konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rusizi: Umwana w’imyaka 9 ararira mu maso hakavamo amabuye, yananyara hakaza amabuye

Rusizi: Umwana w’imyaka 9 ararira mu maso hakavamo amabuye, yananyara hakaza amabuye
13-06-2017 saa 23:49' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 22171 | Ibitekerezo 26

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 9 wo mu mudugudu wa Kabusunzu akagari ka Pera mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aragaragaraho ibintu by’amayobera kandi biteye ubwoba, kuko iyo arimo kurira mu maso ye haturukamo amabuye yananyara hakaza amabuye.

Uyu mwana w’Imyaka 9 y’amavuko ubusanzwe yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cyitiriwe mutagatifu Pawulo cya Muko (Saint Paul Muko). Ni mwene Thomas na NYIRANZAYINO Consolée batuye mu kagari ka Mubumbano ko mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ariko uyu mwana ntabana n’ababyeyi be ahubwo amaze Imyaka ine arerwa na MUKARUGWIZA Therèse utuye mu mudugudu wa Kabusunzu, mu kagari ka Pera, mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi.

Uyu mwana arimo kugaragaraho ibintu bidasanzwe kandi biteye ubwoba

Mukarugwiza Therèse usanzwe umurera, yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu mwana yabanje kugaragarwaho n’ikibazo kidasanzwe cyo kwitokora mu maso ye hakavamo amabuye n’udusimba tw’umukara, nyuma biza kugeraho atangira no kujya yihagarika hakazamo n’amabuye, nyuma y’uko byanze guhagarara akaba yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bugarama aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Aya ni amwe mu mabuye uyu mwana yarize akava mu maso, andi ni aho yanyaye akaza

Uyu mubyeyi umurera yavuze ko abona ibyabaye ku mwana arera ari amashitani ndetse agatekereza ko byaba ari n’amarozi, gusa ngo ntawe akeka waba yamurogeye kuko ntawe bagira icyo bapfa.

Amakuru y’ibi bintu bidasanzwe birimo kuba kuri uyu mwana, yanemejwe n’ubuyobozi bw’aka kagari ka Pera bwemeza ko koko uyu mwana arimo kuva amabuye mu maso.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 26
turatsinze Kuya 22-06-2017

aha birababaje kweri nibamujyane gusenga imana ishobora byose izamikiza

sebuhoro Kuya 21-06-2017

ashobora kuba yarakoreweho ubumaji

Hatungimana imaculee Kuya 21-06-2017

ebana nimumunyarukane mubasenzi kuko iyo sindwara yo kwamuganga.Kandi mwizere imana azokira.

Mamaru Kuya 20-06-2017

Umunyamakuru yakabaye yarabajije abaganga b’inzobere ubu burwayi.

BENIE Kuya 19-06-2017

MURAHO NEZA UYU MWANA IBYE NI AMAYOBERA NONE RERO NIMUMUJYANE MU BANYARWANDA KUKO KWA MUGANGA KEREKA NIBA BIBITSEMO ABINARARIBONYE NIMUMUTABARE HAKIRI KARE KUKO NA WE NI UMUNYARWANDA NI BENIE I MUGANO

BIYOGERA VINCENT Kuya 19-06-2017

Ishyano riragwira ubwose bibaho azakirase abagangase barabivura uyumwana muzakomeze muduhe amakuruye , yewe uvako bavura birrarenze

Ingabe Kuya 17-06-2017

Uwiti,baravuga ngo agahwa Karl k’undi karahandurika,ubwo rero reka kuvuga uryo abbaye uwawe wakumva uburemere bwabyo,ntabyo nkwifurije.Imana iragukiza bashaka abanyamasengesho.

c Kuya 16-06-2017

Hari n’abandi tujya tubyumvaho mu bihugu bya kure. Urugero hari nkuwo muri Yemen biheruka kuvugwaho:
http://www.gentside.com/maladie/le-troublant-mystere-de-saadiya-saleh-une-jeune-fille-qui-pleure-des-pierres_art58886.html

izabayo samurl Kuya 16-06-2017

uyumwana ibye namayobera KBS gusa njye naringizengo arir ,amarira yagerahasi akab,amabuye ninkari zikabamabuye zageze hanze nahubund,ibuye ringana kuriya ryaca nujisho ntirimenyeke, kweri gusa birahabanye,: wasanga cg ari magi yifitiye nkabajya bavuga nkingurube ngozirabavugira munda! nibaribyo koko aruburozi .. imana imukize kd imwiteho ! akwiye gusabirwa ninkunga yo kuvuzwa!!!

Samy Kuya 15-06-2017

Mumuzane tumussengere murda harabo lmana irigukoresha

kiki Kuya 15-06-2017

Ariko uyu muntu witwa uwitije apfana iki nabagome nabashinyaguzi?? ntasoni? Imana ikubabarire. Uyu mwana akwiye amasengesho kwa Muganga ntacyo bamufasha kuko iyi si indwara nkizo tuzi. aya ni amarozi nimbaraga zabadayimoni. Imana imutabare

Uwitije Kuya 15-06-2017

Imiserebanya yo mubutayu nayo inyara amahurunguru murwego rwo kwirinda gutakazi amazi uwo mwana bamuhate amazi kurugero azakira

Anna Mukabalinda Kuya 15-06-2017

Aliya mabuye ko halimo amanini cyane anyura mu yihe myenge? Cyeretse niba ayo mabuye akura iyo ageze hanze. Bifite amayobera. Immana Imwiteho.

Philmin Kuya 14-06-2017

Nyagasani Mana uyu mwana musubize ubuzima rwose umurengere. Amen

sihomana joseph Kuya 14-06-2017

Uwo mwana nibamusengeshereze. Kubanyamasengesho kuko ubwo suburwayi bwo. Kwa muganga gusa bakomeze kwihangana

sihomana joseph Kuya 14-06-2017

Uwo mwana nibamusengeshereze. Kubanyamasengesho kuko ubwo suburwayi bwo. Kwa muganga gusa bakomeze kwihangana

Daddy Kuya 14-06-2017

Bamushyire TB Joshua. Nigeria

MAJYAMBERE DIEUDONNE Kuya 14-06-2017

Birabaje,gusa Imana niyonkuru,izabikora akire.

Riyad Kuya 14-06-2017

Mana Umurinde Kandi Umukize Amen

Tomy Kuya 14-06-2017

Imana imusange imukize kuko iramuzi. Gusa si we wenyine byaba bibayeho ndumva hari n’undi

dj paccy Kuya 14-06-2017

Mana reba uyumwana UMUHE GUSOBANUKIRWA IBIMUBERAHO KANDI URABIZI NEZA PE KO WE NTACYO YISOBBER

Florien Kuya 14-06-2017

Mana tabara umwana muto. Opera ni ku mupaka w’u Rwanda- Burundi-Congo, aha hantu ntihasanzwe ni ukujya mubasengera.

salim Kuya 14-06-2017

ndabona isi irimo irangira kabisa cyakora barebe niba ayo mabuye atari ayagaciro .ahuko se ko mbona ari manini anyura ate mu maso cg mu gitsina? sorry sorry mwane! !!!

Djamira Kuya 14-06-2017

Mana Yera! aka ni akumiro kabisa uyu mwana Imana imutabare.

Jean Paul Nsengimana Kuya 14-06-2017

mbega birababaje pe gusa Imana imutabare!

Valens NIYONKURU Kuya 14-06-2017

Uwo mwana se yarize amabuye y’agaciro nk’aya Madam Samachi ko numva ari igitangaza!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...