konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Agatereranzamba ku by’ubukwe bwa Nyirasafari Agnes bwishwe n’umugabo w’i Burayi

VIDEO: Agatereranzamba ku by’ubukwe bwa Nyirasafari Agnes bwishwe n’umugabo w’i Burayi
27-11-2017 saa 15:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16523 | Ibitekerezo 19

Tariki 2 Ukuboza 2017, nibwo byari biteganyijwe ko Nyirasafari Agnes azasezerana kubana akaramata na Kwizera Eric ariko kugeza ubu bigaragara ko ubukwe bwabo bwamaze gupfa, bakaba bateganya kubusubika bakabanza bagakemura ikibazo cyavutse cyababereye kidobya. Icyo kibazo ni icya Nziza Bernard, umugabo uba i Burayi watangiye kwamagana ko ubu bukwe bwaba kandi yarasezeranye byemewe n’amategeko na Nyirasafari Agnes. Uyu Agnes witeguraga kuba umugeni mu minsi micye, yasobanuye byinshi ku mubano wabo, gusezerana kwabo kurimo urujijo n’ibintu bigaragara nk’amanyanga adasobanutse.

Bijya gutangira, mu cyumweru gushize Nziza Bernard yashyize hanze amafoto ye na Nyirasafari Agnes, yo mu myaka yashize ubwo basezeranaga imbere y’amategeko. Yavugaga ko uyu ari umugore we ariko akaba amuhemukiye bikomeye, agashimangira ko yamugokeye akamwishyurira amashuri akanamutangaho ibindi byinshi none ngo akaba agiye kwambikana impeta n’undi kandi we bagifitanye isezerano.

Nyirasafari na Kwizera Eric bagombaga kuzambikana impeta vuba ariko umurenge wa Gisozi wamenye iby’uko Nziza ashaka kubyitambika ubabwira ko batazasezerana bidakemutse

Nziza yagize ati: "Disi nimundebere umugore wanjye twasezeranye nkamukobokera ndi muri iyi mbeho y’i Burayi, nkamutangaho ibyanjye byose imyaka hafi 5 yose twari tumaranye, nkamurihira amashuri none dore agiye gushaka undi mugabo binyuranyije n’amategeko nta na divorce (gatanya) twakoze! Mbega ubugome! Byarandenze... Nshuti bavandimwe mukomeze mumfashe kwamagana ubugome nakorewe n’uwitwa NYIRASAFARI Agnes. Nk’uko mubibona ku mafoto umugore twarashyingiwe mu mategeko none nk’uko mubibona ku iyi invitation agiye gushyingirwa n’undi mugabo rwihishwa..."

Nziza yashyize hanze amafoto y’ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko, biherekejwe n’urupapuro rw’ubutumire rugaragaza ko Nyirasafari azakora ubukwe n’undi mugabo mu minsi micye iri imbere. Nziza yakomeje gushimangira ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mugore we yanagiye amuha amafaranga menshi mu bihe bitandukanye, ibintu byakomeje kuvugisha benshi.

Nyuma y’ibi byose, ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye ikiganiro kirekire na Nyirasafari Agnes, ahishura byinshi byari byihishe mu mibanire yabo, kugeza n’aho yagaragaje ko hari ibyangombwa by’ibihimbano yashakiwe n’abantu batumwe na Nziza akaza kuvumbura ko harimo amanyanga agakuramo ake karenge. Ni ikiganiro kirekire kiri mu buryo bw’amajwi n’amashusho (VIDEO), ikinyamakuru Ukwezi.com cyafatiye iwabo wa Nyirasafari ku Gisozi.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE HANO:

Agnes avuga ko yamenyanye na Bernard muri 2012 umwe ari i Burayi undi ari mu Rwanda, nyuma y’iminsi micye uyu musore agahita amusaba ko bakundana ndetse ko yazamubera umugore. Ngo yamusabye ko yabibwira umuryango undi arabyemera, kuva ubwo batangira inzira yo kuzabana. Avuga ko igihe cyaje kugera Nziza akamusaba ko bahurira muri Uganda, aho bakoreye imihango yo gusezerana mu mategeko ariko kugeza n’ubu avuga ko atari abisobanukiwe ndetse ntaranabasha kubisobanukirwa neza.

