konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umunyarwandakazi witwa Bella Gaelle yapfiriye muri Amerika mu buryo butunguranye

Umunyarwandakazi witwa Bella Gaelle yapfiriye muri Amerika mu buryo butunguranye
11-01-2018 saa 08:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 29825 | Ibitekerezo 8

Intangiriro z’umwaka wa 2018 zikomeje kurangwa n’inkuru z’akababaro, z’iyicwa ry’abanyarwanda bicirwa hanze y’igihugu. Nyuma Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ndetse na Claire Bakesha wiciwe mu Buholandi, andi makuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko umunyarwandakazi witwa Gaelle Bella IKIBAGENGA yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Polisi ikaba ikomeje gukora iperereza dore ko bikekwa ko ari abamwishe.

N’ubwo byamenyekanye nyuma, Gaelle Bella IKIBAGENGA yapfuye mu ijoro rya tariki 5 Mutarama 2018, agwa muri Leta Michigan, imwe muri Leta zigize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko benshi bo mu muryango we basanzwe baba mu Rwanda, akaba yari mwene Georges NTARUGERA na Jeanne UMURUNGI.

Polisi ya Michigan niyo yahamagaye Peter Ntarugera, musaza wa nyakwigendera Gaelle Bella IKIBAGENGA usanzwe nawe aba muri Amerika, bamumenyesha ko uyu mukobwa yasanzwe mu nzu yapfuye ndetse bikekwa ko yishwe ariko ko hagikorwa iperereza ku by’urupfu rwe.

Gaelle Bella IKIBAGENGA yiciwe muri Leta ya Michigan

Kugeza ubu abo mu muryango wa Gaelle Bella IKIBAGENGA bari muri Amerika, batangiye kuvugana na Polisi ngo bahabwe umurambo wa nyakwigendera azashyingurwe mu Rwanda, ari nako harimo gushakishwa ubufasha kugirango uyu murambo uzagezwe mu gihugu cye cy’amavuko. Iperereza ku bijyanye n’urupfu rwe naryo rirakomeje kuko Polisi itaratangaza uburyo yishwemo n’abakekwaho kuba baramwishe.

KANDA HANO UREBE UKO NAWE WAFASHA UYU MURYANGO


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
uwineza celine Kuya 15-01-2018

ubuhemu nibubi. abanyarwanda mungire umutima ukunda

Kiki Kuya 13-01-2018

Imana Imwakire

Ngenzi Kuya 12-01-2018

KOMEZA uravugisha ukuri, Judith wa Safi nagwa muri Canada nawe tuzashakisha? Amoko, umutungo, amateka, ubuhemu, mbese ntamunyarda muzima ukibaho, kugera naho bigera kuri nyina wumuntu (ex: Bamporizi avuga nyina)? Tuzashira ntakabuza....

bernard Kuya 11-01-2018

nukugerageza tukareba aho bituruka pe.gusa abanyarwanda bagira ubuhemu cyaneabanyarwandakazi barahemuka cyane.kandi abantu kwisi ntibihangana kimwe

ROSE Kuya 11-01-2018

NABASHAKA KUDUSUBIZA INYUMA BARIBESHYA BAGIZA ISURA YIBYOTWAGEZEHO NKABANYARANDA GUSA IMANA IRATUZI RIP KUBOTWABUZE

Malia Kuya 11-01-2018

Mutu na mutu n’a siku yake. Mungu amupokeye basi n’a kundi.

Malia Kuya 11-01-2018

Mutu na mutu n’a siku yake. Mungu amupokeye basi n’a kundi.

Komeza Kuya 11-01-2018

ikintu kirigutuma abana b’u Rwanda bicirwa ishyanga kigomba kuba gifite imizi mu mibanirane mibi n’abandi.
Murabona ko hakomejwe kuvugwa ikibazo cya escroquerie n’ubusambanyi ku babana, hakiyongeraho ikindi cy’imyumvire ya politiki.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...