konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuforomo wibye umwana, yari yatetse umutwe ko yabyaye nyuma y’igihe abeshya ko atwite

Umuforomo wibye umwana, yari yatetse umutwe ko yabyaye nyuma y’igihe abeshya ko atwite
26-08-2016 saa 16:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9177 | Ibitekerezo 9

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umugore wo mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru witwa Nzamwitakuze Brigitte, yabyariye ku bitaro bya Ruli biherereye mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, nyuma abaganga bamubwira ko umwana yapfuye ariko nyuma bagiye kumushyingura basangamo ibipupe n’amabuye, nyuma biza gutahurwa ko yari yibwe n’umuforomokazi. Uyu muforomokazi yivugira ko yari yabeshye abantu ko yabyaye nyuma y’amezi arindwi abeshya abantu batandukanye barimo n’umugabo we abahamiriza ko atwite.

Kuwa Mbere tariki 22 Kanama 2016, nibwo uwo mugore yabyaye, hanyuma kuwa Kabiri ubwo yari amaze kuzanzamuka, abwirwa ko umwana we yapfuye ndetse nyuma gato hahita hategurwa imihango yo gushyingura uruhinja maze umuntu umwe aza gupfundura mbere yo gushyingura, asangamo igipupe n’amabuye. Nzamwitakuze Beatha n’umugabo we kimwe n’abo mu muryango we bari bamaze kurira bihanaguye bazi ko uruhinja rwapfuye, mu gihe hari uwari urimo guteka imitwe ngo uwo mwana azitwe uwe.

Ubwo umuryango w’umubyeyi wari wabwiwe ko umwana we yapfuye wajyaga kuri Polisi, hakozwe iperereza maze hahita hakekwa Bucyensenge Beatha wari usanzwe akora mu bitaro bya Ruli muri serivisi zo kwita ku bana. Uyu muforomokazi, yari iwabo mu rugo ndetse yari yatangaje ko yibarutse umwana w’umukobwa, nyuma y’igihe yari amaze abeshya abantu batandukanye barimo n’umugabo we ko atwite.

Bucyensenge umaze hafi imyaka ibiri ashatse ariko atarabona umwana, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko amaze gukuramo inda inshuro ebyiri, ariko inshuro ya kabiri inda ikaba yaravuyemo akabihisha umugabo we, ndetse agakomeza kubwira abantu bose ko atwite akanitwara nk’umugore utwite, ndetse ngo umugambi wo kwiba umwana akamurera amwita uwe yari awumaranye igihe.

Yagize ati: "Natwise inda ya kabiri, igejeje amezi ane na yo ivamo. Yahise ishiramo sinava cyane, sinabibwira umugabo wanjye, sinagira n’undi mbibwira, nkomeza kwitwara nk’umugore utwite... Numvaga nzafata uwo ari we wese, ariko mbonye uriya muzi nigira inama yo kuba ari we mfata. Byanjemo gutyo numva ni we mwanzuro. Umugabo wanjye nta na kimwe yari azi ku byabaye, numvaga nzamubwira ko nabuze amashereka tukamureresha amata."

Uyu mugore avuga ko yahemukiye abantu batandukanye, barimo n’umugabo we ubu ari mu maboko ya Polisi azira ubusa. Asaba imbabazi kandi akavuga ko yicuza icyaha yakoze. Agira ati: “Nahemukiye umubyeyi mpemukira na sosiyete. Ndasaba imbabazi umugabo wanjye naramuhemukiye birenze, ndasaba imbabazi abaganga bagenzi banjye kuko narenze ku mahame y’ibyo nize.”

Kugeza ubu Bucyensenge Beatha n’umugabo we hamwe n’umuganga wemeje ko umwana wa Nzamwitakuze yapfuye, baracyafunzwe mu gihe hagikorwa dosiye, naho umwana we akaba ameze neza hamwe n’ababyeyi be ba nyabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
colette Kuya 31-08-2016

ariko umuntu yigira injiji yarize?ubwose yumvaga bysmuhira?yabuze kwihangana pe ntaziko Sara yabyaye muzabukuru?dudabe impano yokwihangana

colette Kuya 31-08-2016

ariko umuntu yigira injiji yarize?ubwose yumvaga bysmuhira?yabuze kwihangana pe ntaziko Sara yabyaye muzabukuru?dudabe impano yokwihangana

Musanze Kuya 29-08-2016

Betty warahemutse cyane! Izo ningaruka zo kuduhemukira uza kudutekaho imitwe. Ibyo wakoze byose wari warabiteguye. Gusa icyo nakubwira nuko uwo mushinga wawuteguye nabi. Urarira ariko ubu twebwe twarahoze.

umumama Kuya 28-08-2016

kutabyara birababaza arko kwiba umwana siwo muti w’ikibazo,yagombaga kwivuza hari umuforomo duturanye hano i nyamasheke wihanganye babyara bamaze imyaka 14 ubu bagize abna 2.KWIVUZA,GUSENGA no KWIHANGANA byose birashoboka.

umumama Kuya 28-08-2016

kutabyara birababaza arko kwiba umwana siwo muti w’ikibazo,yagombaga kwivuza hari umuforomo duturanye hano i nyamasheke wihanganye babyara bamaze imyaka 14 ubu bagize abna 2.KWIVUZA,GUSENGA no KWIHANGANA byose birashoboka.

Ruhago Kuya 27-08-2016

Umuforomokazi afite ikibazo kimukomereye cyane akeneye urubyaro cyane niyo mpamvu bimukoresha amafuti hari abandi badashoboye kurera abo babyaye azabashake abasabe umwana niba umugabowe abyemeye.

Ruhago Kuya 27-08-2016

Umuforomokazi afite ikibazo kimukomereye cyane akeneye urubyaro cyane niyo mpamvu bimukoresha amafuti hari abandi badashoboye kurera abo babyaye azabashake abasabe umwana niba umugabowe abyemeye.

nitwa twizerimana costantin Kuya 27-08-2016

UWOSUMUFOROMOKAZIniYAKWE UBURENGANZIRABUMWEMERERAKUBA UMUFOROM ABANZEYISUBIREHO

simple Kuya 26-08-2016

None c uwo wibye umwana yari asanzwe akuramo inda ze kubushake? Cg zikuragamo.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...