AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Imvura yateje inkangu yatwaye imisozi yangiza byinshi

Imvura yateje inkangu yatwaye imisozi yangiza byinshi
23-04-2020 saa 08:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1725 | Ibitekerezo

Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu birimo Uganda n’u Burundi muri iyi minsi hari kugwa imvura nyinshi mu buryo budasanzwe, iyaguye kuri uyu wa 22 mu Rwanda yateje inkangu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda yangiza imyaka y’abaturage cyane cyane mu karere ka Ruhango umurenge wa Kinazi.

Mu gihe cya saa mbili za mu gitondo mu Murenge wa Kinazi Akagari ka Kinazi Umudugudu wa Kareshya habaye inkangu (landslide) hononekara ibishyimbo, ibijumba, inyanya, urusenda, amasaka, urutoki n’ubunyobwa byose biri ku buso bwo ku kigereranyo cya hegitari 2,5, hanangirika boroke 8 z’umuceri.

Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gisali, Umudugudu wa Kakirenzi, imvura yaraye igwa yatumye inkuta z’iteme rya Mukunguri ryari ririmo gusanwa zongera kugwa. Iri teme rihuza Akarere ka Ruhango na Kamonyi.

Mu Murenge wa Kinazi kandi, Akagari ka Rutabo, Umudugudu wa Rutabo, hari umurambo wabonetse mu mugezi uri mu gishanga cy’Akanyaru, akaba ari umugore uri mu kigero cy’imyaka 45-50. Umwirondoro we ntabwo uramenyekana. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Ruhango kugira ngo usuzumwe mu gihe hagishakishwa imyirondoro ye.

Iyi mvura kandi yanangije Umuhanda Ruhango-Kinazi wongeye gucika ahari hasigaye ku buryo n’abanyamaguru batabasha kuhanyura, Murenge wa Ntongwe, Akagari ka Kayenzi.

Mu Murenge wa Byimana mu Tugari twa Kamusenyi, Nyakabuye, Mpanda, Muhororo, Kirengeri, Mahembe, Ntenyo, imvura nyinshi yaraye iguye yateje ibiza yangiza ibi bikurikira (bimaze kubarurwa ubu): Inzu 12, ibikoni 6, ubwiherero 6 n’imyaka mike mu mirima (iracyabarurwa).

Iyi mvura kandi tariki 21 yahitanye abantu 12 barimo bane bo mu karere ka Rulindo na batatu bo mu karere ka Muhanga ikomeretsa abandi 18.

Minisiteri y’ubutabazi ikomeje gusaba abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti kugira ngo ikuba zitabakubita no kuzirika ibisenge by’amazu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...