Ukurikije uko Agnes Nyirasafari abisobanura, ntabwo basezeranye mu murenge wo mu Rwanda ndetse ntibanasezeranye muri ambasade y’u Rwanda muri Uganda nk’uko bigenda ku banyarwanda basezeranye bari mu mahanga. Ukurikije uko abisobanura, basezeranye bitwa abagande n’ubwo we ngo atari abisobanukiwe kuko Nziza Bernard yamubwiraga ko ibyo barimo gukora ari ugusezerana kugirango bazabone ibyangombwa (VISA) izatuma amusanga i Burayi.

Gusa uyu mukobwa avuga ko nyuma yo gusezerana Nziza akabona ibyangombwa nk’umugabo washyingiwe, ngo yatangiye kujya amutuka kandi anamubwira nabi cyane, ari nako atuka abo mu muryango we. Ashimangira ko Nziza yaje no kumwerurira ko icyo yamushakagaho ari ibyangombwa by’uko yashyingiwe kuko ngo hari amafaranga bimuhesha aho aba i Burayi.

Nyirasafari yemera ko hari amafaranga y’u Rwanda asaga 820.000 umuryango we wahawe na Nziza nk’inkwano ariko ngo nyuma yo kubona ibye bidasobanutse bamusabye ko yayasubirana arayanga, ndetse n’ubu ngo aracyahari nayashaka bazayamuha barayabitse. Yemera kandi ko hari amafaranga macye Nziza yagiye amuha nk’umukunzi we, ariko ngo siwe wamurihiye ishuri nk’uko abivuga, ahubwo ngo afite umuryango w’abazungu wagiye umufasha kuva mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza kugeza no mu mashuri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Uyu muryango w’abazungu niwo Agnes avuga ko bamurihiye Kaminuza, kuko ngo Nziza we banamenyanye ageze mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza

Iyi ni indangamuntu Agnes yakorewe nk’umugandekazi, banamwita Safari Agnes

Amazina y’ababyeyi ba Agnes nayo yarahinduwe

Muri byinshi bikubiye muri iki kiganiro, Nyirasafari yanavuze uburyo yigeze kujya muri Uganda yabisabwe na Nziza Bernard wamwizezaga ko aza kubonanirayo n’abantu bamufasha mubona VISA, ariko ngo icyo gihe abo bantu yari yavuganye nabo baje kumusaba amafoto, abona bamuhaye ibyangombwa bimugaragaza nk’umugandekazi, birimo indangamuntu ya Uganda, ariko bamuhindurira amazina bamwita Safari Agnes, bahindura n’amazina y’ababyeyi be bashyiraho amazina akunze guhabwa abagande. Ngo igihe cyaje kugera bamujyana ahantu bamwizezaga kubona VISA, bamusaba ko yabaha indangamuntu y’u Rwanda, Pasiporo n’ibindi byangombwa byose bigaragaza ko yaba akomoka mu Rwanda, undi arabyanga ahubwo acikana bya byangombwa bamuhaye bimugaragaza nk’umugandekazi, ndetse yabyeretse umunyamakuru wamusuye mu rugo.

