konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugore wa Mukeshabatware Dismas wigeze gutemwa n’umushoferi yitabye Imana

Umugore wa Mukeshabatware Dismas wigeze gutemwa n’umushoferi yitabye Imana
30-11-2017 saa 12:44' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11245 | Ibitekerezo 5

Mukakarangwa Marie Helene, umugore wa Mukeshabatware Dismas wamamaye mu kwamamaza, mu gukina amafilime n’ikinamico, yitabye Imana mu ijoro ryakeye aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Hari hashize imyaka isaga ibiri uyu mugore atemaguwe mu mutwe n’umushoferi wabo.

Mukakarangwa Marie Helene yitabye Imana mu gicuku cyo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane, akaba yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ndetse umurambo we kugeza ubu uri mu buruhukiro bw’ibyo bitaro. Umuryango we uvuga ko uyu mubyeyi yari amaze igihe arwaye.

Mukakarangwa Marie Helene yabyaranye na Mukeshabatware abana barindwi, barimo abakobwa batanu n’abahungu babiri. Uyu mugore, muri Gicurasi 2015, yatemwe n’umushoferi watwaraga imodoka yabo, amutemana n’umushumba waragiraga akanita ku nka zabo ziri mu Nzove mu mujyi wa Kigali. Icyo gihe Mukakarangwa Marie Helene yatemwe mu mutwe ajya kwa muganga arakira arataha, ntibiremezwa niba uburwayi bwamuhitanye hari aho bwaba buhuriye n’ibyo bikomere.

JPEG - 143.9 kb

Mukeshabatware Dismas w’imyaka 67 y’amavuko, yamenyekanye cyane nk’umuhanga mu kwamamaza cyane cyane kuri Radio Rwanda aho yakunze kwamamaza Imvaho. Azwi kandi mu ikinamico nyinshi zagiye zica kuri Radio Rwanda mu itorero Indamutsa, akaba anazwi nka Rutaganira mu ikinamico Musekeweya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
binel Kuya 2-12-2017

pole sana hiyi ni dunia yetu,

ange Kuya 1-12-2017

Imana imwakire mubayo.
ko mutamutweretse

gruec Kuya 30-11-2017

Aaayiga Mana ! ushoboze abasigaye. Sebukwe na Nyirabukwe wa Mukeshabatware bari abantu beza (SENGABO Télesphore na Angela bari abantu beza bakiri ba Bourgmestre ba commune ya Kivu. Imana yakire Helene mu bwami bwayo.

-xxxx- Kuya 30-11-2017

Yoooo Imana imwakire mu bayo kdi ikomeze abasigaye.

-xxxx- Kuya 30-11-2017

Yoooo Imana imwakire mu bayo kdi ikomeze abasigaye.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...