konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rwamagana: Umuyobozi w’ishuri yabeshye Minisitiri aramutahura

26-01-2018 saa 08:09' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 14869 | Ibitekerezo 22

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac yatahuye umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuri ya Kitazigurwa (Gs Kitazigurwa), wamubeshye ko agaburira abana ku ishuri nyamara nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe basanga abana kuva batangira kwiga uyu mwaka w’amashuri nta na rimwe baragaburirwa ku ishuri.

Ubwo yari mu murenge wa Muhazi, akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2018, aho ari kugenzura hirya no hino uburyo ku bigo batangiye umwaka w’amashuri 2018 ,Minisitiri Dr Munyakazi Isaaq, yageze ku kigo cya GS Kitazigurwa atungurwa no kubeshywa n’umuyobozi w’iki kigo ko abana barya ku ishuri ndetse ko muri ayo masaha ya saa sita yahageraga abana bari barindire ibiryo batekewe.

Minisitiri nyuma yo gusura amashuri agasanga asa nabi adaheruka gukorwamo isuku, yasabye umuyobozi w’ikigo kujya kumwereka aho batekeye ibiryo by’abana.

Umuyobozi w’ikigo yabwiye Minisititi ko ibiryo bitarashya ariko mu kanya biraba bimaze gutungana ati “Nyakubahwa minisitiri bariya bana ntibararya ariko ibiryo ntibirashya, mu kanya nibishya baragaburirwa bajye mu ishuri”

Ubwo bageraga mu gikoni abayobozi bose babaye nk’abakubiswe n’inkuba, kuko basanze ibiryo byitiriwe abanyeshuri ahubwo byari iby’abarimu, ni isafuriya nto yari itetswemo nk’igitoki kimwe nacyo cy’ibiro nki 10, nyamara uyu muyobozi akaba yemezaga ko ari ibyo kugaburira abana 152, bagomba gufata ifunguro ku ishuri.

Umwe mu bana biga kuri iki kigo, yari yicaye mu busitani ari kumwe n’abandi bana mu kajwi gato k’umuntu ufite intege nke yagize ati “Kuva twatangira ntabwo turagaburirwa ubu turindiriye ko amasaha yo gusubira mu ishuri agera tukajya kwiga ntabwo batugaburira”

Minisitiri Munyakazi wikomye cyane ubuyobozi bw’iki kigo yavuze ko abayobozi b’ibigo n’abarezi muri rusange bakwiye kugira umutima wa kimuntu bakiyumva ko kwigisha ari umuhamagaro atari umwuga nk’uko bo babitekereza

Yagize ati “Hari ubutumwa duhora duha abakora mu burezi bumve ko ari umuhamagaro Atari umwuga, ntabwo ari akazi gasanzwe niyo mpamvu iyo ukora ikintu nk’umuhamagaro hari ibintu udafata nk’ibintu byoroshye, kuko bariya bana turera ushobora guhumiriza ijisho rimwe hagapfa byinshi”

Yakomeje agira ati “Biriya twabonye twafashe ibyemezo kandi ibyo bizanakomeza n’ahandi, ibyemezo twabafatiye ntabwo ari ibyo kubashima kuko ibyo twabonye nta cyabatunguye ni ibintu bari bazi bamaze iminsi babwirwa, ibyo rero ntabwo twari kubireka ngo bikomeze kuriya”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ntiyashatse kuvuga cyane ku bihano byahawe bamwe mu bayobozi b’ibigo bagaragaweho amakosa, ariko yavuze ko bahawe ibyumweru bibiri bakaba bakosoye ibitagenda, bitaba ibyo bakazahanishwa ibihano biteganywa n’amategeko.

Hari amakuru Ukwezi ifite avuga ko ubuyobozi bw’iki kigo cya Gs Kitazigurwa ari nacyo cyagaragayeho anmakosa menshi bwose bwahanwe ndetse ko bashobora kutazakomeza kuyobora iki kigo. Uwo hagati wambaye ishati y’umweru n’ipantaro y’umukara yatebeje niwe Diregiteri wabeshye minisitiri ko agaburira abana Abana beretse Minisitiri ko inzara ari yose, nyamara umuyobozi wabo yari amaze kuvuga ko abagaburira Iki kigo basanze kirimo n’umwanda ukabije
Meya Mbonyumuvunyi (wambaye imyenda y’umukara) nawe yatunguwe na diregiteri ubeshya minisitiri

