konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique bagobotse imfubyi zaho

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique bagobotse imfubyi zaho
17-04-2017 saa 08:33' | By RNP | Yasomwe n'abantu 2594 | Ibitekerezo 2

Abapolisi b’u Rwanda 36 bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Central African Republic (CAR) bashinzwe imirimo itandukanye irimo kugenzura iyubahirizwa ry’ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahaye imfubyi zo muri iki gihugu zigera kuri 37, imfashanyo n’impano zirimo ibikoresho by’ishuri, iby’isuku, n’ibiribwa.

Iki gikorwa bagikoze ku itariki 15 z’uku kwezi. Cyabereye kuri Misiyoni y’Aba Ortodokse (Orthodox) ya Byzantine iri ahitwa Bimbo.

Mu byo bahaye izo mfubyi zifite imyaka ibarirwa hagati y’itatu n’itanu zitabwaho n’iyo Misiyoni nyuma yo gupfusha ababyeyi bazo mu ntambara yabaye muri iki gihugu mu 2013 yatewe n’imyemerere ishingiye ku madini; harimo matela, amashuka, inzitiramubu n’ibikinisho by’abana bitandukanye.

Bazihaye kandi ibikoresho by’isuku birimo amabase, impapuro zo kwisukura mu bwiherero, amasabune n’ikweto. Na none babahaye ibiribwa birimo umuceri, amavuta akoreshwa mu guteka ibiryo, ibisuguti; kandi bifatanyije n’abo bana gukora isuku aho baba.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA)), Brig Gen Roland Zamora yashimye abapolisi b’u Rwanda ku bw’icyo gikorwa; aha akaba yaravuze ko ari igikorwa cy’intangarugero ku bandi bakomoka mu bindi bihugu.

Yagize ati,"N’ubwo n’abandi bakora nk’ibi; MINUSCA izahora yibuka, kandi izirikana ko babikomora ku rugero rwiza rw’Abapolisi b’u Rwanda."

Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w’icyo gikorwa, Senior Superintendent of Police (SSP) Andrew Ndoli yasabye abatuye ako gace ka Bimbo kwirinda ibibatandukanya; ahubwo bakarangwa n’umuco w’ubworoherane, kubabarirana, no guharanira iterambere n’amahoro birambye.

Yavuze ko icyo gikorwa cy’ubufasha kigamije kugaragariza abo bana b’imfubyi urukundo mu rwego rwo kubereka ko n’ubwo babuze ababyeyi umuryango mugari w’abantu ubazirikana, no kubaremamo ikizere cy’ejo hazaza.

SSP Ndoli yakomeje agira ati,"Na none gusabana na bo ni uburyo bwiza bwo kubigisha kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose kugira ngo bakure birinda ikibi aho kiva kikagera; bityo babe abenegihugu beza baharanira aheza hacyo n’abagituye."

Icyo gikorwa kitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Intara ya Ombella-M’Poko, Pierre Claver Zinga n’Uyoboye Abapolisi b’u Rwanda bakorera hamwe bari muri ubu butumwa bw’amahoro (FPU), Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
rucogoza Kuya 18-04-2017

Bravo kuri police yacu aho ikomeje kugaragaza indangagaciro batozwa nubuyobozi bwiza bwigihugu cyacu, Bakomereze aho kd bakomeze ubunyamwuga basanganywe.

claude Kuya 17-04-2017

Wow! Polisi y’urwanda turakwemera, ibi bigaragaza ko muzi aho mugana

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...