konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Muligande amaze imyaka ibiri afata imiti igabanya ubukana bwa SIDA kandi ari muzima

VIDEO: Muligande amaze imyaka ibiri afata imiti igabanya ubukana bwa SIDA kandi ari muzima
15-02-2018 saa 16:53' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13795 | Ibitekerezo 15

Muligande Jean Marie Vianney utuye mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, amaze imyaka ibiri afata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, iyo miti akaba yaratangiye kuyifata nyuma yo guhabwa ibisubizo bigaragaza ko yanduye SIDA nyamara ngo nyuma byaje kugaragara ko habayeho kwibeshya agafata ibisubizo bitari ibye.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Muligande yadutangarije ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 yagiye kwipimisha agakoko gatera SIDA i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, ahari habereye igikorwa cyo kwipimisha ku bushake ku bakorera muri aka gace. Yaje gutungurwa n’uko yahawe igisubizo kigaragaza ko yanduye SIDA, ndetse ko yamushegeshe kuburyo abasirikare b’umubiri we bari barangiritse cyane.

Akomeza avuga ko yaje koherezwa ku kigo nderabuzima cya Rwampara ngo ajye kuhafatira imiti igabanya ubukana, kuva ubwo ahabwa imiti kugeza muri Mutarama uyu mwaka wa 2018. Akimara kubwirwa ko yanduye ngo asa n’aho yari yarapfuye ahagaze, kuko ngo yamaze igihe no kurya byaramunaniye, ariko aza kubona ko ntakundi agomba gufata imiti igabanya ubukana.

Uko yagendaga ajya gufata imiti ariko, ngo abaganga baramupimaga bagirango barebe uko abasirikare be bahagaze, ntibamubwire ibisubizo, nawe bikamubera ihurizo nk’uko abyivugira. Nyuma y’igihe bamupima ntibamwereke ibisubizo by’uko ahagaze, ngo hari umwe waje kumwibira ibanga amubwira ko bamupima bagasanga ari muzima, bakibwira ko wenda byaba ari uko yafashe imiti neza agakoko gatera SIDA kakaba katarimo kugaragara.

Muligande yemeza ko imyaka ibiri yamaze afata imiti igabanya ubukana bwa SIDA, yakubititse bikomeye

Muligande yaje gutangira kujya ahantu hatandukanye, azenguruka ibitaro byinshi yipimisha hose bamubwira ko ari muzima. Avuga ko muri Mutarama uyu mwaka, yaje guhamagarwa kuri telefone bamusaba kujya ku kigo nderabuzima cya Rwampara kubonana na muganga mukuru, maze amumenyesha ko abamusuzumye mbere bamuhaye ibisubizo bitari ibye, undi nawe yirinda kumwereka ko yari yarabibwiwe cyane ko n’imiti igabanya ubukana yari yarayihagaritse atabimenyesheje abaganga.

Uyu mugabo avuga ko kugeza ubu ababazwa cyane n’ibintu bibiri. Icya mbere yibaza uburyo we ubwe yamaze imyaka ibiri afata iyi miti, ikamwangiriza ubuzima kuko yayifataga ntacyo arwaye ndetse ikanamusaba guhindura imirire n’imyitwarire, ibintu avuga ko byamuhungabanyirije ubuzima ariko no kuba yarabwiwe ko yanduye SIDA ubwabyo mu ntekerezo n’ubwenge bwe bikaba byarangije byinshi. Avuga ko ubu agifite ingaruka nyinshi yatewe no gufata imiti atabikwiye, ndetse agashimangira ko kuba yarayihagaritse nabyo ubwabyo birimo kumugiraho ingaruka.

Ikindi avuga cyamubabaje, ni uko mu gihe bamupimaga bakamuha ibisubizo bitari ibye, haba hari undi wahawe icye (Icya Muligande nyacyo) kigaragaza ko ari muzima, ntagende ngo afate imiti ahubwo akaba wenda yaranagiye yirara akanduza abandi nawe agakomeza kwiyongerera ubwandu. Muligande avuga ko iyo atekereje, yumva uwo muntu yaba yaranapfuye kuko ibisubizo bamuhaye byagaragazaga ko uburwayi bwamushegeshe bikomeye.

Umugore wa mbere wa Muligande baratandukanye, ngo yateganyaga gushaka undi ariko akimara kubwirwa ko yanduye, yabibwiye uwo bateganyaga kurushinga arababara cyane ibyabo bihita binarangira, kandi nawe ngo yumvaga adakwiye kwanduza abandi, ibyo byose akavuga ko ari ibihombo yatewe no guhabwa ibisubizo bitari ibye.

