konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Sobanukirwa iby’icyayi kigabanya isukari mu mubiri, kikarinda indwara zirimo na Diyabeti

Sobanukirwa iby’icyayi kigabanya isukari mu mubiri, kikarinda indwara zirimo na Diyabeti
13-11-2017 saa 10:25' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 4691 | Ibitekerezo

Muri iki gihe indwara zitandura (Non communicable diseases) ziri kwibasira abantu benshi haba ku isi yose ndetse no mu Rwanda by’umwihariko. Muri izo ndwara zitandura twavugamo nka Diyabeti, kanseri, umuvuduko ukabije w’amaraso, Asima,... Akenshi ahanini usanga ziterwa n’uburyo tubaho bwa buri munsi, ibyo turya ibyo tunywa, uko twitwara ndetse n’ibindi.

Hano rero tugiye kuvuga ku gihingwa gitangaje kigabanya isukari mu mubiri. Ni igihingwa bita Balsam pear (Plant insulin),ku bantu rero barwaye Diyabeti iki ni ingenzi kugikoresha.

Akamaro kacyo ni akahe? Iki gihingwa kigirira akamaro kenshi umubiri. Muri yo twavugamo:

  • Kigababya isukari mu mubiri
  • Gifasha igogorwa ry’ibiryo kugenda.
  • Gifasha gutakaza ibiro.
  • Gifasha abantu bagira ikibazo cy’impatwe(constipation)
  • Kirinda kurwara indwara z’umutima
  • Gifasha kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri

Ese ko iki gihingwa ko kitaboneka mu Rwanda, nta bindi kibonekamo?

Mu Rwanda ntabwo duhinga iki gihingwa, ariko hari inyunganiramirire ikoze mu buryo bw’icyayi cyitwa Balsam Pear Tea iboneka hano iwacu, gikoze muri kiriya kimera twabonye haruguru.

Ese kimarira iki abarwayi ba Diyabeti?

  • Iki cyayi gifasha inyama bita impindura kuringaniza isukari neza,ikajya ku rugero rwiza,kuko ifasha gusana uturemangingo tw’impindura tuba twarangiritse.
  • Kubantu rero bafite ikibazo cy’isukari iri hejuru cyangwa se abarwaye indwara y’igisukari (Diyabeti),iki cyayi kibagirira akamaro cyane,bigatuma isukari ijya ku rugero rwiza mu mubiri.
  • Ikindi kandi,ku barwayi ba Diyabeti,kirinda ingaruka zishobora guterwa na diyabeti,nko kwangirika kw’imyakura,n’ibindi bice by’umubiri.
  • Iki cyayi rero kirizewe kandi gikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kuko gifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).

Twabibutsa ko iki cyayi nta ngaruka kigira ku muntu wagikoresheje. Uramutse ukeneye iki cyayi wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

REBA VIDEO IBISOBANURA NEZA HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...