konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rulindo: Umugabo bivugwa ko atari abanye neza n’umugore we yishwe

Rulindo: Umugabo bivugwa ko atari abanye neza n’umugore we yishwe
6-02-2018 saa 08:32' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4260 | Ibitekerezo 4

Mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki 6 Gashyantare 2018, abantu bataramenyekana bateye urugo rw’uwitwa Madaraka Viateur utuye mu murenge wa Masoro, basiga bamwishe bivugwa ko intandaro y’urupfu rwa Nyakwigendera ari amakimbirane ashingiye ku mitungo yari afitanye n’umugore we

Ibi byabereye aho Nyakwigendera yari atuye mu mudugudu wa Kabuga, akagari ka Nyamwumba, umurenge wa Masoro mu ka karere ka Rulindo Intara y’Amajyaruguru

Nyakwigendera Madaraka Viateur wari uri mu kigero cy’imyaka 38 akomoka mu karere ka Nyaruguru yari yarashakanye na Nyirankunzimana Annuarithe we ukomoka aha muri Rulindo, bombi bakaba babanaga nyuma y’uko bakora Divorse dore ko ari umugore ari n’umugabo bombi bari barashatse nyuma bakaza gutandukana n’abo bashakanye byemewe n’amategeko.

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Ukwezi.com ko mu rugo rwabo hahoragamo amakimbirane aho umugore yashakaga kwirukana umugabo amuziza ko yinjiye mu mitungo ye gusa aba baturage bagahamya ko impande zombi zari zifite uruhare kuri iyi mitungo dore ko bari baranasezeranye ivangamutungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Ndahayo Ildephonse, yabwiye Ukwezi.com ko kugeza ubu iperereza ryatangiye ariko avuga ko hari amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu muryango ndetse na bamwe mubo basengana avuga ko uyu mugabo yapfuye biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore.

Yagize ati “Hari amakuru atangwa n’abaturage avuga ko aba bombi batari babanye neza urumva nayo ntabwo twabura kuyaha agaciro kuko bavuga ko umugore yigeze gushaka kwirukana umugabo mu rugo amuziza ko yamwinjiye mu mitungo ye n’umugabo akavuga ko hari imitungo yazanye”

Yakomeje agira ati “Gusa ariko icyo gihe ntabwo byabaye kuko itorero basengeramo ryarongeye rirabunga barongera barabana mu mahoro, Ubwo rero turakeka ko urupfu rwa nyakwigendera rwaba rufitanye isanon’aya makimbirane yakomeje kurangwa muri uru rugo”

Gitifu Ildephonse kandi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi bigayitse cyane ko amakimbirane mu miryango adahoshwa no kwihorera cyangwa kwica ahubwo baba bakwiye kugeza ibibazo byabo ku buyobozi bukabafasha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
aimable Kuya 9-02-2018

Abagore biki gihe niko bameze buriya yarafite igisaza kuruhande niyompamvu yamugambaniye, gusa nakanirwe urumukwiye.

rukundo jean de Dieu Kuya 9-02-2018

byanzebikunze abamwishe bazagaragara kandi nuwo mugore ahatwe ibibazo kurupfu rwumugabowe umuntu yapfa murikumwe ntutake abantu tuge tunyurwa kuko ibyisin,ibyisi ubwoseko amwishe we azabirya icyaha nikimuhama

Kalisa Peter Kuya 7-02-2018

Imitungo izarikora! Rushobora no kutamuhama ariko nawe urumva yari amaze igihe ashwana n’umugabo avuga ko yamwinjiye kandi yishwe ahari kandi ntagaragaza abamwishe we bakamusiga kandi bakaba barinjiye nta rugi bishe!!!! Gusa ibi ni akazi k’iperereza kd byanze bikunze ukuri kuzajya ahagaragara kumena amaraso y’inzirakaregane si ibintu muvandi!

h Kuya 6-02-2018

numva bamugeretseho urupfu se?? ndabona rutamuhama rwose

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...