konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyamasheke: Abakobwa bashavuzwa no kugumirwa kubera kubura amasake bahonga abasore

Nyamasheke: Abakobwa bashavuzwa no kugumirwa kubera kubura amasake bahonga abasore
29-07-2016 saa 10:05' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2991 | Ibitekerezo 4

Mu karere ka Nyamasheke ko mu Ntara y’Uburengerazuba cyane cyane mu murenge wa Nyabitekeri, hari umuco umaze kuba akarande, w’uko umusore wese wasuye umukobwa ateganya kurambagiza, agomba kugaburirwa isake bitaba ibyo uwo mukobwa akabengwa. Abatabasha kubona izo sake ariko bo bararira ayo kwarika kuko bituma bagumirwa.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abayobozi ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, bagiye banenga kenshi uyu muco upyinagaza ababyeyi bafite abakobwa bageze igihe cyo gushyingirwa, bataka ko umukobwa ajya kurongorwa yarabakenesheje kuko uko asuwe n’umusore umurambagiza baba bagomba kumutekera isake.

Uretse uyu muco kandi, muri aka karere hanarebwa cyane ku birongoranwa umukobwa ajyanye igihe ashyingirwa, kuburyo hari n’umubyeyi wo mu murenge wa Nyabitekeri wigeze kwiyahura mu minsi ishize nyuma y’uko umukobwa we yari yahukanye ku munsi yakoreyeho ubukwe, azira kuba atajyanye igodora (matela) mu birongoranwa.

Ababyeyi batandukanye n’abakobwa bakuze bo mu murenge wa Nyabitekeri baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, bagaragaza ko uyu muco wamaze kuba akarande kandi muri iki gihe bakaba bafite ubukene, kuburyo umubyeyi wese ufite umukobwa ukuze ajya gushyingirwa amaze kubakenesha bikomeye. Hari abakobwa berura bakavuga ko ibyo gushyingirwa babivuyemo kuko abasore benshi babasaba ibyo batabasha kubona.

Umukecuru w’imyaka 61 wo muri uyu murenge waganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com yagize ati: "Njye mfite abakobwa babiri mu rugo, umwe afite imyaka 22 undi afite imyaka 24 ariko batumazeho utuntu, nimbashyingira nzasingiza Nyagasani. Umusore se yaza gusura inkumi akagenda batamutekeye inkoko? Reka reka rwose yagenda avuga nabi umwana wawe n’abandi basore bakamubenga."

Umusore w’imyaka 27 wo kuri aka karere twaganiriye, nawe yemera ko uyu muco uhari kandi abawukurikiza ari benshi ariko akaba we ku giti cye ataziza umukobwa ko yanze kumugaburira isake, cyane ko yumva urukundo nyarwo rutakurwaho n’ibyo umukunzi wawe yabashije kukubonera nk’amaaimano. We yumva abasore bafite iyo myumvire bakwiye kuyireka kuko abibona nk’ubusambo bwazasenyera benshi muri aka karere.

Abaturage ba Nyamasheke ariko bavuga ko igiteye inkeke kurushaho, ari uko na nyuma yo kugaburirwa amasake bagakenesha umuryango wo kwa sebukwe, iyo bagiye kubana nabwo bashaka ko umukobwa azajyana ibishyingiranwa by’umurengera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
mugisha john Kuya 3-08-2016

ndifuza umukobwa wambera umukuzi ibindi tuzabivuganaho my number 0788378772 call me murakoze

WANGU Kuya 29-07-2016

Ariko nyamasheke abasore baho nibo basimbuye uduca ??agaca iyo kubikiriye isake ntikava murutoke none ndumva aba basore nabo ari uko bimeze nibisubireho ibyo ntabwo ari urukundo kandi biyubahe bagire ubunyangamugayonkabajeune babanyarwanda!

WANGU Kuya 29-07-2016

Ariko nyamasheke abasore baho nibo basimbuye uduca ??agaca iyo kubikiriye isake ntikava murutoke none ndumva aba basore nabo ari uko bimeze nibisubireho ibyo ntabwo ari urukundo kandi biyubahe bagire ubunyangamugayonkabajeune babanyarwanda!

Denis Kuya 29-07-2016

Ibyo bintu ntabwo ari byiza habe nagato ntarukundo rurimo bikosore pe ntabwo urukundo rwakubakwa nisake bakosore nuko ari Kure nanjye numva nzajya gushakayo umugeni uwakumva afite gahunda yo kubaka yanyandikira kari WhatsApp : 23675001255 cyangwa kuri email :denismpabuka@gmail.com, njyewe mfite gahunda ya vuba

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...