konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Muhanga :Umugore yatwitse umwana we akoresheje umuhoro ushyushye

Muhanga :Umugore yatwitse umwana we akoresheje umuhoro ushyushye
31-01-2018 saa 11:49' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2705 | Ibitekerezo

Umubyeyi witwa Uwitije Beatrice utuye mu kagari ka Makera, mu murenge wa Cyeza, akarere ka Muhanga yatwitse n’umuhoro ushyushye umwana we w’umukobwa ufite imyaka 11 y’amavuko bivugwa ko ngo uyu mwana yari yasuzuguye umubyeyi we

Iki gikorwa kigayitse uyu mugore yagikoze ku itariki 25 Mutarama 2018, Uwo mwana yamutwitse ahantu hatandatu ku maguru yombi no ku kubuno. Abaturanyi be ni bo bamumutesheje bumvise aboroga anatabaza, bahita babimenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu mugore w’imyaka 44 y’amavuko yatwitse umwana we akoresheje umuhoro ushushye.

CIP Kayigi yavuze kandi ko hakiri ababyeyi bagikorera abana babo ihohotera babakoresha imirimo ivunanye akenshi na kenshi aba akaba ari bamwe baba bavanye abana babo mu ishuri

Yagize ati," Abana bakorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye. Hari ababavana mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga no gucuruza. Abandi babakoresha imirimo ivunanye kandi ibuzanyijwe n’amategeko nko gucukura amabuye y’agaciro (Mu birombe), gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha, gucukura umucanga, no kubikoreza imitwaro mu isoko (Bashaka amafaranga). "

Yakomeje agira ati," Hari na none ababaha ibihano biremereye bibabaza umubiri nko kubakubita no kubaboha; hakaba n’ababatwikisha ibintu bitandukanye nk’uko uyu mugore yabigenje. Abakora ibi bikorwa; ndetse n’ibindi turarondoye baragirwa inama yo kubihagarika."

Uyu mugore kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...