konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rubavu :Hatoraguwe umurambo w’uruhinja mu rutoki

Rubavu :Hatoraguwe umurambo w’uruhinja mu rutoki
2-01-2018 saa 12:20' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2908 | Ibitekerezo 3

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mutarama 2018, umugore utamenyekanye mu Kagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu yabyaye umwana amuta mu rutoki agaragara yitabye Imana.

Abatoraguye uyu mwana wari wamaze gupfa bahise bamushyikiriza inzego z’umutekano ari nazo zamujyanye ku bitaro bya Gisenyi kuwukorera isuzuma mu gihe Polisi ikirimo gushakisha uyu mugore wihekuye.

Uwampayizina Marie Grace, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko nabo bamenye aya makuru muri iki gitondo bahurujwe n’inzego z’ibanze ari nabwo bahise batangira iperereza no gushakisha uwo mugore wikoze mu nda.

Visi meya Uwampayizina Marie Grace kandi yavuze ko ari ibintu bibabaje cyane ndetse ari n’amahano kuba umuntu abyara akihekura

Ati “Ni ikintu kibabaje kuba umuntu yari ageze igihe cyo kubyara umwana akamuta si umuco mwiza wagakwiye kuranga abanyarwanda byúwmihariko abanyarwandakazi kuko ahanini nibo ibi bireba ariko nanone icyo dukangurira abantu ni ukumenya kugira urukundo rw’abo babyaye"

Yakomeje agira ati "Ikindi tubakangurira gutwara inda itateganijwe, nk’abana b’abakobwa tubakangurira kureka kwishora mu mibonano mpuzabitsinda atarageza igihe cyangwa yumva atabifitiye ubushobozi"

Visi meya, Marie Grace kandi yakomeje avuga ko umuntu n’uwo mu gihe cyose yaboneka yabihanirwa kuko nk’uwo mwana w’umuziranenge wishwe ntabwo aba yaragize uruhare ngo nyina amutwite.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Nshimiyimana Viateur Kuya 3-01-2018

Hhhhh iyo muvuga ngo mu mibyare 400 heramo ibitoki 4 kuko nayibaze mbara n’ibitoki byezemo nkurikije ifoto mwakoresheje

Mudandi Kuya 3-01-2018

Please muhindure iyi foto ntaho ihuriye n’inkuru. Uyirebye wagira ngo Vice Mayor anejejejwe n’ibyabaye. Be professional

Bernard Kuya 2-01-2018

ariko se iyi foto mwashyizeho ihutiye he ninkuru koko.ubunyamwuga buracyari ikibazo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...