REBA IKIGANIRO KIREKIRE CYOSE HANO:

Aya ni amafoto atandukanye Nziza yashyize hanze ari kumwe na Nyirasafari avuga ko ari umugore we kugeza ubu byemewe n’amategeko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 19
Nganzu Kuya 2-12-2017

My sister Agnes. Ibisbanur utanga ntago bifatika kuk utari umwana wakwinjira mu cyumba cy’isezerano ukavuga ko utari uzi ibyo wakoraga, kandi bigaragara ko hari n’abagabo (témoins/witnesses); ikindi ukarahira imbere ya Bible. Iriya Bibiliya mwarahiriye ho niyo ibakozeho wowe na Ben. Ikindi wakoze icyaha cyo guhimba impapuro (Badege yagusobanurira uko amategeko agihana). Ikindi PLEASE don’t expose your personal life/problems on the media...ntacyo bagufasha uretse kuguha rubanda. So, haracyarimo ikibazo cy’ubujiji. Ni nacyo cyonyine cyazagufasha koroshya urubanza kuko bazabona ko ibyo wakoraga byose harimo ubujiji. Bonne chance!

Natacha Kuya 1-12-2017

Agnes bireke. Reka uwo muhemu ushaka kukwicira izina. Nubundi uburyo wasezeranye ntibwemewe. Icya mbere, kuba amazina adahuye ubwo mu mategeko si wowe, kuba waraseranyijwe n’utabifitiye ububasha ubwo ubwo bukwe nta gaciro bufite. Ubwo rero uwo mu escot nareke kwisaza.

Bertin Kuya 30-11-2017

yoooo mbega umutekamutwe ngo ni umunyaburayi,,,
bakobwa bacu mwitonde ibi bintu leta yari ikwiriye kubibwira aba bana bakabyirinda!!bikorwa cyane n uduhungu tuba mu bufransa,hariya Uganda rero hari akaryabarezi utamenya imikorere yako kabasezeranya,,,bagasubirayo maze bashiki bacu bakirirwa bakinagizwa ngo visaaaaa kandi n aho byaba imyaka Icumi nta yo babona.
vuba aha murumva imanza nyinshi za bene Ibi..ahubwo leta nitabare.

komeza simon Kuya 30-11-2017

Abakobwa bakunda ako hanze,uwo mukobwa ni injiji bingana gutyo ninde wakumva ibye!
Umuntu warangije ikiciro cya 3 cya kaminuza avugate ko yasezeranye atabizi?
Ntacyo amashuri amumariye ntakwiye no kujya mu itangazamakuru inkuru yagahawe izina ko Nyirasafari ari umutekamutwe.
Eric nawe ni injiji mbi,umukobwa wamukunda urishyanga bigakunda gute ko mbona ushaje waretse abandi batoto bazi icyo gukora bakanzura ukavana amahomvo aho,kuko utajya mugihugu cyakubyaye ukagarukira Uganda hari ibyaha bindi byiyongera kumanyanga ufite?ibyinjiji biribwa nabapfumu koko!!!

MUNYANEZA Kuya 29-11-2017

NYIRASAFARI si shyashya. Kuki we yinjiye mu bukwe n’umukunzi we mushya ntamubwire ibyamubayeho? Nawe ni umutekamutwe.

Igize Jei Kuya 29-11-2017

Uriya mukobwa niyishyure inkwano na receipts za transferi zose z’amafaranga. Naho ubundi biriya byaba ari ukorora amabandi yiyitirira urukundo agasahura abantu akabacucura.
Ubu bujura bwiyitirira urukundo bumaze gufata indi ntera mu Rwanda. Leta yakagombye kugira icyo ibikoraho, ikadukangarira bene ariya mabandi

sammy Kuya 29-11-2017

Abakobwa no gukunda hanze rwarahize,nkbwo wajyaga gusezerana nuriya musaza ngurashaka kujya hanze gusa?ntampuhwe nakugirira urwishigishiye ararusoma

yoyo Kuya 28-11-2017

nziza uraha weee! Nyirasafari ndamuzi no inyanga mugayo ahubwo uyu Musaza akurikiranwe KBS! Agnès chérie ihangane mama! turagusengera biracamo neza

Lala Kuya 28-11-2017

Ariko koko ndumuwe! Mbega umusore w’umutekamutwe eee,uyu mukobwa ndamuzi aritonda cyane ,uyu Nziza yashatse ko yibonera ibyangombwa ko yasezeranye ubundi akamutesha umutwe gusa ukobyagenda kose ari rushya azakora ubukwe nubwo byagorana buzaba

