banyeshuri bajyanwe ku ivuriro abandi 22 bajyanwa ku bitaro, ngo ariko bose nta n’umwe waraye kwa muganga kuko bakurikiranwe bagahita bakira bose bagasubira mu kigo ari bazima.

Yagize ati " Byabayeho abana bataka mu nda ariko umuntu ntiyavuga ko ibyo kurya byari bihumanye kuko byariwe n’abanyeshuri bose biga muri iryo shuri uko ari 400, hafatwa abana 82 bose bavuga ko baribwa mu nda."

Yunzemo ati "Nta masaha 2 bamaze mu bitaro kuko bose bahise bataha kandi bose bameze neza nta n’umwe ugifite ikibazo."

Yakomeje avuga ko polisi yafashe ibimenyetso ku biryo byariwe na bariya bana kugira ngo bipimirwe muri Laboratwari yayo ubundi hamenyekane icyatumye ibyo biryo bigira ingaruka kuri bamwe mu babiriye.

Ati "Mu rwego rw’iperereza nka polisi twafashe ku biryo bariye maze tujya kubipimisha kugira ngo turebe niba koko niba byaba bihumanye akaba aribyo byabateye uburwayi."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
nishimwe fils Kuya 15-02-2018

nibyiza ko twumvise Yuko abobana stamina bafite ariko abakwikwi nabo hari gihe usanga nasuku bagiriye ibiryo bikangiza abana murakoze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...