konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Polisi ya Afurika y’Epfo yataye muri yombi Umwe mu bashinjwa kwica Dr Dusabe

Polisi ya Afurika y’Epfo yataye muri yombi Umwe mu bashinjwa kwica Dr Dusabe
9-01-2018 saa 21:17' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6018 | Ibitekerezo 1

Polisi y’igihugu cya Afurika y’Epfo yataye muri yombi umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’Umunyarwanda Dr Raymond Dusabe waguye muri iki gihugu aho urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Mutarama 2018, ubwo basanze yariciwe mu nzu yabagamo mu mujyi wa Cape Town aho yari mu biruhuko.

Urupfu rwa Dr Dusabe rwashenguye benshi aho bivugwa ko yishwe mu ijoro ryo ku wa 28 Ukuboza 2017, kuko aribwo abaturanyi be baherukaga kumuca iryera. Nyuma y’iminsi batamubona baje kumva umunuko waturukaga muri iyo nzu yabagamo bafata umwanzuro wo kuyisenya bafatanyije na Polisi yo muri iki gihugu tariki 07 Mutarama 2018 ari bwo basangaga yarishwe umurambo we waratangiye kwangirika.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega yatangaje ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr Dusabe yamaze gufatwa na Polisi yo muri iki gihugu ndetse akaba yatawe muri yombi aho biteganijwe ko azagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018.

Dr Dusabe wakoreraga Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kuva muri Mata 2017, akaba yari umuganga umwe rukumbi ufite ubunararibonye mu kuvura kanseri zifata imyanya myibarukiro y’abagore.

Dr Dusabe Raymond yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu kuvura kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagore yakuye muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo. Dr Dusabe Raymond waguye muri Afurika y’Epfo azize abagizi ba nabi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
kjb Kuya 12-01-2018

ntabwo ambassadeur yitwa karegeya yitwa Vincent Karega mukosore

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...