konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uganda: Umunyarwandakazi yishwe n’abantu bataramenyekana

Uganda: Umunyarwandakazi yishwe  n’abantu bataramenyekana
5-02-2018 saa 17:05' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 11642 | Ibitekerezo 2

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2018, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’Umunyarwandakazi witwaga Mutamba Caro wakoraga imirimo ijyanye no gutunganya umubiri w’abantu (massage) ahitwa I Kararo muri Uganda yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana kugeza ubu.

Mutamba wiciwe muri Uganda yakomokaga mu mudugudu wa Kamagiri, akagari ka Nyarupfubire, Umurenge wa Rwimiyaga , mu karere ka Nyagatare Intara y’Uburasirazuba.

Ababyeyi ba Nyakwigendera ni Bisugire witabye Imana ndetse na Mukandirima Dative ari nawe kuri ubu wagiye muri Uganda kureba umurambo wa Nyakwigendera.

Umunmyamabangha Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyarupfubire, Asiimwe James, ari naho bikekwako Nyakwigendera akomoka, yabwiye Ukwezi.com ko kugeza ubu abo mu muryango wa Nyakwigendera bamaze kumenya iyi nkuru ibabaje ndetse bakaba bagiye muri Uganda kuzana umurambo wa Nyakwigendera.

Gitifu James kandi yasabye abaturage by’umwihariko abo muri Nyagatare kujya barinda abana babo kwambuka imipaka badafite ibyangombwa ndetse anasaba ababyeyi kujya bamenya neza aho abana babo bagiye gukora ndetse n’ibyo bagiye gukorayo. Mutamba waguye muri Uganda yishwe n’abataramenyekana


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Chris Kuya 6-02-2018

Wowe uzamakuru nyayo watubwiye uko bimeze

rwanda Kuya 5-02-2018

ark kki kweli KOKO mutanga amakuru yininyoma? ngo yishwe nabataramenyekana? bamwishe bate? uburozi? cg bakoresheje intwaro? sobanura.....

amakuru nyayo nuko atishwe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...