konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umunyemari Mugambira ushinjwa gushora abakozi ba hoteli ye mu buraya yitabye urukiko

Umunyemari Mugambira ushinjwa gushora abakozi ba hoteli ye mu buraya yitabye urukiko
11-08-2016 saa 13:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2513 | Ibitekerezo

Mugambira Aphrodis, umunyemari ufite hoteli mu karere ka Karongi yitwa Golf Eden Rock, nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda imukurikiranyeho icyaha cyo gushishikariza abantu gukora uburaya, yagejejwe imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kane ariko yahakanye ibyaha byose aregwa.

Uyu munyemari yatawe muri yombi kuwa Gatatu tariki 3 Kanama 2016, akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya no kuyobya abantu abajyana mu buraya, bikavugwa ko aba yabikoreye ari abakozi be.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, nibwo byavuzwe cyane ko abakobwa bakora muri Hotel Golf Eden Rock ya Mugambira Aphrodis, bamushinja kubategeka gusambana n’abagabo b’abakiliya b’iyi hoteli, ababyanze bakirukanwa kandi ntibahabwe integuza n’imperekeza.

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2016 Mugambira n’ubushinjacyaha baburanaga ku bijyanye no kuba yafungwa iminsi 30 y’agateganyo cyangwa niba yafungurwa akaburana ari hanze, umwanzuro urukiko ukaba uzasomwa kuri uyu wa Gatanu.

Uru rubanza rugomba kuburanishwa mu muhezo kuko hari abatangabuhamya ubushinjacyaha bugaragaza ko bashobora kuzatotezwa baramutse batangiye ubuhamya mu ruhame, gusa ibi na Mugambira nawe ni ko abyifuza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...