konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bugesera: Ikigo nderabuzima cya Juru kiravugwaho kurangarana abarwayi

Bugesera: Ikigo nderabuzima cya Juru kiravugwaho kurangarana abarwayi
30-01-2018 saa 21:23' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1323 | Ibitekerezo 1

Abaturage bagana serivisi zitangwa n’Ikigo Nderabuzima cya Juru kiri mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, baratabaza ku bwa serivisi mbi bahabwa n’abaganga. Bavuga ko hari n’abahagera mu gitondo baje kwivuza bakageza nimugoroba ntawe urabakira.

Bamwe mu barwayi twasanze kuri iki kigo nderabuzima, ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018, bavuze ko babangamiwe bikomeye na serivisi mbi bakunze guhabwa.

Hari bamwe umunyamakuru wa Ukwezi.com yahasanze baryamye, hari n’abicaye abandi bahagaze byagaragaraga ko barambiwe kubera kuhamara amasaha menshi badahabwa serivisi.

Umwe muri aba barwayi yavuze ko ibi ari ibisanzwe, ko bajya baza mu gitondo bakageza nimugoroba bagitegereje ubavura. Ati “Iminsi yose turaza tukahanama! Nonese ko umuntu aza nko mu gitondo umuntu akaza nka saa mbiri akahava ni mugoroba atarataha.”

Undi murwayi yagize ati “Twagiye muri mituweri tuhavuye tujya mu isuzumiro baradusuzuma , ubwo uwadusuzumye aratubwira ngo twicare aho turategereza kuva saa munani kugeza ubu (Saa kumi).”

Abajijwe niba ibi ari ibisanzwe ko umurwayi aza kwa muganga mu gitondo akageza ni mugoroba atahabwa serivisi yagize ati “Bibaho ukaza nka saa mbiri z’igitondo ukava hano ni mugoroba kandi nta muntu urakwakira.”

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw’ivuriro bamwe batajya babamenya ngo babaze ikibazo kijyanye n’akarengane kabo ariko kandi baratunga agatoki umubare muke w’abaganga.

Bavuga ko babona umuganga umwe ava mu cyumba kimwe akajya gukorera mu kindi, nyuma akagaruka mu kindi, aba baturage bakaba bifuza ko abaganga bakongerwa cyane cyane muri wikendi.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Juru, Munyambonera Pierre Augustin, avuga ko imitangire mibi ya serivisi atari ibisanzwe, ko ari ikibazo cy’umuganda usoza ukwezi wahuriranye na wikendi.

Yagize ati “Buriya impamvu ni uko hari habaye umuganda ubusanzwe akenshi no muri weekend nanjye mba mpari iyo serivisi mbi bavuga rwose ntayo ihaba.

Yakomeje agira ati “Ikindi burya abarwayi b’aha bahenga umugoroba ugeze bakaza bakicara ahangaha, ku manywa bakaba biriwe bahinga babona butangiye kugoroba bakaza kwa muganga”

Umuyobozi kandi yavuze ko muri weekend basigaho abaganga batatu ariko mu minsi isanzwe nta kibazo cyo kugira abarwayi benshi dore ko kuri ibi bitaro bakira abarwayi baturuka mu murenge wa Juru.

Hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko nyuma y’aho uyu muyobozi w’ibitaro amenye iby’uko abaganga barangaranye abarwayi mu mpera z’Icyumweru gishize, yahise abakoresha inama bivugwa ko hari na bamwe muri bo bafatiwe ibihano. Aba ni bamwe mu barwayi twasanze kuri iki kigo nderabuzima bavuga ko bahazindukiye babuze ubakira kugeza mu masaha y’umugoroba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Augustin Kuya 3-02-2018

None se Ana baturage bavuga ko babarangarana kandi bakavuga ngo abaganga ni bake,ibi byo ni iki?ahubwo iyo bavuga ikibazo cy’abaganga bake ntibavuge kurangarana abarwayi!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...