konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Umwana wakoze benshi ku mutima yahembwe miliyoni n’igare kubera ibyo yagaragaje

VIDEO: Umwana wakoze benshi ku mutima yahembwe miliyoni n’igare kubera ibyo yagaragaje
10-11-2017 saa 15:37' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17992 | Ibitekerezo 4

Rukundo Yasiri, ni umwana w’imyaka 8 gusa y’amavuko wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza mu kigo cy’amashuri cya Rugarama i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Inkuru y’igikorwa yakoze yanyuze umutima wa benshi, ndetse yagiye afashwa kubona amafaranga yamufasha we n’umuryango we, none nyuma y’ibyo yanashimwe n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura WASAC, cyamuhembye amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ndetse ahabwa n’igare ry’abana.

Byose bijya gutangira, hari tariki 26 Nzeri 2017. Uwitwa Camarade Virgile yasanze Rukundo Yasiri mu muhanda, abona afite agapande ka Supernet arimo kugerageza gupfuka itiyo y’amazi yari yatobotse. Virgile yarabibonye arahagarara, hanyuma umwana amubonye arikanga ahita avuga ati: "Si njyewe wayimennye, ahubwo ndi kugerageza kuhafunga ngo amazi areke kumeneka"

Camarade yakozwe ku mutima n’ubutwari bwa Rukundo Yasiri maze bucyeye ajya kumusura iwabo ndetse abonana n’ababyeyi ye. Yasanze Yasiri avuka mu muryango w’ abana batatu, akaba ari we mfura. Akurikirwa na mushiki we ufite imyaka ine, ndetse umunsi Camarade Virgile amusanga agerageza guhoma itiyo, uwo mushiki we niwe yari avuye kugeza ku ishuri. Abo bombi bakurikirwa na ausaza wabo ukiri uruhinja.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO VIRGILE YAGIRANYE NA YASIRI NYUMA YO KUBONA IGIKORWA YAKOZE:

Se wa Yasiri aracyari muto kuko afite imyaka 30 y’amavuko, ubwo Virgile yajyagayo akaba yarasanze nta kazi afite kuko mbere yakoraga ububaji ariko aho yakoraga baje gufunga abura akazi. Virgile yasanze kubura akazi kuri Se wa Yasiri, byaratumye amukura mu ishuri yishyuraga amafaranga y’u Rwanda 25.000, amujyana mu ryo bishyura 6.000, ibintu ababyeyi b’uyu mwana bombi bahamije ko byatumye umwana wabo asubira inyuma mu bumenyi n’imyigire ye ariko bakabura uko bagira.

Camarade Virgile wari wakozwe ku mutima cyane, abo yari yasangije inkuru ya Yasiri bari bamweretse ko bafatanya gushimira uyu mwana umutima yagize. Ubwo yabazaga ababyeyi be icyo bumva uyu mwana yahabwa nk’ishimwe, nyina umubyara yagize ati: “Urebye, kubera ko ari agashimwe k’umwana, sinzi niba abo mwavuganye babishobora ariko Yasri na mushiki we, ahantu biga ntituhishimiye pe, ni uko nyine ubushobozi bwanze. Abo bacuti bawe, badufashije tukamusubiza mu ishuri yigagamo, byaba byiza kuko yabona ubumenyi n’ubwenge tumwifuriza". Papa Yasri nawe icyo gihe yongeyeho ati: “Nk’ubu kubona akazi ni ikibazo, ariko mumfashije kubona akazi, nakongera nkita ku muryango nk’uko nabikoraga mbere, erega ibintu ntibyoroshye”.

Kuva icyo gihe, abantu batandukanye bagiye bakusanya inkunga yo guha ishimwe Yasiri ku bw’umutima yagaragaje ugakora benshi ku mutima, ndetse na WASAC yamenye bwangu ibyakozwe n’uyu mwana bahita bajya kumusura bategereza kuzagira icyo bamukorera kizamushimisha.

Tariki 10 Ukwakira 2017, Camarade Virgile yari amaze gukusanya amafaranga y’u Rwanda agera kuri 140,805 atabariyemo ay’abantu bari bagize icyo bamwemera ariko batarayamuha. Kuva ubwo bahise bisuganya, bapanga uko bajya gusura Yasiri bakamugezaho n’iri shimwe ryavuye mu bantu batandukanye bakozwe ku mutima n’ibyo uyu mwaka ukiri muto yakoze.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017, ubuyobozi bwa WASAC bwasanze uyu mwana ku kigo cy’amashuri yigaho, bamuhemba amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe ndetse bamuha n’igare, byombi ngo bizamufashe kurushaho kunoza ibyo yiga. Bamugeneye iri shimwe ngo n’abandi bana babonereho, bamenye ko kubungabunga amazi no kwanga ko yangirika ari igikorwa cyiza gikwiye kuranga buri wese.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, Aime Muzola washyikirije uyu mwana ibihembo bye by’ishimwe, yasabye n’abandi bana biga ku ishuri rimwe na Yasiri kuzajya bakurikiza urugero rwiza yabahaye, ndetse abizeza ko n’undi warangwa n’igikorwa cyiza muri bo yabishimirwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Dumbuli Kuya 15-11-2017

Rwose gushimirauyu mwana birakwiye kuko yararezwe yabaye intangarugero, ise yamubwiye ko agomba gukora ibyiza agasana ibyangiritse akirinda kwangiza none abonye ishimwe Imana izamufashe akurane umutima mwiza cyane ko yatangiye gusarura no kurya ku mbuto zabyo.Icyo ubibye nibyo usarura ku myaka 8 afite 1million azagira imyaka 40 afite miriyoni 100 gukira ni kare

john Kuya 14-11-2017

Ko mujya muvuga ngo message nohereje wayibonye?icyo ni ikinyarwanda??ikingenzi nuko ubutumwa bwumvikanye.

Augustin Kuya 10-11-2017

Igitembo kiba ari plastic

Kim Kuya 10-11-2017

itiyo si ikinyarwanda, bavuga igitembo cg uruhombo

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...