Muliganda JMV avuga ko yifuza ko Minisiteri y’Ubuzima bazaganira ikamuha indishyi z’akababaro mu bwumvikane, ariko ngo nibatabikora azagana inkiko bamurenganure ahabwe indishyi z’akababaro hakurikijwe icyo amategeko ateganya. Asaba MINISANTE kwita cyane ku mikorere y’abaganga, akanasaba abaganga ubwabo kujya bakora akazi kabo kinyamwuga.

Umuganga wo ku kigo nderabuzima cya Rwampara twaganiriye ndetse akatwemerera ko ari umwe mu bakurikiranye Muligande mu gihe yahabwaga imiti igabanya ubukana bwa SIDA, yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko ari mu kiruhuko (conge), kandi ko yumva nta n’icyo yatangaza ahubwo byabazwa umuyobozi w’ikigo nderabuzima. Uyu muyobozi ariko ntabwo twabashije kumubona kuri telefone ye igendanwa.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kuvugana na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba ariko ntiyitabye telefone ye igendanwa. Umuvugizi wa MINISANTE, Kayumba Malick, twabanje kumubura ku murongo wa telefone ye igendanwa ubwo iyi nkuru yasohokaga kubera impamvu ze z’akazi ariko nyuma twaje kuvugana ashimangira ko MINISANTE igiye kubikurikirana ikabanza ikamenya neza uko byagenze hanyuma hagashakwa icyakorwa byihuse.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MULIGANDE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 15
salim John l Kuya 18-02-2018

Abaganga b’iyi minsi kwisi hose ni kimwe uvuze amafuti yabo menya utazasubira kwivuza kwa muganga cyane cyane ibitaro bya leta.

Teta Kuya 18-02-2018

Nta numwe ndengera,yego ndemera ko abaganga limwe na limwe bagira amakosa,aliko uyu muligande nawe rwose ibyo avuga ntibyumvikana,,nkurikije uko nabisomye hano,arashaka amafranga kdi Muligande ndamuzi cyane ntashobotse,natangajwe no kumubona hano mu kinyamakuru,ndi na mwene wabo w’umugore we,natwe yatubujije amahoro muli famille yacu,uko yitwaraga nitwe tubizi,no kuba akiriho n’IMANA iturinda Pe,kuko yarazikinnye bihagije,ubukene buramwishe none agiye gushakira indonke muli Minisante,namwe banyamakuru mujye mutangaza inkuru ifatika kdi mwahagazeho,ntimugashyushye imitwe y’abantu.mubanze munafashe muligande avurwe no mu mutwe.

Rwarakabije Kuya 17-02-2018

mbere yo gushaka indishyi nabanze ashime Imana. kuko ari nkamafaranga bamuhaye ntiyabona angana nubuzima bwe

Dine Kuya 17-02-2018

Njyewe mperutse kujya kwipimisha gusa ndebaho ndabibona ko ndi muzima, na MUGANGA arabimbwira, nyuma ntungurwa no kubona bampamagaye ngo ko ntaje gufata imiti igabanya ubukana kdi barasanze ndwaye, ndamuhakanira kuko nabyiboneye ko ndi muzima, gusa naje gusubirayo barongera barapima basanga ndi muzima, barambwira ngo buriya bibeshye bandika, twasabaga abaganga bavemo mu mikino bareke gukina nubuzima bwabantu, bitera ubwoba kdi bica intege kubwirwa ko wanduye, ikindi biba bigaragara ko Hari abanduye bakeneye ubwo bufasha ntibakurikiranwe kubera uko kuntu baba bavanga ibisubizo byabantu

y@ Kuya 16-02-2018

Abaganga baraduhemukira bikabije,baba baziko iyomiti yanjyiza umwijima kdi bavandi umwijima wicanabi cyaneee!bakanga kutubwira bo bakaduhereza gusa tukanywa,nijye ubizi ariko ubuzima bwanjye imana izabubaze umuganga wabwanjyije atansobanuriye

melissa Kuya 16-02-2018

Isuzumishe umwijima

koko Kuya 16-02-2018

Mujyenziwanjye ihute ujye kwipimisha epatite be kuko nanjye nafashe imiti ituma umuntu atandura kuko nari nimennyeho amaraso nkora muri Rabon ubucleaner ,ndayinywa kubera ubwoba ariko ikigaragara nuko ntacyo narinabaye,none ingaruka nakuyemo kwanjyirika Umwijima kubera imiti,ubu ndwaye epatite naranabyakiriye kbsa kdi narinkirimuto ariko biranjyiye kumya 23 nanjyiritse ubuzima bwose.