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 22
Jeanne Kuya 28-01-2018

Nibahamukure ntacyo yitaho

Alpha Kuya 28-01-2018

Utabusya abwita ubumera uyu mudirecteur niba ababyeyi barerera kukigo cye bafite imyumvire mibi ntabeo yabona ibyo agaburira abana kdi agomba kugaburiea abishyura kuko nawe azishura rwiyemeza mirimo uzana ibiryo ku kigo cye biragaragara ko rero ababyeyi batujuje inshingano zabo bituma directeur abura ibyatekera abana nonese uwanditse inkuru yagaragaje sitoke ngo twemezeko yabyimye abana bihari?

muhire Kuya 27-01-2018

Ariko wowe witwa Joanna ubwo uri serious kweli! ngo ibiryo by’abana biva he? bareke kubiryoza Directeur? NGAHO REKA NEMERANYE NAWE RA WENDA KO AHO BIVA BYARI BITARABONEKA, ARIKO C WOWE UBAYE UDAFITE IBYO UGABURIRA ABANA WENDA NTANAHO WABIKURA IGISUBIZO NI UKUBAZANA BAKAJYA BIRIRWA UBUSA NDETSE N’UMUYOBOZI YAHAGERA UKABESHYA KO BABATEKEYE KANDI ATARI BYO? MUJYE MUVANA IMIKINO MU MIBEREHO Y’UMUNTU, NTABWENGE UMUNTU ATARIYE, AHUBWO MUZAREBE IMITSINDISHIRIZE YA KIRIYA KIGO NAYO UZASANGA BURIYA RWOSE ARI HAFI YA NTAYO.

Joanna Kuya 27-01-2018

Ibiryo by’abanyeshuli biva he he,aho biva se byarabonetsr??mbere yo kubiryoza director

Mikel Kuya 27-01-2018

ariko ubu aba bana ko bavuga ngo ntibagaburirwa kdi ababyeyi babo nta faranga batanga buriya abayobozi ntibarengana? leta ikwiye kureka kubaza abayobozi ibyo badashoboye ariko abayobozi b’ibigo nabo bareke kubeshya ababakuriye barya za capitation grant

Maliza Kuya 27-01-2018

Ibibazo biri mu burezi byo ni uruhuri,narimaze iminsi mfite impu ngenge zejo hazaza habana bacu kuko biteye ubwoba kuba rero abayobozi basigaye bamanuka bakajya kuri terrain nibyiza cyane mukomereze aho rwose nyabuna muve mu biro,no mubigo byigenga muza gereyo,kuko hari bamwe mu barezi bateshutse ku nshingano zabo,umubyeyi akohereza umwana kwishuri ubundi sukumureka we!,week end zose akaba yagiye ntari kwishuri ntari murugo umwaka ukazajya kurangira ntagaruriro,ngaho ibiyobya bwenge ngaho inda zindaro Mana weeee!!!!

Mugabo Kuya 26-01-2018

Izi ni imbuto za Mutangana Olivier na Rwema Mussa ubwo Olivier yari umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere uburyo yashyoragamo aba ba Directeurs birazwi kandi it was not fair. N’abasigaye bazagaragara abitwa ba Joseph, Uwitwa Antoine wo mu Karere n’abandi. Ubwo c umurezi udatinya kwicisha abana inzara yarangiza akabasubiza mu ishuri afternoon kandi we nabarimu bariye uwo ni Umuyobozi nyabaki? Iki kigo gituranye na Perezida ntigikwiye kuba kimeze gutya, Ababishonzwe babikosore rwose

mugabo Kuya 26-01-2018

Emy Kuya 26-01-2018

Sha uyu Mugabo ni imfura nange ndamuzi! Sinzi icyabaye, umenya harimo n’akagambane, baramurangaza

Hakiza Kuya 26-01-2018

Turasabwa kugendera kumuvuduko udasanzwe mu iterambere ntakujenjeka

MR Benon Kuya 26-01-2018

Abayobozi always bagye bagera kuri field nibakabe convinced by the words of directors...and they should again ask students their standards of living over there..other wise shame upon to this director ..nahanweee coz this is inhuman ibaze teachers eating then students stave

Harerimana Kuya 26-01-2018

Reka reka baramubeshyera. Uwo mwanda se uri he ko mutawutweretse ngo tuwurebe? Aho mu gikoni se ho ku ki mutahafotoye? Uwo mugabo ni imfura ntiyakwicisha abana inzira, kereka yabuze uko agira...

dada Kuya 26-01-2018

Ntugashyigikire amafuti.Ibihamya birahari Ngo ntiyabikora kandi abanyeshuri babivuze.bamufatire ibyemezo.kuberiki ashonjesha banyeshuri?

Jo Kuya 26-01-2018

Harebwe icyatumye amubeshya ariko for Sure Papa Ella(Director) ni umwana mwiza ntiyatinyuka gukora ibintu nk’ibi. Nzi benshi yafashije atanabazi.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...