konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Dusabimana Eugenie arahigishwa uruhindu kubera ubugome yakoreye mugenzi we

Dusabimana Eugenie arahigishwa uruhindu kubera ubugome yakoreye mugenzi we
16-06-2016 saa 06:49' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13201 | Ibitekerezo 9

Umugore witwa Dusabimana Eugenie, arahigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, kugirango aryozwe icyaha cy’ubugome yakoreye umukobwa witwa Ntakirutimana Violette yatwikishije aside.

Tariki 12 Mutarama uyu mwaka, nibwo Dusabimana Eugenie yatwitse umukobwa wari inshuti ye magara witwa Ntakirutimana Violette, akaba yaramutwitse akoresheje aside akangirika bikomeye undi agahita atoroka. Yamuzizaga ko yaba ari we wamureze ku mugabo we ko yaje gukora uburaya i Kigali, mu gihe undi yari yarabeshye umugabo we ko yahabonye akazi, akamuta mu cyaro akiyizira i Kigali.

Aha kuri iyi foto, ubanza wambaye wambaye umukara n’umweru niwe Eugenie naho Ntakirutima Violette ni uyu wambaye ipantalo y’ubururu. Iyi ni ifoto yabo ya kera

Tariki 21 Mutarama Dusabimana Eugenie yatawe muri yombi na Polisi arafungwa ariko nyuma Polisi itangaza ko yaje gutobora aho yari afungiye agatoroka, aho byavuzwe ko yari yatorokeye muri Uganda.

Uyu ni Ntakirutimana Violette, iyi ikaba ari ifoto yafashwe mbere y’uko atwikwa

Akimara gutwikwa, Ntakirutimama Violette ni uku yari ameze

Nyuma gato yagarutse mu Rwanda, ageze mu gace ka Nyabugogo umwe mu bari bamuzi ahita atanga amakuru maze arongera atabwa muri yombi, afungirwa muri gereza ya Kigali izwi nka 1930, ariko kuwa Kabiri w’icyumweru gishize tariki 8 Kamena 2016, nabwo akaba yaratorotse mu buryo kugeza ubu budasobanutse. Sengabo Hillary, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, yabwiye Ukwezi.com ko ari byo uyu Dusabimana Eugenie yatorotse, bakaba bakeka ko yaba yaruriye.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ubu Dusabimana Eugenie arimo gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano, kugirango yongere afatwe aryozwe ibyaha yakoze.

Uku niko Violette Ntakirutimana asigaye ameze, n’ubu akaba akomeje kwivuza n’ubwo yangiritse cyane mu isura

DUSABIMANA Eugenie ni mwene MVUYEKURE na MUKANOHERI, akaba yaravutse mu 1993. N’ubwo yari afite umugabo, bigaragara ko batasezeranye kuko irangamimerere igaragaza ko ari ingaragu. Akomoka mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Masoro, mu kagari ka Nyamyumba, mu mudugudu wa Kigoma.

Uwamubona cyangwa azi aho aherereye, yabimenyesha inzego zishinzwe umutekano. Buri wese kandi asabwa gusangiza abandi iyi nkuru kugirango agire uruhare mu kuba yatabwa muri yombi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
anastasie Kuya 9-11-2016

mbega ubugome byindenga kamere! nukuri amafoto muyakwize muturere twose afatwe kuko birababaje gukorera mugenzi wawe ubugome kubwo!

nsengimana Thadee Kuya 7-11-2016

ni gute umuntu nk uyu atoroka gereza? hari abamufasha gutoroka.

munana Kuya 9-10-2016

abantu bakora uburaya Niko babaye wagrango ntamutima bagira nukuri ubundi nkuriya nawe yakishwe nabi kuko si umuntu ahubwo amafot ye bayakwirakwize ahantu hose kugirango azafatw vuba nkababagenocidaire mujya mubona kubiro byimirenge mumasok no muri gare

Yubire Ange Kuya 18-06-2016

Abagome nibenshi mugihugu.ahubwo Imana iba ibagaragaza.gusa buriwese utekereza aryo age yigaya mumutimawe kuko ntago kugira umutima wubugome aribyiza.muziko ninyamanswa zitakivira ubugome ahubwo arabantu babizigaranye gusange Abagizi banabi.mbasabiye kumana kujya Ibaha kwicuza.ikanabahana
byintanga rugero kuko n

uwumukiza jeanne Kuya 17-06-2016

hakwiye gushyirwa kurutonde amazina namafoto byabagome nkabo bigakwirakwizwa munzego zibanze zose murwanda ;hagakorwa ibarura rusange hagamijwe kubashakisha.

j dominique Byiringiro Kuya 17-06-2016

birabaje kabisa. izi ngeso ziteye agahinda. ubu se yagiye i Kigali umugabo ntajye aza no ku musura? uyu mugenzi we se nawe yari indaya?

rwihandagaza Kuya 17-06-2016

Ubu nubugome burenze kamere kotsa umuntu kuriya ni nko kwica uruboza ndetse wanarangiza ugatoroka gereza! ubu nukuvuga ko aregwa ibyaha bibiri. Ariko polisi yacu ndayizera cyane aho yaba ari hose azafatwa kandi ahanwe namategeko.

mugisha Kuya 16-06-2016

Ariko uyu mugore atoroka ate gereza nabagabo byarabananiye??!! ni nde umufasha gutoroka mu nzego za gereza?? kuki hadakorwa iperereza ngo abakingira ikibaba uriya mugizi Wa nabi nawe akulikiranwe

Dushimimana savier Kuya 16-06-2016

Ubugome bubabwinshipe!!!! Uyunisatani akwiriyekuba ikuzimu kuko uyubanamufunze yatwika nizindimfungwa

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...