konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kamonyi: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Kamonyi: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka
4-08-2016 saa 19:42' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2619 | Ibitekerezo

Mu masaha ya saa moya n’iminota 40 z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 4 Kanama 2016, imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka burundu ubwo yari igeze ku Kamonyi ahitwa mu Nkoto

Iyi modoka yahiye yari imodoka nto y’ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Starlet ifite ibirango (plaque) RAA 369 C, abari aho yahiriye bakaba bagerageje kuyizimya ariko biba iby’ubusa irashya irakongoka.

CIP Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi modoka yari itwawe na Rukundo Gracien yavaga i Kigali yagera mu mudugudu wa Kirehe mu kagari ka Sheli mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi, mu gasanteri ka Nkoto igafatwa n’inkongi igashya igakongoka.

CIP Kabanda avuga ko nta muntu wahiriye muri iyi modoka kuko abarimo bavuyemo igifatwa n’inkongi y’umuriro, iperereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...