Lala Kuya 28-11-2017

Ariko koko ndumuwe! Mbega umusore w’umutekamutwe eee,uyu mukobwa ndamuzi aritonda cyane ,uyu Nziza yashatse ko yibonera ibyangombwa ko yasezeranye ubundi akamutesha umutwe gusa ukobyagenda kose ari rushya azakora ubukwe nubwo byagorana buzaba

chacha Kuya 28-11-2017

Nyirasafari ihangane ntakundi umutekamutwe agukozeho.uyu wasanga ataba niburayi ari mayibobo yirirwa izenguruka africa.nawe rwose wari impumyi reba imyenda yakwambitse kumunsi wubukwe urabona uriya muntu yari kugutungisha iki.cyakora njyewe simbazi ariko ndabwira Bernard niba yarakundaga nyirasafari koko akomeze ubukwe yirengagize ibyabaye,kuko nyirasafari afite umutima wicuza kuba yaranemeye ko ariwe ntabihakane nuko arimo kwicuza.ikindi ndakwinginze bernard wiha urwaho nziza wumugome.niba nyirasafari atarwaye,akaba ntamwana afitanye na nziza urumva bazahurira hehe.nziza ahubwo ni wowe ukwiye gufungwa wirirwa usukisha abana bu rwanda kubajyana iburayi,ariko ubwo bugome bwawe buzagira iherezo.ihangane Nyirasafari

kabanda Kuya 28-11-2017

Ariko umuntu nkawe koko uzaba ubugoryi nubwo. Nonese ko wasezeranye mubugande urumugande murwanda ukaba urumunyarwanda kandi Amafoto. Abantu barasa rwose wibitindaho murwanda bazagusezeranya. Kko urumunyarwanda surumugande uwasezeraniye Ibugande nibarigA ahubwo Nibyanga gisozi uzajye no munkiko. Sister
Ureke abagabo bigize intarumikwa kandi arinkozi zibibi

Uzagire urugo ruhire cyiriya gisaza gisazanye ubugome nubugoryi ukireke Imana izibyacyo

MumbAbarire kumutuka

Isirikoreye Kuya 27-11-2017

Niba warasezeranye uganda witwa safari Agnes ubu murwanda ukaba witwa Nyirasafari ndumva muri abantu 2 batandukanye!!!

Kamali Kuya 27-11-2017

Genda Rwanda wagushije ishyano,nyiramama nawe akisobanura hano kuka rubanda, Indangagaciro ,kirazira kumesera utwenda twimbere Ku karubanda Bantu,.....kirazira kumena ibanga,none araryimeneye

Kamali Kuya 27-11-2017

Genda Rwanda wagushije ishyano,nyiramama nawe akisobanura hano kuka rubanda, Indangagaciro ,kirazira kumesera utwenda twimbere Ku karubanda Bantu,.....kirazira kumena ibanga,none araryimeneye

tutu Kuya 27-11-2017

Barabivuze Ngo umujeni akuramo undi.ndabona nziza asheshe akanguhe,naho Benard numusore.abakobwa murahemuka cyane

Vicky Kuya 27-11-2017

Nizereko bino bisobanuro utanze wabigejeje kurukiko rw’u Rwanda ukimara kuva Uganda, kuko ubisobanuye ubu byaba ari mecanisme de defense kuko niba warabashije kubisobanukirwa hakiri kare wari kwitabaza ubuyobozi bukabugufashamo ukishakira undi nta kbz

Rwasubutare Kuya 27-11-2017

Abana bubu nta ndangagaciro bigishijwe. reba nkuyu. nguwo mu bagande i kampala. urumva nawe ibyo yararagamo. buli joro none ngo baramusaba bamukwe bamushyingire nuko. nuwo yari kuzamuta. yewe genda rwanda.

-xxxx- Kuya 27-11-2017

nziza n’umutekamutwe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...