AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abantu batandatu bafunzwe mu cyumweru kimwe bazira kwiba umuriro

Abantu batandatu bafunzwe mu cyumweru kimwe bazira kwiba umuriro
20-09-2019 saa 10:00' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8947 | Ibitekerezo

Kuva tariki 12 Nzeri kugeza tariki 18 Nzeri 2019, ikigo cy’igihugu REG gifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Polisi n’abaturage, mu bikorwa bisanzwe byo gukurikirana abiba umuriro, bafashe abantu batandatu hirya no hino mu gihugu bakurikiranweho kwiba umuriro.

Tariki 17 Nzeri 2019 mu mudugudu wa Mwaro ho mu kagari ka Pera, umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, hafatiwe Bushigo Bagaya n’umugore we Naweza Baseme bakurikiranweho kwiba umuriro mu nzu yabo irimo ibyuma bisya imyaka.

Tariki 16 Nzeri nabwo mu kagari ka Murambi, mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, uwitwa Mukamukarage Consolé nawe yatawe muri yombi ashinjwa kwiba umuriro mu iduka rye rikorerwamo ibikorwa by’ububaji.

Tariki 13 Nzeri, mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve mu kagari ka Bukinanyana mu mudugudu wa Murambi, naho uwitwa NSHIMIYIMANA Jerome yatawe muri yombi nyuma yo gusanga yiba umuriro mu nzu atuyemo.

Tariki 12 Nzeri kandi, mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro, mu kagari ka Ndatemwa, mu mudugudu wa Kinunga, uwitwa Twizeyimana Justin na Tegura Mariam nabo batawe muri yombi bazira gufata umuriro w’inzu babamo, bakawufata mu buryo budakurikije amategeko.

Aba bose ubu barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugirango bagezwe imbere y’ubutabera. Nkubito Stanley ushinzwe ibikorwa byo kurinda umutungo muri EUCL-REG, avuga ko aba bose bazagezwa imbere y’inkiko bakaburanishwa ku byaha bakurikiranyweho. Anenga cyane abakora ibi bikorwa by’ubujura bw’umuriro, agakangurira abaturarwanda bose kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya ababikora kuko bidindiza iterambere rusange ry’abaturage.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019, REG imaze igihe ikora ibikorwa bihoraho byo gufata abiba umuriro bakagezwa imbere y’ubutabera. Gusa imibare igaragaza ko ubujura bw’umuriro bukiri hejuru kuko 6.5% by’umuriro igihugu gifite, ukoreshwa mu buryo bw’ubujura. Umuriro wibwe mu mwaka ushize ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni maganacyenda.

Aba bose ni abafashwe bari mu bikorwa byo kwiba umuriro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...