Sadick judy Kuya 16-02-2018

Muligande MINISANTE Igomba kumukurikirana kuko ubuzimabwe bufite ikibazo kuko yafashe imiti ari umurwayi

Hakizimana Kuya 16-02-2018

Muraho neza? Ibya Muligande ndumva biteye agahinda pe! Niyihangane pe! Na ho uwahora mu nkiko arega abaganga n’ibitaro yazahera mu nkiko kuko inzego z’ubuzima mu Rwanda ibyo zikora birarenze. Ejo bundi umuntu wanjye azajye kwa Nyirinkwaya kwipimisha hepatite C (yari asanzwe ayifite, nuko yagira ngo amenye aho igeze kugira ngo atangire afate imiti), bakimupima baramubwira bati WARAKIZE shima Imana. Bati rwose ibintu byakubayeho ni ibitangaza wa muntu ugende ushime Imana rwose. Undi ubwenge bwaramukomanze ahita ajya BMC gufatisha ibindi bizami, atungurwa ahubwo no kubwirwa ko hepatite C yamurenze, igeze muri phase yo hejuru (charge viral zari hejuru cyane), bahita bamutegeka gutangira gufata imiti adatinze. Ubwo rero ibaze iyo twizera ibya laboratoire ya Nyirinkwaya, ubu umuntu wanjye aba yarapfuye yishwe na hepatite. Inama nabagira ntimukizere NA RIMWE ibisubizo muhawe n’abaganga, mujye ahandi ndetse mwongere mujye ahandi kugira ngo mwizere rwose ko ibisubizo muhawe ari bizima. Naho kujya mu nkiko se...yewe mwene data Muligande, ihangane mwana wa mama!

Lucie Kuya 16-02-2018

ubu c abaganga ko bijomba buli munsi,ingaruka zibaho hali uhabwa indishyi yanyweye imiti?ibyo n’ibintu bibaho cyane,ahubwo shimira IMANA ko wabaye muzima Muligande we.

Kaka Kuya 15-02-2018

Yebaba weeee, nukuri nkwiye indishyi zakababaro kabisa.
@Turasaba Minister gukurikirana abaganga dufite nibyo babungabunga ubuzima bwa benshi ariko harimo ngira ngo nabaguze Diplome bakinira nubuzima bwabantu.
Uwo Muganga watanze icyo gisubizo akwoye guhanwa byitanga rugero kuko ntaho ataniye numwicanyi.
Murigande pole sana nawe wihangane Imana Irahari izagukiza ubwo burozi wagiye.

Kaka Kuya 15-02-2018

Yebaba weeee, nukuri nkwiye indishyi zakababaro kabisa.
@Turasaba Minister gukurikirana abaganga dufite nibyo babungabunga ubuzima bwa benshi ariko harimo ngira ngo nabaguze Diplome bakinira nubuzima bwabantu.
Uwo Muganga watanze icyo gisubizo akwoye guhanwa byitanga rugero kuko ntaho ataniye numwicanyi.
Murigande pole sana nawe wihangane Imana Irahari izagukiza ubwo burozi wagiye.

Kaka Kuya 15-02-2018

Yebaba weeee, nukuri nkwiye indishyi zakababaro kabisa.
@Turasaba Minister gukurikirana abaganga dufite nibyo babungabunga ubuzima bwa benshi ariko harimo ngira ngo nabaguze Diplome bakinira nubuzima bwabantu.
Uwo Muganga watanze icyo gisubizo akwoye guhanwa byitanga rugero kuko ntaho ataniye numwicanyi.
Murigande pole sana nawe wihangane Imana Irahari izagukiza ubwo burozi wagiye.

Kaka Kuya 15-02-2018

Yebaba weeee, nukuri nkwiye indishyi zakababaro kabisa.
@Turasaba Minister gukurikirana abaganga dufite nibyo babungabunga ubuzima bwa benshi ariko harimo ngira ngo nabaguze Diplome bakinira nubuzima bwabantu.
Uwo Muganga watanze icyo gisubizo akwoye guhanwa byitanga rugero kuko ntaho ataniye numwicanyi.
Murigande pole sana nawe wihangane Imana Irahari izagukiza ubwo burozi wagiye.

che Kuya 15-02-2018

Pole kabisa, byukuri indishyi urazikwiye kukubwira warababajwe kandi bite we n’uburangare bw’abaganga.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...