konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rubavu: Hamenwe ifarini yarengeje igihe ingana na toni 18 abaturage barayisahuranwa

Rubavu: Hamenwe ifarini yarengeje igihe ingana na toni 18 abaturage barayisahuranwa
7-09-2017 saa 10:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3985 | Ibitekerezo

Kuwa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2017, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyataye toni 18 z’ifarini yarengeje igihe ivuye mu bubiko (depot) ya Magerwa ya Rubavu, bakaba barayitaye mu kimoteri cya Rutagara kiri mu kagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu wo mu karere ka Rubavu, maze nimugoroba abaturage baza kuyitoragura bayijyana mu ngo zabo ngo bazayirye batitaye ku kuba yararengeje igihe.

Ubwo umunyamakuru wa Ukwezi.com ukorera i Rubavu yageraga kuri iki kimoteri kuri uyu wa Gatatu, yahasanze umukozi uhashinzwe witwa MUNYANKINDI Jean, amuhamiriza aya makuru y’uko abaturage batwaye iyo farini yarengeje igihe bakayijyana mu ngo zabo bavuga ko bazayirya.

Munyankindi yagize ati: “Kuwa Mbere nibwo Rwanda Revenue authority yazanye ikamyo 3 z’ifarini yarengeje igihe ivuye muri Magerwa, hari nka saa munani, ni uko tuyimena mu cyobo maze nimugoroba abayobozi bagiye abaturage baraza bayitaburura mu cyobo bayijyana mu ngo zabo’’

Uyu niwe murinzi washyizwe kuri iki kimoteri

Bamwe mu baturage twasanze kuri iki kimoteri batubwiye ko babikoze kubera ubukene banasaba ko ibi bicuruzwa bajya babihabwa mbere y’uko birenza igihe. Umuturage twahasanze utifuje ko dutangaza amazina ye yatubwiye ko bibabaje kubona babika ibicuruzwa muri depot hanyuma bakaza kubimena byarengeje igihe kandi bo babikeneye.

Yagize ati: “Babizanye kubimena hano ndeba, wabonaga abaturage babishaka ariko abayobozi bakababuza bababwira ko byarengeje igihe, sinahamya ko bose babiriye kuko hari abavuga ko babishyiriye amatungo ariko nasabaga ko bajya babitanga bikiri bizima aho kubimena. Ejo nibwo abayobozi bagarutse baratubwira ngo abayiriye bajye kwa muganga’’

Umukecuru witwa Adriana (Ntiyatubwiye irindi zina rye) avuga ko n’ubwo hashobora kuba hari ababishyiriye amatungo, ngo hari n’ababiriye kubera inzara. Yagize ati: “Kubera ubukene n’inzara hari abayiriye bavuga ngo ninshaka nzapfe, rwose badufashe bajye babiduha kuko hari abakene baba babikeneye aho kubimena’’

Iki nicyo kimoteri bajugunyemo ifarini yarangije igihe

Twagerageje kuganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Mugisha Honoré atubwira ko ari mu nama, tugerageza kumusanga aho inama yaberaga dusanga yahavuye ntiyongera kwitaba telephonebituma tuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rukoko witwa Mutuyimana Anitha.

Uyu muyobozi nawe agaragaza ko yamenye amakuru yo kuba iyo farini yarengeje igihe hari bamwe bayitwaye, ndetse ngo hari n’icyo bakoze nk’ubuyobozi. Yagize ati: “Twabimenye ejo duhita tubikurikirana ubu byahagaze twahashyize uburinzi bw’amanywa n’ijoro, nta muturage wasubiyemo abo twabashije kumenya batubwiye ko babihaye ingurube kandi nibwo bwa mbere iki kibazo kibayeho ikibazo cyabayeho nuko ababizanye batatumenyesheje ariko ubu twashyizeho uburinzi baraharinze kuva ejo”

Hari bamwe mu baturage ariko bagaragarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko n’ubwo bamwe mu babitwaye bagiye kubiha amatungo, ngo hari n’abandi babijyanye bagiye kubirya. Ibi binashimangirwa no kuba ubuyobozi hari abo bwabwiye ko bajya kwa muganga nyuma yo kubirya ngo basuzumwe niba nta ngaruka byabagizeho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...