konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rwamagana: Sosiyete sivile ziracyagorwa no kwemeza ukwiye gufashwa

Rwamagana: Sosiyete sivile ziracyagorwa no kwemeza ukwiye gufashwa
29-01-2018 saa 17:49' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 553 | Ibitekerezo

Guhitamo abagenerwabikorwa ni bimwe mu biza ku isonga nk’imbogamizi kuri imwe mu miryango itegamiye kuri Leta (Civil Society) ikorera mu karere ka Rwamagana, aho usanga hari bamwe mu baturage batanyurwa cyangwa ngo bizere ibiba byakozwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu guhitamo ukwiye gufashwa mbere y’undi.

Inzego z’ibanze zereka iyi miryango abababaye kurusha abandi bagomba gufashwa, ariko abandi baturage bagaca ruhinga nyuma bakajya kubwira iyi miryango ko barenganyijwe.

Ibi ni ibyo imwe muri iyo miryango yabwiye abanyamakuru, mu aho bahugurwa n’Inama y’igihugu y’Itangazamakuru ku mikorere ya sosiyete sivile mu guteza imbere igihugu.

Rukundo Jean Baptiste uhagarariye umushinga wa CCDP utoza imyuga urubyiruko ukanubaka amashuri y’incuke kuva mu mwaka wa 2011, avuga ko icyo kibazo gikunze kubaho.

Mu kugena abafashwa n’umushinga CCDP (Child and Community and Development Program) w’itorerro rya EPR , ubuyobozi bwawo buvuga ko bukura amakuru mu nzego z’ibanze.

Rukundo ariko avuga ko bamwe mu baturage bananirwa kwizera no guha agaciro ibyemezo biba byafashwe n’ubuyobozi bwabo bakaza kugaragaza ko barenganyijwe.
Umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) na wo ni umwe mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera mu karere ka Rwamagana aho ifasha abana 103 bo mu mirenge 6.

Umulisa Aurore uhagarariye uyu muryango mu Karere ka Rwamagana avuga ko bamwe mu babyeyi baza kuvuga ko barenganyijwe n’ubuyobozi mu guhitamo abakwiye gufashwa.

Yagize ati “Imbogamizi ya mbere araza akakubeshya ati wenda umwana wanjye ntiyishoboye bimeze gutya kandi afite ubushobozi, kuko twebwe tutabasha gusura buri umwe, akakubeshya ukamuha ibikoresho atabigomba.”

Ntambara Damascene uhagarariye MSAADA, umushinga uteza imbere Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nawo ukaba ukorera muri Rwamagana na Kayonza, we avuga ko bamaze gutanga inka ku miryango 179, y’abarokotse Jenoside batishoboye, aho avuga ko nabo bakigira izi mbogamizi z’uko hari ubwo inzego z’ibanze n’abahagarariye abarokotse babahereza urutonde rw’abagomba gufashwa ariko nyuma hakabamo icyo kibazo cy’uko bamwe baza bavuga ko bari bakwiye guhabwa inka ariko ntibaze ku rutonde.

Imiryango nterankunga ikorera mu karere ka Rwamagana, hazamo, Compassion, MSAADA, EPR, AEE, Plan International, n’indi miryango itandukanye aho ubuyobozi bw’akarere buhamya ko iyi miryango igira uruhare runini mu iterambere ry’akarere harimo no gufasha mu kwesa imihigo akarere kaba kihaye. Ufashwa n’umushinga MSAADA ndetse yanahawe inka Ntambara Damascene uhagarariye MSAADA,


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...